Uko wakora umutako mu nyuguti ya A

Yanditswe: 02-10-2015

Mu buryo bwiza bwo gutaka ukoresheje ibikoresho usanzwe ufite mu rugo iwawe, harimo gutakisha ibyo bikoresho umeze nk’uwigana uko inyuguti ya A yandikwa bikavamo umutako mwiza.

Uko utakisha ibyo bikoresho mu nyuguti ya A

Ushaka ibikoresho bimeze kimwe byaba nk’utuvaze dusanzwe, amatara, n’ibindi ugafata igikoresho kirekire kimwe n’ibindi bibiri bigufi mu kwigana uko uza kubitaka wigana inyuguti ya A ukaza gufata igikoresho kirekire ukagishyira hagati ariko ahagana inyuma naho utugufi ukadushyira ku mpande kandi imbere ya cya kindi kirekire nkuko bimeze kuri iyi ifoto.

Nkuko mu bibona ku ifoto urabona ko utu dutako twa orange dukoze neza nkuko inyuguti ya A iba yanditse kandi bigatuma umutako wawe ugaragara neza kuko ufite ubusobanuro ushaka kuwujyanishanya nawo.

Kuri aya mavaze n’ibyo ateretseho nabyo urabona ko bikoze neza nk’inyuguti ya A kandi bikaba bigaragara neza ku muntu wese ubirebye.

Ni byiza rero ko no mu gihe utaka uhindura uburyo utakamo ukaba wakifashisha inyuguti n’imitako usanzwe ukoresha, ukabikoresha umutako mwiza kandi ufite ubusobanuro.

Bytanzwe na H magazine

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe