Ingaruka za tentire mu musatsi n’uko wazirinda

Yanditswe: 12-12-2015

Muri iki gihe usanga abakobwa n’abadamu benshi baharaye guhinduranya amabara y’imisatsi yabo bakoresheje tenture,hakaba abakabya kuburyo nibura buri kwezi ashobora guhindura ibara ry’umusatsi,nyamara uwo aba yikururira ibibazo bitandukanye biterwa na tentire nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abanyamerika,mu mwaka wa 2001 Mutarama,bwagaragaje ko abantu bakunda gukoresha tentire mu musatsi bikururira ingaruka zirimo no kurwara kanseri kandi ku muntu uyishyiramu musatsi nibura buri kwezi,ibyago by’ingaruka zimugeraho biba byikubye inshuro eshatu,kandi ingaruka zishobora gutinda akazibona mu myaka 15,akoresha tentire.

Umuntu ukunda gukoresha tentire mu musatsi we,nyuma y’igihe runaka ashobora gutangira kurwara allergie akazana ibiheri byinshi umutwe wose no mu maso ndetse bikab byafata n’ibindi bice by’umubiri.

Uretse kandi uburwayi bushobora guturua kuri tentire,inangiza umusatsi kuko ituma ucikagaurika bya hato na hato.

Inama ku bantu bashyira tentire mu musatsi

Nubwo izi ngaruka twavuze ndetse n’izindi zishobora kukugeraho ariko hari uburyo bwo kurinda umusatsi urimo tentire.

1.izuba,umunyu,umucanga n’umuyaga ni bizirana cyane n’umusatsi urimo tentire niyo mpamvu ugomba kubyirinda

2.ugomba kwambara ingofero cyangwa igitambaro gitwikira umusatsi ku zuba ryinshi kuburyo amanywa yose kuri rya zuba rikaze umusatsi ntaho uhurira naryo.

3.Niba umaze koga muri pisine cyangwa mu mazi magari,ugomba guhita ujya muri dushe gukaraba utarumuka,kandi ukibanda mu musatsi cyane cyangwa se ughita ukaraba mu musatsi n’amazi asanzwe Atari ayo bogamo.

4.Buri mugoroba , ugomba kumesa mu musatsi ukoresheje shampoo kuko hari umwanda uba wiriwe mu mustai utagomba kurarana kandi niwo uhur na tentire bikazatera zimwe muri za ngaruka twavuze haruguru.

Ngizo ingaruka zituruka kuri tentire ku bantu bakabya kuyikoresha bahinduranya amabara y’imisatsi yabo buri gihe cyange cyane kuri bamwe bashobora kuyishyiramo buri kwezi,ariko kandi hakaba hari n’uburyo bwo kwirinda ko zimwe muri izo ngaruka zakugeraho nkuko twabisobanuye.

Source ;wikihow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe