Uburyo bwiza bwo guhitamo amabara utaka aberanye na buri cyumba

Yanditswe: 08-01-2016

Buri cyumba cyose kigomba kugira ibara ry’irangi uhasiga, n’ibindi bikoresho bikagira amabara bijyanye nk’intebe, amashuka,amarido, tapi, n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu bigaira ibara rijyana n’icyumba kirimo.

Dore rero uburyo bwiza buzagufasha guhitamo ibara riberanye n’ icyumba runaka :
Toranya ibara ukurikije urumuri ruza mu cyumba ;
Niba icyumba ushaka gusigamo ibara nta rumuri rwinshi ruhagera biba byiz aiyio ushyizemo irangi ricyeye rizatuma haza urumuri.

Iyo icyo cyumva gifite urumuri rwinshi ushobora guhitamo ibara ridacyeye cyane kuko urumuri rwinjiramo ruba ruhagije kugirango hase neza kuko na none iyo urengereye cyane hakagaragara cyane uba ubona hameze nko hanze.

Hitamo ibara nyaryo ushaka : Umaze kumenya ibara ushaka jya umenya gushishoz auhitemo iryia kuko amabara aba yenda gusa. Urugero bk’ibara rya grey rigira amabara menshi atandukanye. Hari gry ijya kuba icyatsi, iyijya kuba kaki, ijya kuba ubururu, n’izindi. Biba bigusaba gushishoza rero kugirango utazibeshya iryo washakaga ntube ariyo ushyiramo.

Hitamo ibara bitewe n’icyo uzakoresha icyumba : Ahantu ho kuruhukira nko mu ruganiriro, mu cyumba cy’uburiri, mu bwogero n’ahandi wumva ko hakuber ahantu ho kuruhukira biba byiz akuhashyira ibara ricyeye, nk’umweru ucyeye cyane,…

Kurikiza ingano y’icyumba” uko icyumba kingana nabyo bigufasha kumenya ibara uhashyira. Niba ufite icyumba cy’ubuganiriro kinini ushobora kuhashyira amabara menshi atandukanye nk’intebe ridasa na tapi itajyanye n’amarido ntibigire icyo bitwara. Ariko iyo ari hato ugomba kumenya ko byateza akajagari ukihatir akujyanisha amabara uhashyize kugirango ataba menshi.

Menya ingano y’ibara ujyanisha mu cyumba : Niba wahosemo gukoresha amabara abiri gusa si byiza ko ukoresha ayo mabara 50 kuri 50. Iyo bibaye byiza rimwe riba ryinshi irindi rikaba rike. Niba kandi uhisemo amabara atatu naho niko ubigenza. Ibara nyamukuru riba rigize 60%, irikurikira rikaba ari 30% irindi rikaba 10%.

Biba byiza kandi gufata ibara rigararagara gake ukaba ariryo uha umwanya munini urigaragara cyane ukariha umwanya muto. Urugero niba uri bukoreshe ibara rya grey, orange , n’icyatsi cyijimye, grey iraba nyinshi, icyatsi cyijimye gikurikireho, orange ize ku mwanya wa nyuma.

Menya ko ibara ricya cyane iyo rigeze ku rukuta kurusha uko uba uribona rikiri mu gikoresho : mu guhitamo ibara ryo ku rukuta na none ijye wibuka ko ibara nirimara kuma ritaza gusa na rya bara wareba bakiri kurisiga. Niba uri kugura irangi bakakwereka uko risa rigitose ujye uhita wibuka ko riza gucya cyane nyuma rimaze kumuka.

Ibi ni bimwe mu byagufasha kumenya uko ujyanisha amabara muri buri cyumba ukurikije icyo uzakorera muri icyo cyumba, ibikoresho uzahashyira, n’ibindi.

Source : howtodecorate.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe