-
Salade y’inkoko n’umuceri
Bisanzwe bimenyerwe ko inkoko itekwa mu buryo busanzwe nyamara ishobor ano gukoreshwa mu gutegura salade ugasanga salade yarushijeho kuryoha cyane cyane iyo ubanjije kuyikonjesha. Dore uko wategura iyo salade Ibikoresho Inyama z’inkoko watetse mu mavuta Agasate ka tangawizi gakasemo udusate Ibishishwa by’indimu birapye Puwaro zitogosheje ariko zidahiye cyane Mayonnaise Urusenda ku barukunda Coriander cyangwa se persil ziseye Umuceri wumutse neza agakombe 1 Uko bitegurwa Fata inkoko (...)
-
Salade y’imiteja n’igitunguru
Ibikoresho Imiteja umufungo 1 Igitunguru 1 cy’umweru Sauce vinaigrette Uko bikorwa Ronga imiteja neza mu mazi menshi Kata imiteja mo kabiri cyangwa se uyireke uko yakabaye niba ari mito Yitogose mu mazi imaremo igihe gito ku buryo itari buze gushya cyane Yishyire mu gisorori ukoreramo salade Sukamo vinaigrette ucuguse kugeza bose byivanze Hejuru takaho ibitunguru bikasemo ibizeru Byatanzwe na madame Marie, umutoza mu (...)
-
Salade niçoise irimo ifi
Salade nicoise ubusanzwe iba igizwe n’ibikoresho bibiri by’ingenzi aribyo : imiteja n’ibirayi bitogosheje ariko mu rwego rwo guhinduranya uburyo utegura iyi salade ugenda wongeramo ibindi bikoresho bitandukanye birimo inyanya,amagi, cocombre, ifi ya filet n’ibindi. Dore uko wategura iyi salade : Ibikoresho Ibirayi 2 binini bitogosheje Imiteja itogosheje Cocombre 2 ziringaniye zikasemo ibizeru Inyanya 2 zikasemo ibizeru Vinaigrette Ifi ya filet yo mu bwoko bwa anchois itetse mu mavuta Amagi (...)
-
Salade ya karoti na orange
Ntibisanzwe ko imbuto zivangwa n’imboga bigakorwamo salade, nyamara hari uburyo bwiza kandi bworoshye wakoramo salade ya karoti na orange bikavamo salade nziza kandi iryoshye. Dore uburyo wateguramo iyo salade : Ibikoresho Ironji 1 ritariho ibishishwa Umutobe wo muri orange 1 Karoti 3 nini Persil Uko bikorwa Rapa karoti ku buryo zimera nk’amashu akasemo duto Zishyire mu gikoresho ukoreramo salade Sukamo umutobe w’ironji uvange Takaho ironji wakasemo ibisate by’ibizeru ku mpande Hejuru (...)
-
Gato ya karoti
Karoti imenyerewe kuribwa nk’imboga zisanzwe, ariko burya ishobora no gukorwamo gato ikaryoha kandi ikba inafite intungamubiri ziboneka muri karoti. Ibikoresho : Amagi 4 Isukari y’umweru garama 150 Ibiyiko 2 bya vanilla y’amazi Muscade akayiko 1 Umusemburo agasashe 1 Ifu ya canella ibiyiko 2 Amavuta akomoka ku bimera Ifarini garama 250 Karoti zirapye garama 300( karoti 4 nini) Uko bikorwa : Cana ifuru ku kugero cy’ubushyuhe bwa degree 150 Vanga amagi n’isukari Vanga vanilla, muscade, canella (...)
-
Dessert ya shokola irimo imineke
Dessert ya shokola n’imineke ni imwe muri dessert zoroshye gutegura kandi ziryoha dore ko ibikoresho byayo nabyo biboneka ku buryo bworoshye. Dore uko wategura iyo dessert. Ibikoresho Imineke2 wa gros michel Shokola garama 150 cyangwa mu gihe utabivite ugakoresha amavuta akomoka ku bihingwa n’Ifu ya cocao Uko bikorwa Fata imineke ukatemo ibisate bitatu muri buro muneke Shyira shokola mu isafuriya uyishyir eku ziko ishonge imere nk’amazi Genda ufata buri gasate k’umuneke ugasige shokola (...)
-
Salade ya karoti na persil
Ibikoresho ; Karoti 4 Umutobe w’indimu 1 Tungurusumu udusate 3 Amavuta ya elayo Persil zikiri nshya Mayonnaise ibiyiko 2 Uko bikorwa : Kata karoti mo ibizeru bito bito Zitogose mu mazi make zimaremo iminota 15 Vanga mayonnaise na tungurusumu wongeremo umutobe w’indimu Bishyire muri karoti ucuguse cyane byivange Fata persil ziseye ushyireho hejuru Gracieuse Uwadata
-
Gato irimo yaourt
Ibikoresho : Umusemburo ½ cy’agapaki Yaourt cl 20 Amavuta cl 10 Isukari Ifarini Amagi 2 Ibishishwa byo ku ndimu 1 Uko bikorwa : Rapa ibishoshwa by’indimu mo duto Fata ibikoresho byose ubivange Umaze kubonamo pate inoze neza, uyishyira mu iforumu ya gato uyihe forme ushaka Bishyire mu ifuru ufite ubushyuhe bwa degree 180 bimaremo iminota 30 Muryoherwe ! Gracieuse Uwadata
-
Salade ya jambon na cocombre irimo n’umwembe
Gutegura salade ivanze imboga n’imbuto ni ubwoko bw’ama salades busigaye bukundwa gukorwa. Iyi ni ivanze imboga n’umwembe. Dore uko wategura iyo salade Ibikoresho : Jambon garama 200 Umwembe 1 Cocombre 1 Igitunguru 1 cy’umutuku Indimu 1 Ubuki garama 30 Amavuta ya elayo ibiyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Tunganya ibikoresho byose Vanga umutobe w’indimu, amavuta n’ubuki wongeremo umunyu na poivre Shyira ibikoresho byose mu gikoresho kimwe Ongeraho ya vainigrette wakoze mu buki no mu ndimu (...)
-
Uko bategura igitoki kirimo ubunyobwa na saldine
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo bwo guteka igitoki kirimo saldine ndetse bagashyiramo n’ubunyobwa bagashyiramo n’ibirungo bihagije, bigakora isosi isa neza kandi iryoshye maze bagategura n’ubugari bwo kurisha iyo sosi idasanzwe Uko bategura iyi sosi n’ibikenerwa byose : -igitoki ikiro kimwe gihase neza ukakironga kikavaho amakashi yose -ibirungo birimo poivron 1,maggi 2,igitunguru 1,inyanya 2,sauce tomate 1 -saladini 1 -ifu y’ubunyobwa irobo -ikiyiko kimwe cy’amavuta -Ifu y’ubugari 1kg, (...)
-
Gato y’imineke na shokola
Gato y’imineke na shokora iroroshye kuyikora ku buryo wayikorera uri iwawe mu rugo utiriwe ujya kuyigura kuko ibikoresho byose bijyamo biboneka ku buryo bworoshye ndetse no kuyitegura bikaba byoroshye. Dore uko wategura iyo gato Ibikoresho : Imineke 3 ihiye neza Ifarini garama 200 Isukari garama 100 Agapaki k’umusemburo Amagi 3 Amavuta ya beurre garama 40 Umunyu agace k’akayiko Crème fraiche ibiyiko 2 Shokola garama 125 Uko bikorwa : Vanga imineke n’isukari hamwe na beurre Ongeramo shokola (...)
-
Salade y’inyanya, jambon na fromage
Ntibisanzwe ko salade y’inyanya iba irimo jambo na fromage, nyamara birashoboka ko wayikora kandi iaryoha ndetse ukanashyiramo laitue kugirango irusheho kuba nziza. Dore uko wategura iyo salade : Ibikoresho : Amavuta ya elayo ibiyiko 2 Vinaigre balsamique ibiyiko 2 Fromage Inyanya garama 250 zikiri nshya Ibibabi bya basilica Laitue 1 Urubuto rwa pomme 1 Udusate 8 duto twa jambon Uko bikorwa : Ronga laitue ukate ibibabi byayo mo duto Tunganya inyanya, basilic na pomme nabyo ubikate Fata (...)
-
Confiture y’abricots
Abricots ni imbuto zenda kumera nka pomme ukaba ushobora kuzikoramo confiture nziza kandi iryoha. Ku bashaka gukora iyo confuture dore uko mwayitegura : Ibikoresho : Abricots kg 1 Isukari ya confiture garama 900 Uko bikorwa : Ronga abricots ukuremo imbuto zimbere neza Vanga abricots hamwe n’isukari Bireke muri frigo bimaremo ijoro ryose Bitereke ku ziko ku muriro muke bimareho iminota 30 Bivange cyane bimere nk’amazi Bishyire mu gikoresho cya confiture Bipfundikire ubireke muri frigo (...)
-
Uko wakora cookies iwawe mu rugo
Cookies ni ubwoko bwa biscuits zikunze kuba zifite forme y’ibizeru kandi zirimo shokola zikaba zinazwiho kuba ziryohera ariko iyo ubishatse ukora n’izitaryohera cyane. Dore uko wakikorera cookies iwawe mu rugo ukoresheje ibikoresho biboneka ku masoko y’ino mu Rwanda Ibikoresho : Amavuta ya beurre garama 85 Igi 1 Agasashe k’isukari irimo vanilla Ifarini garama 150 Shokola garama 100 Umunyu akayiko 1 Umusemburo akayiko 1 Uko bikorwa : Banza uyengeshe amavuta ya beurre usukemo isukari, igi, (...)
-
Salade y’amafi n’ibijumba
Tumenyereye salade y’imboga gusa ariko burya hari n’uburyo ukorama salade mu bindi biribwa nk’amafi n’ibijumba biri kumwe imboga zitandukanye. Dore uko wategura iyo salade : Ibikoresho ku bantu 3 Ibijumba 3 Amavuta ya elayo Ibiyiko 3 by’umutobe w’indimu Cocombre 3 Ifi ya filet garama 300 Basilic zikiri nshya Umunyu na poivre Uko bikorwa Hata ibijumba ubikatemo udusate tw’ibizeru binini Shyushya amavuta ubushyiremo bibe ifiriti Bikuremo ubishyire ku ruhande bihore Muri ya mavuta shyiramo ifi (...)
-
Salade ya cocombre na crème fraiche
Salade ya cocombre na crème fraiche iba nziza cyane cyane kuri ibi bihe by’izuba ryinshi ritera ubushyuhe bukabije. Ku bantu basanzwe bakunda cocombre iyi salade iba nziza ariko no kubatinya impumuro ya cocombre iyi harimo crème fraiche bituma igira impumuro nziza. Ibikoresho ku bantu 2 Cocombre Crème fraiche iri mu gacupa gato 1 Amavuta ta elayo Basilic Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga cocombre uzikatemo utuzeru Zisige umunyu Vanga ibiyiko 3 bya crème fraiche n’ibiyiko 2 by’amavuta ya (...)
-
Amandazi y’ibirayi n’ibihumyo
Ibirayi n’ibihumyo bivamo ifunguro ryiza kandi riryoha ukaba waritegurira abana kuko rishobora gusimbura amandazi kandi abana ahanini bikundira amandazi. Icyiza ry’ayo mandazi y’ibirayo n’ibihumyo n’ uko nta misemburo yindi iba yashyizwemo nk’iyishyirwa mu mandazi asanzwe. Ibikoresho ku bantu 4: Ibihumyo garama 500 Ibirayi garama 500 Igitunguru 1 Puwaro 1 Amagi 2 Ifarini garama 200 Umunyu akayiko 1 Poivre agace k’akayiko Uko bikorwa: Hata ibirayi ubironge neza ubushyire ku ziko hamwe (...)
-
Desseri ya biscuits na confiture
Mu gihe hari ubushyuhe bw’ikirere cyangwa se utewe no kuba umaze kurya ibiryo bishyushye cyane ushobora kugarura amafu mu mubiri kandi ugatuma igifu gisya ibyo kimaze gufata neza ukoresheje desseri ya biscuits na confiture y’inkeri. Dore uko wategura iyo desseri : Ibikoresho : Biscuit zo mu bwoko bwa mascarpone garama 300 Inkeri garama 300 Amagi 2 Isukari y’ifu garama 40 Agapaki k’isukari irimo vanilla Confiture ya fraise ibiyiko 6 Ibibabi bya basilic Uko bikorwa : Koroga umuhondo w’igi (...)
-
Vinaigrette y’ubuki na ketchup
Ibikoresho : Ibiyiko 2 by’ubuki Vinaigre ibiyiko 3 Ibiyiko 3 bya vinaigre Amavuta ya elayo igice cy’itasi Ketchup ¼ cy’itasi Tungurusumu udusate 3 duseye Umunyu na poivre Uko bikorwa : Ufata ibikoresho byose ukabiteranyiriza mu kintu kimwe ugacugusa cyane byose bikivanga. Iyo uyiteretse bimwe bikivangura kubera vinaigre urongera ugacugusa ntacyo vinaigrette yawe iba yabaye. Gracieuse (...)
-
Desseri y’inkeri n’amagi
Ibikoresho : Inkeri 6 Amagi 3 Isukali garama 30 Uko bikorwa : Koroga umweru w’amagi ushyiremo isukali Kata inkeri mo udusate tubiri tubiri Zishyire mu wa mweru w’amagi Zishyire mu gikoresho kijya mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degree 100 Bireke bimaremi imonota irihagati ya 40 na 45 Bimaze gushya ubikura mu ifuru ukabireka bigahora Koroga umuhondo w’amagi usukeho hejuru Takaho inkeri zasigaye Gracieuse (...)