Imisatsi ya Afro (Afro hair)

Yanditswe: 22-06-2014

Imisatsi ya afro (afro hair) ni style y’ umusatsi benshi baheruka kera ,uko imyaka yagiye yigira imbere byagiye bihinduka hakaza ibindi bigezweho .Ahanini byagiye biterwa n’uko benshi bibwira ko igorana kuyitunganya kandi ikaba inafata igihe kinini mu kuyisokoza.
Abafite iyi nsokozo bavuga ko kwibwira ko insokozo ya afro irushya uko ari ukwibeshya kuko ntaho itaniye n’iyindi misatsi mu bijyanye no kuyisokoza ,iyo warajemo ibituta mbere yo kuryama , mu gitondo biroroha kuyisokoza kuko umusatsi uba warambutse kandi unoroshye cyane.
Singombwa gushyiramo ibituta byinshi, niyo byaba bitatu (bitewe n’umusatsi ufite uko ungana) byaba bihagije ,gusa usuka ibituta bituma buri musatsi urambuka ku buryo gusokoza bikorohera.

Yanditswe na Sonia agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe