Ese umuhungu ushaka umukobwa umuruta aba akoze amahano ?

Yanditswe: 15-09-2014

Mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda bikunzwe gufatwa nk’amahano iyo umusore ashyingiranywe n’umukobwa umurusha imyaka myinshi usanga abenshi babifata nk’amahano mu gihe iyo umugabo aruta umukobwa cyane babibona nk’ibisanzwe.

Urugero turi bwifashishe ni ubukwe bumwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu aho mu Karere ka Kayonza umukobwa w’imyaka 60 yashyingiranywe n’umusore w’imyaka 23 ariko usanga byaravuzweho byinshi nyamara wakibaza impamvu bifatwa nk’ibitangaza mu gihe iyo ari umugabo washyingiranywe n’umukobwa arusha imyaka myinshi byo bifatwa nk’ibisanzwe.

Abasore batatu twaganiriye batashatse ko tubavuga amazina umwe niwe wemeye ko yashaka umukobwa umuruta mu gihe abandi bo bahamya ko baterwa ipfunwe no gukundana n’umukobwa ubarusha imyaka ngo kuko umukobwa yazabasuzugura ndetse ngo akaba yanabategeka mu gihe bageze mu rugo kandi mu muco bimenyerewe ko umugabo ariwe muyobozi w’urugo
.
Umusore wemeje ko yashaka umukobwa umuruta we yagize ati : “urukundo ntirureba ku myaka, umukobwa undusha imyaka namushaka , uwo ntabana nawe ni umugore wigeze gushaka kandi andusha imyaka”

Umwe mu basore twaganiriye avuga ko uyu musore w’imyaka 23 washatse umukobwa w’imyaka 60 yakoze amahano ngo kuko niyo uri ku kigero kimwe n’umukobwa, uwo mukobwa aba akurusha ibitekerezo bitewe n’uko ngo abona ko abakobwa bakura vuba mu bitekerezo kurusha abahungu.

Umukobwa umwe utarashatse ko tumuvuga izina tumubajije niba yashakwa n’umuhungu arusha imyaka, yagize ati “ ubwo se twaganira iki ?” kuri we ngo abona umuhungu arusha imyaka cyangwa se bangana aba ari umwana kuri we aho yavuze ko byibuze yifuza kuzarushingana n’umugabo umurusha imyaka iri hejuru y’ibiri kugeza kuri itanu.

Ese koko ikinyuranyo cy’imyaka kigira uruhare mu kubaka cyangwa gusenya mibanire y’abashanye ? ese mubona umusore n’umukobwa bagiye kurushinga bakwiye kuba barutana imyaka ingahe ? Basomyi, ibitekerezo byanyu birakenewe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe