Uburyo bwo gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu ujyanisha amabara

Yanditswe: 23-10-2015

Hari uburyo bwiza bwo gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu,butandukanye n’uko wataka icy’umwana w’umukobwa ukoresheje amabara akunze kugoreshwa ku mwana muto w’umuhungu yiganjemo cyane ibara ry’ umuhondo,icyatsi kibisi,ubururu ndetse n’umweru.

Icyumba cy’umwana w’umuhungu ukiri muto wagitaka ukoresheje ibara ry’ubururu bwerurutse,umuhondo ndetse n’icyatsi kibisi cyerurutse ku nkuta,maze nk’akabati cyangwa ikindi kibikwamo ibyangombwa bye, bikaba bisize irangi ry’ubururu bukoze.

Ushobora nanone gukoresh ibara ry’ubururu mu cyumba cy’umwana w’umuhungu ukoresheje inkuta zisize irangi ry’ubururu,amashuka n’imisego nabyo by’ubururu maze ibindi bikoresho biri muri icyo cyumba bikaba bisa n’umweru.

Nanone wakoresha ibara ry’icyatsi kibisi,ubururu n’umweru,kuburyo ibikoresho biri mu cyumba biba bisize irangi ry’icyatsi kibisi byaba igitanda,intebe na etajeri cyangwa akabati kabikwamo ibikoresho bye naho ku nkuta hakaba hasize irangi ry’ubururu ndetse n’umweru.

Hari kandi gutakisha ibara ry’icyatsi kibisi rikaba ariryo ryiganje mu cyumba,haba ku bikoresho birimo no ku nkuta,ubundi hakaba havanzemo n’umuweru n’umuhondo mukeye.

Ushobora kandi gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu ukoresjheje ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu ndetse n’umweru mukeya.Ku nkuta hakaba hasize irangi ry’icyatsi kibisi,n’imitako y’ubururu maze ugasasa amashuka y’ibara ry’umweru n’ubururu bukeya.

Uku niko ushobora gutaka icyumba cy’umwana w’umuhungu ukiri muto ukoresheje amabara akoreshwa cyane ku bahungu kandi bikaba bitandukanye n’uko wataka icyumba cy’umwana w’umukobwa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe