-
Gato ikomoka muri Amerika
Gato ikomoka muri Amerika “gateau Américain” ni gato iba igizwe ahanini n’ifarini, amagi n’isukari ukagenda wongeramo ibindi bikoresho bitandukanye bitewe n ;uko ubishaka. Dore uburyo bumwe watugura gateau Américain : Ibikoresho Amagi 2 Isukari garama 150 Ibiyiko 7 by’amata Ifarini garama 200 Agasashi k’umusemburo 1 Ibishishwa by’indimu 1 birapye Igice cy’ikiyiko cyamavuta Uko bikorwa Koroga amagi n’isukari umare iminota 5 ubikoragana Ongeramo amata n’ifarini uvange Ongeramo umusemburo (...)
-
Epinards zirimo ifi
Hari uburyo bwinshi butandukanye ushobora guteguramo imboga za epinards, muri ubwo bwoko hari n’uburyo bwo kuzitekana n’ifi kandi iryo funguro usanga rimeze neza cyane cyane rikaryohera abantu bakunda ifi n’abakunzi ba epinards by’umwihariko. Iri funguro kandi riba ryiza haba ku bana, ku bagore batwite no ku bandi bantu bakeneye umunyu wa fer mu mubiri wabo kuko imboga za epinard zikize cyane kuri wo. Dore uko wategura epinards zirimo amafi : Ibikoresho Ifi 1 ipima 1kg Igitunguru 1 Ibiyiko 3 (...)
-
Delices z’ibijumba
Delice ni ifunguru riba rijya kumera nka crepe. Gusa gukora pate yayo yo biroroha cyane kandi ishobora gutekwa ku ipanu cyangwa mu ifuru bitewe n’igikoresho ufite, gusa turababwira uburyo mwayitegura ku ipanu kuko ariyo ibasha kubonwa na benshi Dore uko bategura delices z’ibijumba ku ipanu Ibikoresho Ibijumba garama 500 Isukari garama 75 Ikirahure kinini cy’amata Amagi 3 Ibishishwa by’indimu 1 Ifu ya tangawizi igice cy’ikiyiko Louche 1 y’amavuta Uko bikorwa Ronga ibijumba ubiteke mu mazi (...)
-
Cocombre n’inyanya
Cocombre ahanini ikunzwe gukoreshwa nka salade ariko hari n’ubundi buryo wayiteguramo uyitekanye n’inyanya bikavamo imboga nziza ku mubiri w’umuntu kandi zisa neza no ku jisho. Ibikoresho Cocombre 3 zeze neza Ibiyiko 3 by’amavuta Igitunguru 1 Inyanya 6 ziri mu rugero Tungurusumu udusate 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga cocombre uzihate izkatemo udusate duto ariko bitari cyane Hata inyaya uzikate ukate n’ibitunguru Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru na tungurusumu Ongeramo inyanya (...)
-
Isosi y’umugati
Dusanzwe tumenyereye ko umugati uribwa ukawurisha ibindi bintu ariko burya nawo ushobora kuwukoramo isosi nziza ukaba wayirisha ibindi biribwa cyangwa se ukayifata yonyine mu gitondo bigatuma wirirwa umeze neza. Dore uko bategura iyo sosi : Ibikoresho Utuvungu tw’imigati agakombe n’igice Crème liquid 1/3 cy’igikombe Tungurusmu udusate 4 Igitunguru cy’umweru 1 Amata ml 600 Akababi ka teyi 1 Umunyu Uko bikorwa Fata amata igitunguru, tungurusumu, na teyi ubitose ku muriro muke bimare iminota 4 (...)
-
Chips z’ibibiringanya
Ibikoresho Ibibiringanya 3 Amavuta ya elayo Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga ibibiringanya Bikatemo udusate tw’utuzeru tunanutse cyane Bishyireho umunyu na poivre Cana ifuru igere ku bushyuhe bwa degree 150 Shyushya amavuta mu isafuriya Shyiramo bya bibiringanya wakase bihindure ibara uhite ubikuraho Bishyire kuri plaque y’ifuru ubitekemo n’ubona bihinduye ibara bikajya gusa ikigina kandi ukabona byumye ubikuremo Bigabure bikonje cyangwa se ari akazuyazi Gracieuse (...)
-
Tofu n’ibibiringanya
Tofu abenshi bita fromage ya soya cyangwa se inyama zo muri soya, iryoha kurushaho iyo ushyizemo ibibiringanya. Dore uko wategura iryo funguro n’ibikoresho bisaba Ibibirinyanya 2 Tofu garama 500 Inyanya 3 Amavuta ya elayo Poivron 1 Puwaro utubabi 4 Sauce tomate Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 3 Uko bikorwa Fata tofu ukatemo udusate dufite forme ya care Shyushya amavuta menshi nkayo guteka ifiriti ushyiremo tofu zishye kandi zumuke neza Zikuremo uzishyire ku ruhande Shyira amavuta (...)
-
Gosettes z’ibirayi
Ibikoresho Pate ikomeye ariko bitari cyane grama 400 Ifarini yo gusiga kuri plan ukoreraho Amavuta ya beurre yo kuza gusiga ku meza uzitunganyirizaho Ibirayi garama 500 Imizabibu yumwe (Raisins) garama 100 Isukari yitwa cassonade garama 100( isukari yijimye bakora mu bisheke cyangwa se muri beterave) Ifarini y’ingano ikiyiko 1 Igi 1 Amata ikiyiko 1 Isukari iseye cyane ½ cy’ikiyiko Uko bitegurwa Banza ushyire imizabibu mu gikoresho kirimo amazi ashyushye ibanze ibyimbe Hata ibirayi ubironge (...)
-
Puwaro zumutse
Hari uburyo ushobora guteguramo puwaro zigashya zumutse ku buryo nta mazi aba arimo. Icyo gihe bisaba ko mu gihe uziteka wirinda gushyiramo amazi gusa ku badakunda imboga zumye cyane bashobora kongeramo crème fraiche. Dore uko wategura izo puwaro : Ibikoresho Puwaro umufungo 1 Amavuta ya beurre cyangwa se amavuta asanzwe Umunyu na poivre Vinaigre y’umweru Igitunguru 1 Tangawizi agasate 1 Uko bitegurwa Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru Ongeramo puwaro uvange Shyiramo tangawizi ziseye (...)
-
Brochettes z’inkoko
Inyama y’inkoko ntikunze gutekwamo brochette kuko ahanini itegurwa ,mu bundi buryo nyamara burya, inyama y’inkoko nayo igira brochette nziza kandi ziryoshye. Dore uko bategura iryo funguro : Ibikoresho kuri brochettes 4 Amavuta ya elayo ikiyiko 1 Tangawizi ziseye ikiyiko 1 Tungurusumu udusate 3 Ubuki ibiyiko 2 Amaguru y’inkoko 8 Persil ziseye ibiyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa Zikureho igihu cy’inyuma uzikure ku magufa Kata inyama mo duto tujya kuri brochette Zishyire kuri brochettes (...)
-
Potaje ya chou- fleur na puwaro
Ibikoresho Umufa w’inkoko ibikombe 2 Igitunguru 1 Igihaza 1 kiringaniye Chou- fleur 1 ikasemo binini Puwaro agace k’umufungo Poivre Amavuta ya beurre n’amavuta asanzwe ibiyiko 3 Crème Uko bikorwa Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru Shyiramo puwaro n’ibihaza bikasemo duto kandi bihase Ongeramo chou fleur Shyiramo umunyu na poivre Ongeramo umufa w’inkoko Mfundikira ubireke bishye neza Bikure ku ziko ubivange cyane ukoresheje mixeur igihe utayifite wakoresha intoki Bigabure ushyizeho crème (...)
-
Gato zitekewe ku ipanu
Hari uburyo ushobora guteguramo gato ( cake) ukoresheje ipanu mu gihe ahanini bisaba ko uba ufite ifuru. Dore uburyo wategura iyo gato ku ipanu Ibikoresho : Ifarini harama 250 Isukari garama 30 Amagi 2 Agapaki k’umusemburo Amavuta ya beure garama 65 Umunyu muke ufata n’intoki Amata cl 30 Uko bikorwa Fata ifarini, isukari, n’umsemburo ubishyire mu gisorori Ongeramo amagi wakoroze uvange Banza uyengeshe amavuya ya beurre natangira guhora uyasukemo uvange Sukamo amata uvange cyane kugirango (...)
-
Puwaro na karoti
Imboga za karoti na puwaro zirushaho kuryoha iyo wongeyemo tangawizi kuko ziba zifite impumuro nziza n’uburyohe budasanzwe. Dore uko wategura izo mboga : Ibikoresho Imboga za puwaro agafungo 1 Tangawizi agasate 1 Igitunguru 1 Vinaigre ibiyiko 3 Isukari ikiyiko 1 Urusenda Karoti 2 zikasemo ibisate binini Uko bikorwa Ronga imboga uzikate neza Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru na karoti Nyuma y’iminota itanu ongeramo puwaro Ongeramo ibiyiko 3 bya vinaigre n’ikiyiko cy’isukari sukamo (...)
-
Imvange y’ibitoki n’uduhaza duto
Imvange y’ibitoki n’uduhaza duto bakunda kwita courgette riba ari ifunguro ryiza kuko izo courgette zikoreshwa nk’imboga ndetse ukaba wanongeramo izindi mboga nka karoti cyangwa se imiteja. Dore uko wategura iryo funguro ; Ibikoresho ku bantu 4 Ibitioki ibiro 2 Uduhaza duto tutari twakomera 2 Inyanya 4 Imiteja agafungo 1 Igitunguru n’amavuta umunyu Uko bikorwa Hata ibitoki ubushyire mumazi utereke ku ziko Bimaze gutogota ukatiramo imiteja Fata twa duhaza ukatwoza neza ukaduhata ubundi (...)
-
Inyama y’iroti itetse mu ifuru
Ibikoresho Ibiyiko 2 bya huile d’olive Inyama y’iroti 2 kg Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 2 Ibibabi bya laurrier 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa Cana ifuru ushyiremo umuriro uri kuri degree 160 z’ubushyuhe Shyushya amavuta ku isafuriya shyiramo inyama zidakase zihindure ibara zimaremo iminota iri hagati y’itanu n’irindwi Zikure mu isafuriya uzishyire ku ruhande Mu isorori ijya mu ifuru banzamo ibitunguru hasi na tungurusumu n’ibibabi bya laurrier Ongeramo umunyu na poivre Shyiramo inyama (...)
-
Gratin ya puwaro na jambon
Gratin ni ifunguro ritekwa ku buryo bugiye butandukanye gusa ahanini yose ahurira ku kuba atekwa hakoreshejwe ifuru cyangwa se ugakoresha icyocyezo gipfundikirwa. Dore uko bategura iryo funguro : Ibikoresho Agafungo 1 ka puwaro Ibirayi 4 binini bitogosheje Jambon cyangwa se lard Fromage Amavuta ya beurre Crème fraiche cyangwa se amagi 2 Uko bikorwa Ronga puwaro uzikate neza Togosa ibirayi mu mazi make arimo umunyu na poivre Mu gihe uri gutogosa ibirayi ba ukata jambon cyangwa se lard (...)
-
Isupu y’imboga na fromage
Isupu y’imboga na fromage bakunda kwitwa “Soupe minestrone” ni isupu ikomoka mu Butaliyani iba irimo imboga z’ubwoko bwinshi butandukanye ndetse n’ibirayi. Iyi supu iba nziza iyo uyirishije macaroni cyangwa se umuceri mumutse. Iyi supu kandi ushobora no kuyibika muri frigo ukaza kuyigabura ikonje. Dore uko wategura iyo supu : Ibikoresho ku bantu 8 Ibibiringanya 3 Courgettes 3 Inyanya 4 Imiteja garama 400 Ibirayi garama 400 Karoti garama 300 Sereli agace k’agafungo Garama 300 za epinard cyangwa (...)
-
Tarte ya puwaro n’ibihumyo
Tarte ni ifunguro rya desseri rikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’ibikoresho rikoreshejwe, gusa ahanini rifite umwihariko wo kuba nta mavuta menshi aba arimo kuko riba ryokeje mu ifuru. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho Puwaro umufungo1 Ibihumyo bikiri bishya garama 300 Igitunguru 1 Amavuta ya beurre ibiyiko 3 Huile d’olive ibiyiko 2 Amata cyangwa se crème fraiche Amagi 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga puwaro n’ibihumyo ubikate neza Shyushya amavuta make ya beurre avanzemo (...)
-
Uko bategura hamburger y’abayapani
Ibikoresho - inyama ziseye - igi 1 -imigati - igice cy’igitunguru cy’umweru - igikombe cy’amata -amavuta yo guteka - ketchup - isukari ibiyiko 3 Uko bayikora Ufata za nyama ziseye na bya bitunguru wabikasemo uduce duto cyane,ukameneramo umuhondo w’igi ukabipondana byose ugakoramo utuntu tumeze nk’imitsima duto,ugacamutsa amavuta ugashyiramo twadupande wateguye,maze ukagenda uduhindukiza ucungwanwa nuko bidashirira maze byamara gushya neza ukabivanamo. Iyo umaze gukuramo twa dupande twamaze (...)
-
Amandazi arimo courgette
Ibikoresho Ifarini garama 130 Igi 1 Agapaki k’umusemburo Amata cl 20 Courgette garama 600 Umunyu Poivre Uko bikorwa Shyira ifarini mu gisorori kinini Cukuramo umwobo hagati usukemo amagi akoroze n’umunyu na poivre Ongeramo umusemburo uvange cyane ukoresheje umutozo w’ukoze mu byuma(fouet) Ongeramo amata ukomeze uvange kugeza ubonye ubugari bworoshye Bireke bimare isaha ahantu hakonje ariko atari muri frigo Oza courgette uzikatemo ibizeru. Zishyire ku isahani nini usishyireho umunyu uzireke (...)