Uko wategura mu gikoni

Yanditswe: 12-07-2014

Mu gutegura cyangwa gutaka usanga mu gikoni ari ahantu hatitabwaho. Bissa Josiane ukora akazi ko gutaka (decoration) aratubwira uburyo ushobora gutaka mu gikoni hagasa neza. Yagize ati” Mu gikoni urahategura hagasa neza nk’uko utegura mu buriro , mu busitani ,mu cyumba n’ahandi “.

Uko wahategura

Mu gikoni ushobora kuhategura uhashyira indabo naturel z’umwimerere ukahashyira ibikombe birimo izo ndabo, ukahashyira tableau (imbaho) zishushanyijeho ibintu byo mu gikoni nk’ubwoko bw’ibiribwa .Kuri izo mbaho washushanyaho inyanya, amasafuriya arimo ibiryo , amaterimosi, ibinika n’ibindi bigaragaza imirimo ikorerwa mu gikoni.

Mu gikoni uhashyira etajeri (etagere) ushyiraho ibikoresho ukenera mu gikoni noneho ukajya umenya uko wabitondekanya neza bikaba bibereye ijisho. Ibikoresho byose wabitondeka ( arrangement) bitewe na forume ya yabyo. Aho ushyira ibyuma byo guhatisha hagasa ukwaho,aho ushyira utubido,mbese buri gikoresho cyikiranga aho kibikwa . Mu gikoni wahashyira akameza ko gukatiraho ibiterwa ndetse kakaba kanakoreshwa guteguraho amafunguro mu gihe bitari ngombwa ko ukoresha uburiro (sale à manger).

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe