Dore ibikoresho bifite umugese byogeshwa umunyu
Umunyu usanzwe ukoreshwa mu biribwa by’abantu kugira ngo wongere uburyohe bw’ibiryo. Umunyu ariko kandi unakoreshwa mu koza ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibyo mu gikoni biba bikoze muri alminium ndetse na plastique ,byarazanye umugese cyangwa byarafasheho indi myanda ku buryo usanga byarahinduye ibara,umunyu urabikesha burundu bigasubirana ubushyashya.
Bimwe mu bikoresho bikeshwa n’umunyu n’imyanda ivanwaho nawo
1. Isafuriya itekwamo amazi ugasanga irasa n’umukara imbere,yogeshwa umunyu uvanze n’amavuta yo kuteka,ukabikubishamo imbere ukoresheje situruwaya ,maze igacya neza.
2. Umugese wo ku ipanu nawo ukurwaho n’umunyu,iyo uwukubishije ahari umugese.
3. Ibikombe byahinduye ibara binywererwamo ikawa,ugasanga bisa n’umukara nabyo byogeshwa amazi ashyushye avanze n’umunyu n’isabuni yoza ibyombo,maze umugese wose ugashiraho.
4. Umunyu kandi wogeshwa frigo irimo umugese,iyo uwuvanze na vinegere ukabihanaguza ahatonze umugese maze ugashiraho burundu.
5. Nanone kandi umunyu woza neza ibikoresho bitekwamo ikawa cyangwa icyayi cya mukaru yaba isafuriya cyangwa keto(kettle) ndetse na teremosi kibikwamo,nabyo byogeshwa amazi avanze n’umunyu na vinegere bigacya neza.
6. Umunyu nanone ushobora koza ipasi yazanye umugese munsi,nayo ihanaguzwa umunyu.
Ibi ni ibikoresho bishobora kogeshwa umunyu bikaba byasubirana ubushyashya,byaba bifite umugese ukomoka ku kintu icyo aricyo cyose,cyangwa byarashiririyemo ibiryo.
Source ;ehow