Ibintu 7 byafasha abagore kwirinda sexual harassment mu ruhame

Yanditswe: 20-10-2014

Ihohoterwa rikunze gukorerwa mu ruhame rizwi nka sexual harassment ni ibikorwa bikunze gukorerwa abakobwa n’abagore bakumva basuzuguritse cyangwa babangamiwe mu gihe bari mu bantu benshi.

Ni muri urwo rwego rero hari ibintu by’ingenzi byabafasha kwirinda iri hohoterwa
Ugomba kumenya guhakana n’ijwi rirerire ku bashaka kugukorera sexual harassment:

iga amagambo ugomba gusubiza urugero : oya , ibyo sibyo, n’ayandi udafite isoni uberaka ko ibyo barigukora ataribyo. Ubyimenyereze ku buryo bikorohera kuvuga ayo magambo.

Igirire icyizere muri wowe: Reba mu maso umuntu ushaka kugusebya mu bantu umusubize mu magambo asobanutse kandi mu kinyabupfura ubabwira ko usobanukiwe n’uwo uriwe kandi ko ufite uburenganzira bwo kuba aho uri.

Gira inshuti: kuba wenyine kenshi bitera ibyago kuko iyo uri kumwe n’abantu muziranye ugatabaza ubona ubufasha bwihuse kandi bakaba basobanura neza uko wari ugiye guhohoterwa. Nawe kandi wihutire kwita ku waba ahohotewe uhari.
Menya gutanga ikirego mu gihe wahuye n’iri hohoterwa: sexual harassment ni icyaha cyidakwiye gucecekwa ahubwo gikwiye kuvugwa kigahanirwa nkuko andi mahohoterwa yose ahanwa.

Ubaha abahungu bakweretse ko bakubashye: abahungu bose siko bagamije kugohohotera, ushobora kutishimirwa nabo bitewe n’amateka yabo, ibyo bakunda ko umuntu yambara iyo uberetse ko ubasuzuguye nubwo bari batabiteganyije bishobora kubyutsa ya kamere yabo bikaba byabatera gukora sexual harassement.

Ntukiyerekane nk’umunyantege nke: mu gihe uri mu ruhame ntukajye wiyerekana nk’uwabuze amahoro, ntukagende ureba hasi kandi ntukange gusubiza umuntu waba akubajije ikibazo gifatika.

Ntugatinye gusaba ubufasha : mu gihe ukorewe sexual harassment, gusaba ubufasha urangurura ijwi ni kimwe mu bituma abari kuguhohotera barekera kandi n’abandi bakamenya ko ukeneye ubutabazi.

Byakuwe mu nyandiko “ A handbook for Women and Girls’ Safety in Public Space”

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.