Ibintu by’ingezi mu isuku y’igikoni

Yanditswe: 20-02-2015

Mu gikoni ni ahantu hagomba kugirirwa isuku igihe cyose kuko niho ubuzima bw’abagize umuryango bushingiye, bityo rero ugomba kumenya urugero rw’isuku igikoni cyawe gifite. Dore ibintu by’ingenzi bbigomba kwitabwaho :

  1. Isuku igomba kuba ku mukozi cyangwa undi wese utegura amafunguro cyane cyane mugihe ategura ibyo kurya akamenyera gukaraba intoke n’isabuni, inshuro nyinshi, akaba yambaye imyenda isa neza kandi idacitse ndetse akaba yakarabye adafite impumuro y’icyuya.
  2. Guhorana amazi hafi : Kugira igikoresho gihoramo amazi yo gukaraba n’isabuni, ndetse n’ayo koza udukoresho dutandukanye buri kanya
  3. Gusa neza : Gukoropa igikoni, Guhungura imirayi no Gukubura impande zose z’igikoni, Kudasiga ibiryo cyangwa amakara ku bikuta no kubyoza mu gihe byanduye
  4. Kubika ibikoresho neza : Gupfundikira ibintu bishobora gutokorwa nk’amazi, amavuta, umunyu, …Gutandukanya ibikoresho bidahuje umumaro ( ibisorori ukwabyo, amasafuriya ukwayo, ibijyanye n’iamafu ukwabyo n ;ibindi,..
  5. kwirinda ibyakurura imyanda : Kudaterekamo ibintu bizana imibu (ubuzizi) cyangwa isazi, Kwirinda gukoropesha amazi yakoze ibindi bintu, Kwirinda kubika amatorosho mu gikoni, kugira ahantu habugenewe ho guhatira ibyo gutekaKwitondera ibintu biterekwamo imyanda biri hafi y’igikoni ukamenya kubipfundikira
  6. Kwita ku byombo by’umwihariko : kubyoza neza, kubyogesha amazi ashyushye byaba akarusho, ukabishyira aho byumuka umwanya muto igihe hategeranye na toilette cyangwa ahaterekwa imyanda, byaba byiza ubipfundikiye. kumesa no Kwanika buri gihe udutambaro two guhanaguza ku zuba kandi tugahindurwa buri munsi.

Ikindi tugomba kwitaho ni isabuni yo gukoropesha igikoni cyane cyane iziganjemo Bicarbonate de sodium.kuko ariyo ifasha kwica udukoko kandi igikoni kikagira impumuro nziza. Uyibaza mu iduka ugiye kuyiguriramo.

Mu gihe igikoni cyawe kidafite isuku ihagije kizarangwa n’umunuko, kuhabona inyenzi, n’ imbeba, inshishi, amasazi, n’akavuyo muri rusange.

Violette M.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe