Uburyo bwo koza ipasi ukoresheje umunyu

Yanditswe: 02-09-2015

Hari ighe usanga ipasi umuntu ateresha imyenda,yarahinduye ibara munsi ikazana ingese nyinshi cyangwa ibintu bimeze nk’ubujeni,rimwe na rimwe zikanduza n’imyenda uri gutera kuburyo utayiteresha umwenda w’umweru ngo uwambare,ariko ushobora kubihanagura ukoresheje umunyu wonyine cyangwa umunyu uvanze na vinaigre

Uko bikorwa ukoresheje umunyu gusa

  • 1.Tegura ahanyu haterereye nko mu mezaaho usanzwe uterera ipasi,maze ushyireho igitambaro nk’ugiye gutera.
  • 2.Sukaho umunyu uringaniye nk’ibiyiko bitatu binini
  • 3. Comeka ipasi ishyuhe
  • 4.Yikube muri wa munyu wasutse ku gitambaro nkaho uri gutera umwenda
  • 5.Reba ko ingese zose zamaze kuvaho kuko zihita zifata kuri wa munyu
  • Uko wakoresha umunyu na vinaigre
  • 1.fata ikiyiko kimwe cy’umunyu
  • 2.Sukamo vinaigre nkeya
  • 3.vanga na wa munyu kugira ngo ushonge
  • 4.tereka ku ziko biserure uhite uteruraho bigishyushye
  • 5.fata agatambaro gafite isuku maze ujye ukoza muri ya mazi ya vinaigre n’umunyu ukubishe ipasi mundi

Uku niko ushobora koza ipasi yazanye ingese cyangwa ubujeni munsi hayo,maze igacya neza kandi ntibiyangize ahubwo igasa naho ibaye nshya.

Source ; wikihow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe