-
Salade y’ibirayi n’imiteja
Ibikoresho Imiteja garama 500 Ibirayi biri mu rugero 6 Igitunguru gitukura 1 Inyanya 5 Umuhondo w’amagi 2 atogosheje Vinaigre Tungurusumu isekuye akayiko 1 Persil ziseye akaiko 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga imiteja uyikatemo niba ari miremire Hata ibirayo ubironge nabyo ubikatemo udusate duhagaze tutari duto cyane Ronga inyanya uzikatemo ibisate binini, ukate n’igitunguru Togosa imiteja n’ibirayo mu mazi yabize arimo umunyu Bikureho bitarashya neza bigikocagurika Bireke bihore (...)
-
Salade y’inyanya,ibitunguru na fromage
Ibikoresho Inyanya Fromage Ibitunguru by’umweru Persil Uko bikorwa Kata ibitunguru ubishyire mu isorori usukemo vinaigre Pfundikira bimare iminota 20 Fata inyanya zigikomeye uzoze neza Zikatemo uduce dutoya duhagaze Zishyire ku ipurato cyangwa indi sahani igaramye Katiraho fromage hejuru ikasemo duto duto Shyiraho bya bitunguru hejuru Katiraho persil hejuru cyangwa ukore umutako wazo Tegura salade yawe iba yamaze kuboneka NZIZA (...)
-
Broccolis zirimo inyama z’inkoko
Broccolis ni imboga ziboneka mu masoko y’ino mu Rwanda zikaba ari imboga nziza zigaragara neza kandi zigategurwa mu buryo bworoshye. Bumwe mu buryo wazitegura, harimo kuzitekana n’inyama z’inkoko. Ibikoresho Broccolis 2 nziza Inyama z’inkoko zifafite amagufa garama 700 Inyanya 4 Sereli utubabi 4 Karoti 2 Ibitunguru 2 Ibiyiko 2 by’amavuta akomoka ku bimera Tungurusmu udusate 2 dusekuye Umunyu na poivre Uko bikorwa Shyira amvuta mu isafuriya nini ushyiremo inyama uzikarange kugeza zihinduye (...)
-
Salade y’amakaroni n’ avoka
Ibikoresho Macaroni Avoka zihiye neza Indimu 1 Vinaigre Amavuta ya elayo ibiyiko Persil iseye Uko bikorwa : Togosa amakaroni ashye neza Zarure nizimara guhora ukatireho avoka hejuru kamuriraho umutobe w’indimu vanga vinaigrette na persil n’amavuta ya elayo Bisuke kuri salade uvange Bishyire mu isorori Bishyire muri firigo amasaha abiri Bitegure ku meza ubwo salade iba yamaze kuboneka kandi imeze neza (...)
-
Yaourt imirimo fraise wikoreye mu rugo
Ibikoresho Amata y’inshyushyu cl 80 Yaourt imwe isanzwe cyangwa se agakombe k’amata y’ikivuguto Amata y’ifu garama 40 Inkeri ziri hagati ya garama 200 na 300 Isukari garama 100 Uko bikorwa Roonga imbuto uzikate uzivange n’isukari Zishyir emu safuriya uztereke ku ziko kugeza igihe zoroheye Bivange ku buryo bisa na confiture Bireke bihore Vanga yaourt n’amata y’ifu Ongeramo amata y’inshushyu y’akazuyazi Bivange na za mbuto Bishyire mu gikombe kitari plastike ubitereke mu ifuru Cana ifuru imare (...)
-
Salade y’inkeri
Inkeri ni zimwe mu buto ziboneka ku masoko yo mu Rwanda zikaba zitegurwa mu buryo butandukanye haba kuzirya zonyine ryangwa se zivanz n’izindi mbuto. Ubu buryo inkeri zikorwamo salade ni bumwe mu buryo wategura bunyuranye nubwo wari usanzwe umenyereye ukaba warushaho kuryoherwa n’iz mbuto Ibikoresho Inkeri garama 500 Isukari agace k’akayiko gato Indimu 1 Akayiko ka vanilla Isukari y’ifu ( sucre en poudre) garama 50 Agashami ka menthe ( umwenya) Uko bikorwa Ronga inkeri uziktaemo dusate (...)
-
Uko wakora gato nta furu
Gato ni dessert ikundwa na benshi ariko usanga ahanini tuyirya ari uko twayikoresheje ahandi cyangwa se tukayigura, abashoboye kuyikorera bikabasaba ko baba bafite ifuru. Gusa nawe mu gihe wifuza kwikorera gato iwawe mu rugo kandi ukaba nta furu ufite hari uburyo bworoshye wakoresha. Ibikoresho Amagi 2 Ifarini garama 150 Umusemburo ½ cy’ikiyiko Ikirahure cy’amazi Pommes zikiri nshya garama 350 Isukari iseye cyane garama 150 Amavuta ya beurre garama 50 Uko bikorwa Tegura umutsima (pate) (...)
-
Chips za beteraves
Tumenyereye ko chips ziba zikozwe mu birayi, ibitoki, ibijumba n’ibindi biribwa nk’ibyo ariko hari n’uburyo wakora chips mu mboga za beterave zikaba ari chips zimeze neza kandi zisa neza no ku isura. Ibikoresho Beterave 3 nini nziza Amavuta y’ifiririti ( huile de friture) litiro 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga beterave uzihateho ka gashishwa k’inyuma Zikatemo udusate tw’utuzeru tugari ariko dufite umubyimba muto cyane bivize ngo ako gasate karaba gafite umuzenguruko nk’uwa beterace uko (...)
-
Umutobe w’inanasi n’amacunga
Ibikoresho Inanasi 1 ihiye neza Oranges 2 Agasate k’iindimu Umuneke 1 Uko bikorwa Hata inanasi utonore na orange n’indimu ubikuremo imbuto Kata inanasi mo udusate duto kugirango bitaza kuvuna mixeur ibicanga Vnga imbuto zose uzishyire mu mixeur ibanze izivange neza ukamuremo umutobe Uramutse udafite mixeur, ufata imbuto zose ukazivangira mu sorori ukoresheje intoki ukajya uvanga usa n’ukamura Iyo ubona ko zimaze kunoga neza, ukamuza intoki ibikatsi ukabishyira ku ruhande Fata umutobe (...)
-
Salade niçoise
Salade nicoise, ni salade ikomoka mu Bufaransa iba irimo ibikoresho byinshi bitandukanye abantu benshi bakunda, iby’ingenzi muri ibyo bikoresho harimo amagi atogosheje, inyanya, cocombre ukagenda wongeramo n’ibindi bikoresho uko ubishaka. Dore bumwe mu buryo wategura salade nicoise irimo ibikoresho biboneka mu Rwanda Ibikoresho ku bantu bane Cocombre 1 Inyanya 6 Amagi 5 atogosheje Agafungo ka sereli Ibitunguru 2 by’umweru Garama 260 za thon ( utubute 2 twa thon) Radis 4 zikiri nshya Amavuta (...)
-
Fenouil n’inyanya
Fenouil ni imboga nziza kandi zikunze kuboneka mu masoko y’ino. Urugero nko mu isoko rya kimirinko na Nyabugogo wazihasanga. Izi mboga rero zigira uburyo bwinshi zitegurwamo ariko kuzitegurana n’inyanya ni bumwe mu buryo bwiza kandi bworoheye buri wese. Ibikoresho Fenouil 3(ugakata bya cice byo hasi biba bimeze nk’ibitungurub by’umuweru binini) Inyanya 3 Igitunguru 1 Amavuta ibiyiko 2 Agashami ka teyi 1 Umunyu ½ y’akayiko Cube maggi 2 Uko bikorwa Ronga fenouil n’inyanya ubikate, inyanya (...)
-
Capati irimo inyama n’amashasha
Ibikoresho : • Ipanu • Inyama zihiye • Amashaza ahiye • Igitunguru • Karoti • Amavuta • Sositomate • Ifarini • Amazi akonje Uko bikorwa Fata ifarini n’amazi make ukatiremo n’igitunguru,ukore imitsima mito yo gukoramo capati,uyiramubure neza nkuko capati iba ikoze. Camutsa amavuta make ku ipanu urambikemo capati nizimara gushya uzarure uzishyire ahantu Fata inyama ziogosheje n’amashaza atogosheje ubikarange ushyiremo sositomate n’ibindi birungo byose ushaka, bibe nta sosi irimo ariko byoroshye. (...)
-
Ibibiringanya biryoshye
Abantu bamwe bavuga ko imboga z’ibibiringanya zitabaryohera ariko hari uburyo waziteguramo zikaryohera buri wese uziriyeho. Dore uko wabigenza n’ibikoresho usabwa Ibikoresho Ibibiringanya 3 biri mu rugero Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 3 Persil zikase duto zidera mu gice k’agakombe ¼ cy’agakombe ka vinaigre Ketcup ikiyiko 1 Amavuta ya elayo ibiyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa Kata ibibirinyanya mo usudate tuzamuye duto Kata igitunguru ushyushye amavuta ushyiremo twa tubiringanya wakase (...)
-
Gato irimo imbuto
Ibikoresho Uruvange rw’imbuto ( macedoine) garama 400 wikoreye Amavuta ya beurre garama 150 Isukari garama 120 Amagi 3 Ibishishwa by’indimu birapye n’umutobe wayo Agasache k’umusemburo Ifarini garama 200 Uko bikorwa 1.Shyushya ifuru igere kuri degree 180 2.Shyira za mbuto zivanze muri passoire 3.Vanga isukari na beurre 4.Ongeramo amagi ukoroge cyane 5.Ongeramo ifarini n’umusemburo uvange binoge neza ku buryo nta binombe bizamo 6.Ongeramo rwa ruvange rw’imbuto waseye muri passoire ubanje (...)
-
Salade ya makaroni n’imiteja
Ibikoresho Macaroni magufi garama 200 Inyanya garama 100 Imiteja yatogoshejwe gake garama 150 Jambon garama 100 Fromage garama 50 Amavuta ya ealyo ibiyiko 6 Vinaigre ibiyiko Umuny ikiyiko 1 Ibibabi bya basilica bikiri bishya 10 Tungurusumu udusate 2 Uko bikorwa Ronga macaroni uziteke mu mazi make ntizishye cyane Zikureho uzireke zihore Sya ibibabi bya basilica na tungurusumu Ongeramo umunyu na poivre n’amavuta ya elayo Bisuke muri za macaroni uvange Vanga izo macaroni n’imiteja watogosheje (...)
-
Uburyo waryosha imigati iba ikomeye
Hari imigati ugura ugasanga ikomeye cyangwa se ukawugura woroshye watinda kuwurya ugasanga wakomeye bigatuma unabiha. Igihe rero byagenze bityo hari uburyo wakoresha umugati ukaryoha kurusha nuko wari umeze mbere. Dore uko wabigenza Ibikoresho Amagi 2 ½ ya litiro y’amata Isukari ibiyiko 3 binini Amavuta ya beurre ibiyiko 3 Udusate 8 Uko bikorwa Koroga amagi anoge neza Ongeramo isukari Ongeramo amata ukomeze uvange Fata ya migati uyirambike muri uwo ruvange itote ariko idashwanyaguritse (...)
-
Benye zifashe ku mifupa
Ibikoresho 1 kg y’imifupa Amagi 2 Ikiyiko cy’umunyu 200 g z’ifarini Agasashi 1 k’umusemburo ‘’ levure chimique’’ 15 cl z’amazi cyangwa amata y’inshyushyu Ibiyiko 2 by’isosi ya soya Ikiyiko cy’ifu ya tangawizi 1 Amavuta Puwavuro na sereri Tangawizi na tungurusumu uko bikorwa 1.Tegura benye igizwe n’ifarini ivanze n’umureti w’amagi wateguye,ushyiremo amazi cyangwa amata n’umunyu ndetse n’umusemburo,ubiponde cyane bibe nk’umutisima. 2.Bireke iminota 30 kugira ngo bibyimbye,kugira ngo (...)
-
Salade ya pomme n’inkeri
Ibikoresho Pommes 3 Inkeri garama 300 Vanilla isukika ( liquid) ibiyiko 2 Isukari ibiyiko 3 binini Amazi ibiyiko 4 Uko bikorwa Ronga imbuto uzihateho ibishishwa by’inyuma Zikatemo ibisate 4 muri buri rubuto Zishyire mu gikoresho ukoreramo salade Vanga amazi, isukari na vanilla ubisukeho hejuru uterere hejuru byose byivange Bishyire muri micro onde washyize umuriro wayo muri maximum bimaremo iminota 3 Bitereke hasi bihore ubone kubishyira muri frigo bimaremo isaha Bifate mbere (...)
-
Gato ya shokora yoroshye gukora
Ibikoresho Shokora garama 150 Crème fraiche 20cl Isukari garama 175 Ifarini garama 115 Amagi 4 Umusemburo ½ cy’agakombe kawo Vanilla isukika udutonyanga duke Umunyu muke cyane ufata n’intoki ebyri Uko bikorwa Cana ifuru igere kuri degree z’ubushyuhe 180 Fata amagi uyakureho igishishwa umuhondo uwushyire ukwawop n’umweru ukwawo Koroga umuhondo w’igi usukemo isukari nyuma uze gushyiramo crème fraiche, vanilla na shokora wayengesheje Vanga ifarini n’umusemburo uskemo rwa ruvange rw’amagi n’isukari (...)
-
Salade y’imiteja n’amagi
Ibikoresho Imiteja garama 500 Amagi 2 Igitunguru 1 Umutobe w’indimu 1 Ibiyiko 5 by’amavuta ya elayo Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga imiteja neza utitogoze m mazi yabize arimo umunyu udapfundikiye kugeza igihe itangira koroha ariko idahiye cyane Tegura vinaigrette ukoresheje igitunguru gikasemo duto, umunyu,m poivre n’amavuta ubivange wongeremo umutobe w’indimu Ongeramo ikiyiko 1 cy’amazi ukomeze uvange Fata amagi uyatogose Hakureho igishihswa uyakatemo ibisate bine kuri buri gi Yahyire (...)