-
Pantacourt n’udushati bijyanye byo kujyana ku kazi
Nkuko abakunzi bacu badusabye ko twajya tubahitiramo imyenda ijyanye umuntu yakwambara mu bihe bitandukanye,uyu munsi twabahitiyemo amapantaro ya pantacourt agezweho ndetse n’udushati cyangwa udupira bijyanye byo kujyana ku kazi,kandi iyi myenda ndetse n’indi wakenera,waduhamagara kuri iyi nimero 0784693000. Ku mukobwa ugira akazi ko mu biro,ashobora kwambara ipantaro ya pantacourt n’agakoti bisa,wenda bikaba ari umukara imbere agashyiramo ishati cyangwa agapira gafunganye mu ijosi k’irindi (...)
-
Waruziko isakoshi itajyanye n’ibyo wambaye bigezweho?
Muri iyi minsi gutwara isakoshi cyangwa isakame y’ibara rimwe kandi itajyanye n’imyenda cyangwa inkweto bigezweho ku bakobwa n’abadamu,bitandukanye nuko mu minsi ishize hari hagezweho gutwara isakoshi ifite ibara risa n’imyenda wambaye cyangwa isa n’inkweto. Umukobwa ashobora kwambara imyenda y’amabara ya kaki nk’ijipo n’ishati cyangwa agapira bisa maze akambara n’inkweto za kaki zisa n’imyenda hanyuma agatwara isakoshi y’ibara ry’icyatsi kibisi. Ushobora gusanga kandi umukobwa yambaye nk’imyenda (...)
-
Uko wajyanisha umwenda w’amabara menshi n’inkweto
Muri iyi minsi imyenda y’amabara menshi avangavanze cyane cyane amakanzu usanga agezweho ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu kandi iyo bambaye bene iyo myenda, bagira uko bayijyanisha n’inkweto cyangwa amasakoshi ajyanye n’amabara ya wa mwenda. Niba umukobwa yambaye ikanzu ifite amabara yiganjemo icyatsi kibisi na pink,usanga yambaye inkweto z’icyatsi kibisi,maze agatwara isakoshi ya pink. Iyo umukobwa yambaye nk’ikanzu y’umweru yiganjemo ibara rya orange,usanga yayambaranye n’inkweto z’ibara rya (...)
-
Uko wajyanisha imyenda y’ibara rya orange n’andi mabara
Ubusanzwe ibara rya orange ku myenda usanga abantu benshi batarikunda kuko riba ribona cyane ndetse ugasanga hari n’utakwemerera kuryambara,ariko burya hari andi mabara ushobora kurijyanisha rikagaragara neza,cyane cyane iyo atari orange ipika cyane. Ushobora kwambara nk’ipantaro y’ibara rya orange,maze ukayambarana n’agapira cyangwa agasengeri k’ibara ry’ubururu,ukambaraho nikoti ry’umweru kandi ukabona bijyanye ndetse bigaragara neza. Ushobora kandi kwambara agapira k’ibara rya orange,maze (...)
-
Amasakoshi watwara igihe wambaye neza
Hari ubwo umukobwa cyangwa umudamu yambara imynmbaro runaka akumva ko nawe yambaye neza cyane,maze agahitamo n’isakoshi ijyanye n’imyambaro yambaye ari nayo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru,dore ko isakoshi nziza nayo ari imwe mu bituma umuntu agaragara ko aberewe.. Iyo uri umukobwa cyangwa umudamu ukaba wambaye nk’ikanzu ndende y’ikirori ndende igera ku birenge cyangwa ngufi igera mu mavi ariko iri kuri taye,watwara isakame iringaniye ijyane n’ibara ry’inkweto wambaye. Nanone ku mdamu (...)
-
Imyenda iberana n’inkweto za pantufure
Muri iyi minsi inkweto za pantufure usanga zigezweho ku bantu bose harimo n’abakobwa kandi bakazambara ku myenda hafi ya yose,gusa hari imyenda biberana kuruta iyindi ushobora kubyambarana,ukagaragara neza kandi ukaba usirimutse. Umukobwa ashobora kwambara inkweto za pantufure akazambarana n’ipantaro y’icupa cyane cyane ku ijinisi,biba ari byiza cyane. Izi nkweto kandi zibera abakobwa bakunda kuzambarana n’amakabutura magufi agera mu ntege. Umukobwa kandi ashobora no kambara bene izi nkweto (...)
-
Koriye zigezweho zo mu ijosi n’imyenda bijyana
Muri iki gihe abakobwa n’abadamu usanga bakunze kwambara imirimbo yo mu ijosi irimo iningi,amasheneti ariko baharaye cyane imirimbo yitwa koriye,iba igaragara cyane mu ijosi ariko ikajyana n’uko umwenda uteye mu ijosi. Hari koriye nini ifite imirimbo, iba igaragara cyane mu ijosi kandi ubona yuzuyemo,ikaba iberana n’umwenda urangaye mu ijosi,cyane cyane ukoze nk’isengeri. Koriye y’amasaro aringaniye akoze umutako imbere, igaragara neza kandi ikaberana n’umwenda ufunganye mu ijosi ukayambaraho (...)
-
Inkweto z’imigozi ifata hejuru y’ikirenge n’imyenda biberana
Inkweto zifite imigozi ifatira hejuru y’ikirenge,muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bakunze kuzambara ku myenda itandukanye,ariko hakaba bamwe muri bo batamenye imyenda ijyana n’izo nkweto bakazambarana n’imyenda babonye yose,ariko burya izi nkweto zikoze gutya ziberana n’imyenda migufi igaragaza amaguru. Umukobwa ashobora kwambara inkweto zifungishwa imishumi kandi zikaba zifite ukuntu zizamutse hejuru y’ikirenge,maze ya mishumi nayo bakayihambirira aho inkweto zigarukira.Izi ziberana (...)
-
Inkweto ugomba wambarana n’akajipo kagufi gataratse
Muri iyi mini usanga abakobwa bakunda kwambara utujipo tugufi tugera hejuru y’intege cyangwa mu ntege kandi tukaba dutaratse ariko ugasanga uwambaye atyo yambaye n’inkweto abonye zose ariko hari inkweto bijyana. Iyo umukobwa yambaye ijipo ngufi itaratse aberwa n’inkweto ngufi zo hasi zifunze za barirene cyangwa izo bita jumonge Ijipo ngufi cyane kandi itaratse y’amarinda manini nanone iberana no kuyambarana n’inkweto ndende zifunze za taro idubuye kandi imbere zidasongoye izuru Nanone (...)
-
Inkweto ndende zoroshye kugenderamo
Muri iyi minsi iyio umukobwa cyangwa umudamu yambaye neza aba yambaye n’inkweto ndende ariko ugasanga hari bamwe batamenya kugendera muri bene izo nkweto bitewe nuko ziteye,ariko burya hari inkweto ugomba kugura igihe utiyizeye neza ku kugendera mu nkweto ndende. Hari inkweto ndende zifunze hose ziba zifite talo ndende cyane ariko usanga iyo talo idubuye kandi ifite izuru ribyibushye,usanga zoroshye kuzitambukiramo nubwo ziba ari ndende. Inkweto ndende kandi zifite talo ibyibushye (...)
-
Amakosa utagomba gukora mu myambarire
Hari imyambarire y’umukobwa cyangwa y’umudamu usanga itajyanye cyane cyane iyo atabona abantu bashobora kumubwira ko yambaye neza cyangwa nabi,maze akiyambarira uko abonye,ni nayo mpamvu twahisemo kubagezaho imyambaro usanga itajyanye,kugira ngo niba wakoraga ayo makosa mu myambarire uhite uyacikaho. Kwambara ijipo ndende isabagiye n’inkweto za boot usanga atari imyambaro ibereye umukobwa cyangwa umudamu. Undi mwabaro utabera abakobwa cyangwa abadamu nukwambara ipantaro ya mampa n’inkweto (...)
-
Isakoshi ugomba kugendana igihe wambaye neza
Iyo umuntu yambaye neza,nawe ubwe yumva ko aberewe yaba agiye ku kazi cyangwa ahari aho atembereye aba agomba no gutwara isakoshi nzima ijyanye n’imyenda yambayeariko by’umwihariko hari amasakoshi utagomba kwirengagiza,igihe wambaye neza kandi ugiye n’ahantu wubashye. Igihe uzaba wambaye nk’ijinisi y’icupa n’agakoti kari kuri taye n’inkweto ndende,ukabona rwose ko ucyeye uzatware n’isakoshi nini y’imishumi migufi itwarwa mu ntoki cyangwa ku kuboko,utayishyize ku rutugu. Nuba kandi wambaye (...)
-
Uko wajyanisha imyenda y’ibara rya pink n’andi mabara
Imyenda ifite ibara ryua pink igaragra neza ariko ikarushaho kuba myiza iyo umenye uburyo bwo kuyijyanisha n’andi mabara ari nayo mpamvu tugiye kubigarukaho nkuko abakunzi bacu badusabye ko tuzajya tubereka uburyo bwo kujyanisha amabara mu myambarire. Ushobora kujyanisha pink n’umukara,ukambara nka costume y’ipantaro n’ikoti,imbere ugashyiramo isengeri y’umukara,ukambara n’inkweto z’umukara. Ushobora nanone kujyanisha pink n’ubururu,ukambara nk’ikanu ya droite iri kuri taye n’inkweto z’ubururu (...)
-
Menya imyambaro ijyana n’isakame
Muri iki gihe hagezweho udukapu duto two mu ntoki bita isakame’’sac a main’’ku bakobwa n’abadamu bakazitwara mu ntoki cyane cyane iyi bambaye neza,bagiye mu birori cyangwa gusenga.Ariko kandi ugasanga hari abatamenya imyenda ijyana n’isakame yo mu ntoki ari nayo mpamvu twashatse kuba ariyo tuvigaho uyu munsi. Isakame ntoya yo mu ntoki ijya n’ikanzu iri kuri taye ngufi,igera nko mu mavi cyangwa munsi yayo gato ikaba nta maboko ifite ariko uyambaye akaba yambaye n’inkweto ndende ubundi agatwara (...)
-
Inkweto ndende zo kwambarana n’ikanzu ngufi igufashe
Muri iyi minsi abakobwa bakunze kwambara imyenda migufi ibafashe cyane,irimo amakanzu n’amajipo ariko bamwe ntibamenye kuyijyanisha n’inkweto niyo mpamvu twabahitiyemo inkweto wakwambarana n’ikanzu ngufi iri kuri taye ukahanyurana umucyo. Hari inkweto ndende zifite taro ndende zizamuye gato cyane ku gitsinsino kandi zikoze kuburyo ikirenge kiba ririmo cyose ndetse ubona ko kirinzwe rwose,kitapfa no kwifanamo. Hari kandi inkweto nazo ijya kuba nk’izi zo hejuru zikaba zifite umugozi (...)
-
Uburyo bugezweho bwo gutega igitambaro ku bakobwa
Hashize iminsi itari mike abakobwa baharaye gutega ibitambaro mu musatsi,cyane ku bantu baba bafite mwinshi kandi utadefirije cyangwa se bakabitega muri plante za afro zimeze nk’imisatsi kandi bakabitega mu buryo bwihariye bw’umurimbo kuburyo ugiteze atyo ubona bimubereye. Umukobwa ashobora gutega igitambaro gito mu musatsi mwinshi kuburyo apfuka igice cy’inyuma guhera mu irugu,maze agapfundikirira imbere agapfundo gato. Hari kandi ufata igitambaro akizengurutsa mu musatsi (...)
-
Imirimbo yo ku maboko ijyana n’imyenda idafite amaboko
Iyo umukobwa cyangwa umudamu yambaye umwenda udafite amaboko waba ukoze nk’isengeri cyangwa ari goruje,aba akeneye kugira imirimbo igaragara yambara ku maboko nk’isaha ndetse n’ibikomo binini usanga birebetse neza. Iyo umukobwa yambaye umwenda umwegereye ari nk’ikanzu ya mini kandi ikaba nta maboko ufite,ku maboko ashobora kwambaraho isaha ntoya ku kuboko kumwe ku kundi akambaraho agakomo gato. Umukobwa wambaye gashati kadafite maboko kamufashe n’ijipo ya mini,ku maboko yakwambaraho (...)
-
Imyambaro y’amabara apika n’uko ajyanishwa
Hari imyenda usanga ifite amabara apika cyane ku myenda cyangwa inkweto,by’amabra menshi cyngwa ibara rimwe rigaragara cyane kandi ayo mabara ugasanga yiganjemo umuhondo,orange n’icyatsi kibisi cyangwa se ubururu bugaragara cyane. Hari ubwo umukobwa yambara ipantaro n’ikoti bya costume by’ibara ry’ubururu n’inkweto za orange. Hari kandi uwambara ishati y’amabara avangavanze ariko yiganjemo amwe abona cyane maze akambara n’inkweto z’uburu bubona. Nanone kandi usanga ijipo y’ubururu n’inkweto (...)
-
Imyenda iberana n’inkweto za kardashian
Muri iyi minsi hari inkweto zigezweho ku bakobwa n’abadamu basobanutse bazi ibigezweho,izo nkweto zikaba zizwi ku izina rya kardashian,uzanga zifunze,ari ndende kandi zifite imbere hasongoye maze zikagira imyenda ziberana bitandukanye nuko umuntu yazambarana n’indi abonye yose. Inkweto za kardashian z’ubu bwoko twavuze ziberana n’ikanzu ya droite iri kuri taye igera muntege cyangwa se ukambara ijipo nayo iteye ityo, kuburyo ubyambara ugiye mu kirori ukaba uberewe cyane kandi ugaragara (...)
-
Ubwoko bw’amasakoshi agezweho
Muri iyi minsi hari amako y’amasakoshiatandukanye agezweho ku bakobwa ndetse n’abagore,akaba ari ya sakoshi umuntu ajyana mu birori cyangwa yayigendana mu nzira ukabona ko ariumusirimu bitewe nuko ikoze n’agaciro kayo ifite. Hari isakoshi y’uruhu kandi y’ibara rimwe, iringaniye usanga ifite imishumi ibiri migufi n’undi umwe muremure,kuburyo ushobora kuyitwara mu ntoki cyangwa ukayishyira ku rutugu. Indi ni isakoshi nayo y’uruhu iringaniye kandi igatwarwa mu ntoki cyangwa ku rutugu kuko (...)