Uburyo wagirira isuku plante ntigire impumuro mbi

Yanditswe: 27-12-2015

Akenshi iyo umuntu afite plante ku mutwe ntayigirire isuku,nyuma y’iminsi mike usanga yazanye impumuro mbi kubera ibyuya bifanze n’amavuta cyangwa spray aba ashyiramo,ni nayo mpamvu tugiye kuvuga ku bijyanye n’isuki yayo.

Ibijyanye no kumesa muri plante

Mbere yo kumesa muri plante,ubanza kuyisokoza neza ukoresheje igisokozo cyangwa ikiroso cyabugenewe kandi gifite amenyo maremare kugirango plante itaza gusobana.

1. Ufata amazi akonje ukayashyira mu ibasi,ugashyiramo shampo nkeya
2. Sokoza plante uyegura ise n’ihagarara
3. Fata amazi ugende ukozamo agatambaro unyuza munsi aho plante itereye
4. Nyuzamo intoki ugenda ushimamo neza ukamaramo imyanda iba iri munsi.
5. Ongera ukoreshe amazi ashyushye arimo shampoo
6. Ongera unyuzemo intoki ushimamo kuburyo wumva ko hakeye.
7. Nyuzamo noneho amazi ahushye yonyine nta shampoo.
8. Hanaguramo n’isume neza umusatsi wumuke
9. Niba ufite sechoir nayo wayikoresha ariko ukirinda kuyumutsa cyane.
10. Iyo humutse neza usigamo amavuta ariko ukayasiga munsi ugenda wegura plante.
11. Ntuzigere usokoza plante igitoze,ubanza ugategereza ko yumuka neza
12. Ntukiyumukurize ku zuba umaze kumesamo,ukoresha buriya buryo twavuze.

Nguko uko wakwikorera isuku muri plante ukayirinda kuzana impumuro mbi iterwa n’ibyuya bivanze n’amavuta uba wasizemo.

Source;afriquefemme

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.