Uko wafasha uwahuye n’ihohoterwa

Yanditswe: 22-08-2014

Umuntu wahohotewe aba akeneye ubufasha ku nzego zitandukanye yaba urwego rw’umutekano, kwa muganga, abanyamategeko ndetse n’imishinga itandukanye. Muri iyi nkuru turibanda ku buryo yafashwa mu muryango. Dore rero mu byo wakora bikamufasha :

  • Gutega amatwi uwahohotewe ;
  • Kumvisha umugore wahohotewe ko amakosa atari aye, ugaha agaciro ibyo akubwiye, ukumva ishingiro z’isoni ze, uburakari, ubwoba no kubura amahoro bye ;
  • Mwumvishe ko mwifatikanyije mu kababaro unamuhe ubujyanama ;
  • Mubikire ibanga ;
  • Muhe ubufasha mu by’amategeko harimo no kumushakira ubwunganizi mu nkiko
  • Mufashe kumenya imishinga ibyara inyungu mu rwego rwo kumusubiza mu buzima busanzwe niba akeneye uburyo bwo kubaho ;
  • Kuyobora no gukurikiranira hafi uwahohotewe ntahabwe akato.

Byandistwe hifashishijwe imfashanyigisho ya Migeprof kubijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe