-
Uko yatewe inda atateganije mu gihe cya Covid 19
Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Corona Virus cyibasiye isi, mu Rwanda hafashwe ingamba; harimo Gahunda ya guma mu rugo n’izindi zirimo ifungwa ry’amashuri. Imwe mu ngaruka iri mu ifungwa ry’amashuri ni umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe. Twaganiriye na Nishimwe, umukobwa w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubu aratwite kandi avuga ko nta muntu wo mu muryango arabibwira kuko afite ubwoba (...)
-
Uko yabayeho muri covid arera abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Uzayisenga Olive ni umwe mu bakobwa bahuye n’itoteza ry’umugabo n’umuryango we kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu abenshi bita ‘‘Nyamweru.’’ Uzayisenga atuye mu mudugudu wa Nyabagobe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yaganiriye Agasaro Magazine itotezwa yakorewe na Mandela Fabien wamuteye inda akamwihakana, umuryango avukamo n’uw’umugabo baramwanga kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu. Afite imyaka 17 Uzayisenga yari mu mwaka wa kabiri mu mashuri (...)
-
Kwizigamira ni isomo basigiwe n’icyorezo cya Covid 19
Ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 zikomeje gukurikizwa mu gihugu ndetse abantu barushaho gukangurirwa ubukana bw’icyi cyorezo,hari bamwe bagenda bahura n’ ingaruka zizo ngamba haba mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu kazi gasanzwe kabatunze. Twasuye bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kicukiro kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali batubwira uko imibereho yabo yahindutse kuva aho icyorezo COVID 19 kigaragaye mu Rwanda. Uwamahoro Ange umubyeyi w’ imyaka 26 akaba ari (...)
-
Uko Verediyana ubana n’ubumuga yirwanyeho mu gihe cya Covid 19.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufunze, ndetse n’ingendo zigahagarara kubera icyorezo cya Corona Virus, abafite ubumuga bari basanganywe akazi ko kwambutsa ibicuruzwa hagati ya Goma na Gisenyi ubu ntibagakora. Hari benshi bakoraga ubwo bucuruzi basubiye kuba mu miryango yabo aho bategereje ko icyorezo cya Corona virus kirangira imipaka igafungurwa. Nyirandabateze Verediyana utuye mu kagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ni umubyeyi w’abana bane akaba abana (...)
-
Uwabyaranye n’umugabo wanjye agiye kunsenyera
Umubyeyi w’abana babiri yaduhaye ubuzima abayeyemo bwo kuba ateshwa umutwe n’umukobwa wabyaranye n’umugabo we none akaba abona agiye kumusenyera urugo kandi yari asanzwe abana neza n’umugabo we. Yagize ati: “ Mbere yuko mbana n’umugabo wanjye yabanje kumbwira ko afite umwana yabyaye hanze ariko ko atabashije kubana n’umukobwa babyaranye kuko yaje gusanga afite ingeso mbi atari kuzabasha kwihanganira. Ibyo kuba yarabyaye hanze numvaga ntabimuhora ndetse twari twaremeranyije ko azazana umwana (...)
-
Umwana wanjye nta muntu n’umwe yubaha
umukunzi w’agasaro.com aragisha inama ku kibazo cy’umwana afite utagira umuntu n’umwe yubaha kandi akiri muto. Yagize ati;’’ndi umubyeyi w’abana babiri,umukuru afite imyaka 9 y’amavuko ariko antesha umutwe mu buryo bushoboka bwose ndetse ntanyubaha nta n’undi muntu yubaha haba mu rugo,no hanze ndetse no ku ishuri nta mwarimu umuvuga kandi nyoberwa aho yabikuye. uwo mwana ni umuhungu yamenye ubwenge ari wa mwana wikunguza,namukubita akarira ntahore,akagira umujinya mubi cyane kuburyo yamara (...)
-
Umugore wanjye ambwira ko nta mugabo undimo. Nkore iki ?
Nashakanye n’umugore tumaranye imyaka 4 dufitanye abana 3 ariko mu myaka 4 yose ntabwo tubanye uko buriwese abyifuza. Uko mbanye nawe simbyishimiye ariko nawe ambwira ko atishimye ndetse uburyo buri wese abibwira undi ntabwo ari uburyo bw’amahoro n’intambara n’amahane gusa. Icyo dupfa n’imyumvire n’imico itandukanye. Iyo anshinja ambwira ko ndi umugabo udafite icyo amaze mu rugo, sinita ku rugo ndetse n’abana ntacyo mbamariye. Kuba akorera amafaranga no kuba hari ibyo ashobora gukora (...)
-
Kwanga kuryamana n’abasore bituma tutamarana kabiri
Umukobwa ufite imyaka 32 y’amavuko yibaza impamvu abasore bose batangira gukundana bagahita bamusaba ko baryamana yabyanga bakabivamo. Yagize ati : “ Mfite imyaka 32 kuva cyera nifuzaga gukundana n’umusore unkunda by’ukuri ariko na nubu ntawe ndabona kuko uje wese aba yifuza ko twaryamana gusa. Ubwo nari mfite imyaka 20 ndangije amashuri yisumbuye nibwo natangiye gukundana mu buzima bwanjye. Umusore twakundanye bwa mbere yigaga muri kaminuza ngira amahirwe nanjye mbona buruse nza kumusanga (...)
-
Ubuzima busharira bw’umukobwa w’imfubyi wabyaye akiri muto
Nyirarukundo Clementine utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamukina, yakuriye mu buzima bushariye ari imfubyi, aza guterwa inda akiri muto. Nyuma yo guterwa inda ubuzima yanyuzemo bumutera agahinda nubwo yizeye kubusohokamo nyuma yo kubona ikigo kimwigisha umwuga wo gufotora. Kuvanwa mu ishuri kuko uri imfubyi Clementine agira ati : “ Nakuze ndi imfubyi mba mu muryango aribo bandera. Ngeze mu mwaka wa gatanu baje kunkura mu ishuri abana babo bo bakomeza kwiga. Icyo (...)
-
Umugabo amubwira ko yamushatse ngo yihimure
Umwe mu bakunzi b’agasaro .com aragisha inama ku kibazo afite gikomeye ndetse yumva gishobora no kumusenyera urugo biturutse ku kuba umugabo we babana amubwira ko yamushatse kugira ngo amwihimureho. Yagize ati;’’Ndi umubyeyi w’umwana umwe,maze umwaka mbana n’umugabo wanjye.Tujya kubana yarabanje antera inda kandi ambwira ko nta bukwe tuzakora biba ngombwa ko tubana twishyingiye,hashize igihe gito mba ndabyaye,ariko mpita mbona imibanire yanjye nawe itameze neza. Nkimara kugera mu rugo umugabo (...)
-
Abana be ntibashaka uwo bagiye kubana
Umubyeyi w’abana babiri aragisha inama kuko abana yabyaranye n’umugabo wa mbere badashaka ko yongera gushaka undi mugabo. Yagize ati : “ Ndi umubyeyi ufite abana babiri ariko papa wabo yitabye Imana nijye ubarera njyenyine. Ikibazo mfite nshaka ko mwangiraho inama nuko ubu numvaga igihe cyo kongera gushaka undi mugabo kigeze ariko abana bo ntibashaka uwo mugabo ngiye kubana nawe. Muri make ikibazo cyanjye giteye gitya : Abana banjye babiri b’abakobwa ndabakunda cyane. Papa wabo yabansigiye (...)
-
Umugabo yashatse gufata ku ngufu umwana barera
Umusomyi w’agasaro wifuza ko abandi basomyi bamugira inama yatwandikiye ikibazo cye agira ati : “Ndi umubyeyi ufite abana batatu n’umugabo. Nari nfite ikibazo nshaka kugirango mungire inama ariko mudatangaje amazina yanjye. Muri make tubanye neza n’umugabo nkaba nari nfite umukobwa ndera, muri ino minsi andegera umugabo ko ashaka kumufata, mbega byose arabimbwira nsa nkubiciramo amarenga umugabo none umugabo yarakaye yantutse ngo ndamuhimbira nagirango mungire inama y’icyo nakora kugirango (...)
-
Umwana arera yamuzaniye umugisha mu rugo
Umubyeyi witwa Kwitonda Thacien,utuye mu karere ka Rulindo asanga kuba yarakiriye umwana muto mu muryango we akamurera ari umugisha mu rugo rwe kandi ni n’umugisha kuri uwo mwana kuko yabonye ababyeyi bamwitaho. Kwitonda ati;’’ubwo nari maze gushyingiranwa n’umugore wanjye tumaranye amezi atatu,twagiye mu misa gusenga maze twumva itangazo mu kiriziya ko hari abana b’imfubyi baba mu bigo by’imfubyi bakeneye ababyeyi babarera,binyuze muri gahunda ya Tubarere mu muryango. Nkimara kumva iryo (...)
-
Uko inshuti mbi zansenyeye urugo
Umubyeyi w’abana babiri aricuza nyuma yo kuba yarateze amatwi inshuti yita ko ari mbi zikamusenyera urugo. Aragira inama abandi bagore kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo. Yagize ati : ‘ maze imyaka itatu ntandukanye n’umugabo ariko ubu ndicuza kuko abangiraga inama bose batangiye kuntererana kandi mbere aribo banyoshyaga ibyo nakoze byose. Nakundanye n’umusore duhuriye muri Kigali turabana ariko nkuko mubizi buri wese mu bashakanye agira amakosa akorera mungenzi we. Ubwo mu muryango wacu (...)
-
Uwo mama yasize anyeretse ko ariwe data yaranyihakanye
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 afite agahinda kenshi aterwa no kuba uwo yitaga se yaramwihakanye ndetse na mama we akaba atakiriho ngo amusobanuze neza. Yagize ati : “ Ndi umukobwa w’inkumi mfite imyaka 27 ndi imfubyi ku mubyeyi umwe ariko mbabazwa nuko uwo mama yasize ambwiye ko ariwe data yanyihakanye. Muri make nakuze nderwa na mama gusa aza gushaka umugabo arahantahana. Ubuzima bwanjye bwari bubi kuko uwo mugabo atigeze ankunda. Iyo uwo mugabo yambwiraga nabi nabazaga mama (...)
-
Nitangiye musaza wanjye none angejeje habi
Umurangamirwa ni umukobwa w’imyaka 26 afite agahinda yatewe na musaza we aramwitangira ngo yige nyuma aza kuba ikirara no kwiga biramunanira none,amugeze habi amutesha umutwe, aragisha inama y’icyo yakora. Mu buhamya bwe yagize ati;’’iwacu twavutse turi abana babiri,jyewe na musaza wanjye,ariko ababyeyi bacu baza gupfa badusiga turi imfubyi.Bapfuye jyewe mfite imyaka 15 naho musaza wanjye afite imyaka 7. Kubera ubuzima bw’ubupfubyi no kubura utwitaho,byabaye ngombwa ko mva mu ishuri kuko nari (...)
-
Aratabaza kuko kanseri y’ibere yatumye umugabo amuta
Umubyeyi witwa Uwimana Jeanne utuye mu Murenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro aratabaza abagiraneza ngo bamufashe nyuma y’aho umugabo amutanye abana amaze kumenya ko arwaye kanseri y’ibere. Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2015 igihe yari atwite abana b’impanga, yagize uburwayi bw’ibere agakeka ko byoroheje. Nyuma yaje kujya kwa muganga bamusuzumye basanga afite kanseri. Bitewe n’uko kwa muganga bari bafite impungenge z’abana b’impanga yari atwite, biyemeje kubamuteruramo igihe bari bafite amezi (...)
-
Umugabo we ntashaka ko atunga telefoni
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza ritera imbere niko usanga n’amakimbirane yo mu ngo ashingiye kuri iryo koranabuhanga akomeza kwiyongera. Umubyeyi w’abana bane utarashatse ko amazina ye atangazwa nawe yagezweho n’ingaruka z’ikoranabuhanga mu rugo rwe kugeza ubwo umugabo ahitamo kumukura ku gutunga telefoni burundu. Yagize ati : “ Maramye imyaka isanga cumi n’itanu n’umugabo wanjye ariko mu buzima bwe ntiyigeze angirira icyizere na rimwe kandi ntacyo mba ntakoze ngo angirire icyizere. (...)
-
Mukuru wanjye yantwaye umusore twakundanaga
Bijya bibaho ko umukobwa mugenzi wawe ashobora kukwangisha umusore mwikundaniraga nyuma ukazabona niwe bakundanye kandi yaramukubuzaga,ari nabyo byabaye ku mukobwa witwa Henriette wamaze imyaka ibiri yikundanira n’umusore maze umuvandimwe we akamumwangisha,nyamara bikarangira ariwe babanye. Henriette ati;’’ nakundanye n’umusore tumarana imyaka ibiri tumeranye neza nta kibazo mbona,ariko nkaba mfite mukuru wanjye nawe wamukunze cyane,abonye abuze uko abigenza yiyemeza kudutandukanya. Mukuru (...)
-
Twakundanye imyaka 5 birangira abanye n’uwo bari barabyaranye
Umukobwa w’imyaka 25,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umuhungu igihe kirekire,ndetse bakagera aho bategura n’ubukwe nyuma akamwanga ntacyo bapfuye akaza gushakana n’uwo bari barabyaranye kandi yaramubwiye ko batandukanye burundu. Uyu mukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite,avuga ko yakundanye n’umusore imyaka 5,akamubwiza ukuri ko afite umukobwa yateye inda bakanabyarana ariko bakaba baratandukanye burundu ariko bikarangira bongeye basubiranye ndetse baranabana,mu (...)