Uko warinda umusatsi mwinshi wa naturel gucika

Yanditswe: 02-10-2015

Iyo umuntu afite umusatsi mwinshi kandi muremure wa naturel aba agomba kuwufata neza akawurinda gucikagurika kuko iyo utawitayeho usanga waracitse ndetse ugasanga ugorana kuwusokoza,ariko hari uburyo bworoshye wawitaho uwurinda ikintu cyose cyatuma ucika.

Uburyo bwo kurinda umusatsi gucikagurika

  • 1. Kwirinda gusokoza umusatsi utose kuko birawuca ugasanga wasigaye mu gisokozo
  • 2. Kuryama uwusutse ibituta binini ,kugirango utaza gusobana,maze wawusokoza ugacikagurika
  • 3. Kwibuka kushyira ikitambaro cyangwa ingofero mu mutwe igihe cyose ugiye kuryama
  • 4. Kuwumeseshamo isabuni ya shampoo yabugenewe kandi ukirinda guhinduranya amasabuni ukoresha
  • 5. Igihe washyizemo vitamin,ugomba kuzirekeramo amasaha 18,ukabona kuzikuramo kandi ugakoresha amasabuni yabugenewe zikesha neza
  • 6. Gukoresha ibigudi,igihe wumutsa cyangwa ushaka kurambura umusatsi
  • 7. Ntukibagirwe kwambara ingofero irinda isuba igihe cyose ugiye kugenda ku zuba ryinshi kuko imirasire y’izuba nayo ituma umusatsi ucika
  • 8. Igihe ugiye koga muri pisine,ugomba gupfuka umusatsi wawe neza kugira ngo utajyamo umunyu ndetse n’indi miti itunganya amazi ya pisine maze bigatuma umusatsi ucikagurika.
  • 9. Irinde gusokoresha ibisokozo bitoya kuko bipfuragura umusatsi iyo ari mwinshi
  • 10. Jya wirinda gusigamo amavuta ubonye yose,kuko hari mavita aca umusatsi,kandi ukibuka ko uomba kuwusigamo wumutse neza,kuko kuwusigamo utose nabyo birawuca.

Ubu ni uburyo wakwitta ku musatsi wa naturel mwinshi kandi muremure ukawurinda gucikagurika bya hato na hato

Source ; xojane
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe