Umuti wagufasha guhagarika kuribwa n’ibisuko(inweri)

Yanditswe: 11-11-2014

Hari abantu baribwa mu mutwe cyane nyuma yo gushyiraho inweri ndetse hakaba nubwo bahita bazikuraho kubera kutihanganira uburibwe zibatera. Ku bantu bakunda guhura n’ibyo bibazo, dore uko barwanya ubwo bubabare.

kwoga neza mu mutwe mbere yo gushyiraho inweri: mbere yo gushyiraho inweri ni byiza kubanza koga mu mutwe kandi ukahumutsa neza kugirango ubukonje butazivanga n’amaproduits aba ari mu misatsi y’imikorano bikazana uburibwe mu mutwe.

Kwisukisha ku muntu udakwega imisatsi cyane: hari abantu basuka bakurura imisatsi cyane bikaba byatera ububabare budasanzwe mu gihe bari kugusuka na nyuma yo kugusuka mu minsi ibisuko biba bitaramenyera.

Kwirinda gukurura inweri cyane mu gihe uri kuzifunga: iyo ukuruye ibisuko bitaramenyera bituma utwenge twaho imisatsi itereye tuzaho imiburu kandi iyo miburo ikabyara imvuvu zikaba zakurura uburibwe no kuzana impumuro mbi mu nweri.

Gushyiramo spray cyangwa amavuta nyuma yo gusuka: iyo umaze gusuka umubiri wo mu mutwe uba wakuruwe n’ibisuko ku buryo hba hakenewe amavuta yo kuhoroshya. Ku basutse ibisuko bisanzwe bashobora guteramo spray ariko ku basutse dread ni byiza gusigamo amavuta yazo yabugenewe yitwa bees wax.

Gukoresha imisatsi ifite isuku: hari abantu basuka plante bazikuraho bakazibika kugirango bazongere bazikoreshe. Biba byiza rero iyo ubanje ugakoera isuku ihagije iyo misatsi mbere yo kongera kuyikoresha.

Gusuka inweri zidatera icyokere ku bantu bafite inkovu mu mutwe: iyo uziko wigeze kurwara ibisebe mu mutwe cyangwa ukaba ufite inkovu mu mutwe biba byiza iyo usutse ibisuko bitandukanye ku mutwe ku buryo hatazazamo ubushyuhe ngo bitume za nkovu zikurya.

Gracieuse UWADATA

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.