-
Impamvu umugore n’umugabo bagomba kwita ku mirire mbere yo gutwita
Kuboneza imirire ni ingenzi igihe witegura gutwita. Abantu benshi usanga batangira kwitegura umwana bamaze kumenya ko batwite kuko baba batazi umumaro wo kwitegura gutwita, ugasanga n’ababigerageza ari abagore gusa kandi biba bireba ababyeyi bombi. Anastasie uzobereye mu kuboneza imirire, mu kiganiro yagiranye na Agasaro, aratubwira impamvu ari ingenzi kuboneza imirire n’iminywere ndetse no kwita ku myitwarire yawe( style de vie) igihe witegura gutwita aho biba byiza nibura utangiye (...)
-
Ibintu 4 abakozi bo mu rugo banga urunuka
Abakozi bo mu rugo hari ibintu banga ko byabakorerwa ku buryo bishobora kuba intandaro yo kuba bahita bigendera mu gihe babikorewe. Dore ibyo bintu uzirinda kuba wakorera umukozi wo mu rugo. Kudahemberwa ku gihe : Bimwe mu bintu abakozi bo mu rugo badakunda ko bibakorerwa harimo kudahabwa amafaranga yabo ku gihe mwumvikanye. Mu bakozi bo mu rugo batanu twaganiriye, bane muri bo bagarutse cyane ku kibazo cyo kwamburwa n’abakoresha babo ndetse no kudahemberwa ku gihe. Umwe muri bo (...)
-
Wakora iki igihe uwo mwashakanye asesagura umutungo ?
Kuba umwe mu bashakanye afite ingeso yo kwangiza amafaranga ndetse n’indi mitungo muri rusange, ni ikibazo kitoroheye imiryango imwe n’imwe kuko usanga bigorana ko batera imbere igihe umwe ateye atyo. Gusa nubwo bitoroshye ntiwaterera iyo ngo witurize kuko hari icyo wakora mu gihe ubona ko uwo mwashakanye yagiza umutungo nkuko Charlotte ugira inama abashakanye agiye kubitubwira : <emg2426|center> Musabe ko mubiganiraho : kuganiriza uwo mwashakanye umuziho kuba yangiza umutungo cyangwa (...)
-
Ibyo kwitondera mbere yo gukoresha umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana
Gukoresha umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana n’ibyo kubanza gutekerezaho neza mbere yo kuba wamuzana mu rugo, kuko biramutse bidatecyerejweho neza bishobora kukugiraho ingaruka mbi ndetse bikaba byanakurura amakimbirane hagati yawe n’umuryango umukozi akomokamo. Igihe wazanye umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana akaba ataje kuba mu rugo mu rwego rwo kuhaba nk’umunyamuryango, aje gukora akazi ko mu rugo, bishobora kubakururira ubwumvikane buke kuko hari ubwo umukozi aba yumva ko ahaba (...)
-
Ibimenyetso bikwereka ko urukundo rwanyu rugiye guhagarara
Niba uri murukundo(relationship) cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza, bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana. Hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo(break). Bimwe mu bimenyetso harimo : Niba yarasanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu(urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze,icyo (...)
-
Ibintu 5 byatuma uwo mukundana akwizera
Kwizerana hagati y’abakundana ni kimwe mu bituma urukundo rwabo rukomera gusa muri ino minsi biragoye ko abakundana bizerana. Mu gihe ufite umukunzi ukaba umukunda nyabyo ariko we akaba atakwizera dore icyo wakora. Jya uba umunyakuri igihe cyose ; iyo ukundana n’umuntu ukaba utamuryarya nta mpamvu zo kugwa mu mutego wo kuba wamubeshya niyo byaba ku kantu koroshye. Urugero ushobora kubeshya umuntu mukundana uri kuri telephone ukamubwira ko uri mu rugo kandi akureba umunyuzeho mu mujyi agahita (...)
-
Ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga.
Gukora imibobano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo bigira ingaruka nyinshi zitandukanye, nubwo muri ino minsi bitoroshye kubona umusore n’inkumi bakundana bakarinda babana badakoze imibonano mpuzabitsina ntibibuza ko ubikoze ahura n’ingaruka mbi. zimwe muri zo ni izi : Kuryamana n’abantu benshi batandukanye ukitwa ikirara Kuryamana n’umuntu kuko mukundana bishobora guhinduka ugafata undi nawe yazabigusaba ukananirwa uko wamuhakanira kuko uzi neza ko hari uwo mwaryamanye, undi yazaza nawe (...)
-
Uko abagabo bamwe bizihiza umunsi w’abagore mu miryango yabo
Bimenyerwe ko tariki ya 8 Werurwe buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga w’abagore. Abagabo bamwe bawufata nk’indi minsi yose isanzwe, nyamara usanga hari n’abandi bawufata nk’umunsi wihariye ufite icyo uvuze mu miryango yabo ndetse bakagira n’ibyo bawuteganyiriza. Bamwe mu bagabo twaganiriye bavuga ko umunsi w’abagore ufite icyo uvuze kuri bo ndetse ko harin’ iyo baba bateganije bidasanzwe mu miryango yabo. Diogene Nsanzabera ni umugabo umaze imyaka 3 ashatse avuga ko muri iyo myaka yose amaze, afite (...)
-
Ibintu 5 bikwereka ko uwo mukundana akunda ibyo utunze kukurusha
Muri iyi minsi abantu bakunze kuvuga ko urukundo rwabaye nk’ubucuruzi ku buryo abenshi bashaka inshuti bagambiriye kubona ubutunzi kurusha uko bakunda ba nyirabwo, ndetse bikaba bivugwa ko biri ku isonga mu bisenya ingo zo muri ino minsi. Kuba bimeze bityo ntibivuze ko hakiri bake bakunda bya nyabyo, akaba ariyo mpamvu tugiye kubagezaho ibintu biranga umuntu ukunda ubutunzi kurusha nyirabwo. Uzajya ubona akwitaho cyane mu gihe afite ibibazo bikeneye amafaranga : kuba umuntu yakwaka (...)
-
Impamvu ababyeyi bagomba kwigisha abana babo amasano
Muri iki gihe usanga abantu benshi bitwa ba tante, tantine, tonto, oncle… bitewe n’ubucuti imiryango ifitanye, ugasanga umwana akuze atazi gutandukanya abo bafitanye isano n’inshuti z’ababyeyi be. Niyo mpamvu ababyeyi bakangurirwa kujya bigisha abana babo amasano ya Kinyarwanda. Kwigisha umwana amasano biramufasha n’igihe ababyeyi be batakiriho, iyo hari inyungu akeneye zituruka mu muryango : izungura n’ibindi bijyanye n’uburenganzira bwe mu muryango. Mu kiganiro twagiranye n’umwe muri ba Mutima (...)
-
Ibintu bikwereka ko uri mu nzira zo guca inyuma uwo mwashakanye
Gucana inyuma ku bashakanye ni ikibazo cyugarije ingo nyinshi ndetse kikaba kiri ku isonga mu mpamvu zitera gusenyuka kw’ingo nyinshi. Ahanini usanga intangiriro iganisha ku gucana inyuma iba ari nto ikagenda ikura buhoro buhoro. Tugiye kureba zimwe muri izo nzira ziganisha mu gucana inyuma kw’abashakanye. Kurangazwa n’ibyo ukunda ku wundi muntu : Hari igihe umuntu aba afite ibyo batashakanye bikagera aho bimutwara umutima. Muri byo twavuga nko ku myambarire, inseko, ingendo,… kuko (...)
-
Uko wagira urugo rwiza mu gihe wongeye gushaka
Kuba umuntu yakongera gushaka bituruka ku mpamvu zitandukanye ziba zaratumye atana n’uwo bashakanye mbere nk’urupfu, gutandukana kubera ubwumvikane buke n’ibindi. Iyo umuntu yongeye gushaka biba bitoroshye kuko haba harimo imbogamizi nyinshi zatuma atanezererwa muri urwo rugo. Gusa hari inama mwakurikiza mukagira umunzezero mu rugo igihe mwongeye gushaka. Buri wese ajye agerageza kumva mugenzi we : Mwagombye kubanza kwemera ko mudashobora guhita mwibagirwa abo mwari mwarashakanye na bo, cyane (...)
-
Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye
Muri iyi minsi twegereza Saint valentin abantu bafite abakunzi baba bibaza icyo babaha. Ni byiza rero guha umuntu impano wabanje gutekereza ku kintu cyamushimisha ntiwigane ibyo abandi bahaye abakunzi babo. Dore bimwe mu byo wamuha ukurikije ibyo akunda ndetse unakurikije ubushobozi ufite. Niba akunda kurimba : jacket yo kwifubika, accessoires( ingofero, ceinture, cravate… ), undi mwenda ugezweho ataragura , imyenda yo kurarana, cyangwa undi mwambaro ariko adafite Niba akunda (...)
-
Uko wabanisha umukozi wo mu rugo neza na bene wanyu mucumbikiye
Mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu yindi mijyi itandukanye hirya no hino usanga imiryango myinshi icumbikiye bene wabo kubera impamvu zitandukanye ndetse rimwe na rimwe ugasanga aribo birirwana n’umukozi, ku buryo udacunze neza bagirana amakimbirane hagati yabo. Jya usobanurira abo mu rugo bose ko umukozi ari umuntu nk’abandi : Abacumbitse mu miryango yo mu mujyi akenshi usanga baba ari urubyiruko rwarangije amashuri ariko nta kazi rugira ugasanga birirwa mu rugo n’umukozi ariko bakumva ko (...)
-
Ni ryari ushobora gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara ?
Abantu benshi bibaza igihe gikwiriye umubyeyi aba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara , ugasanga buri wese afite igihe cye bitewe nuko aba yiyumva ndetse nuko uwo bashakanye abyumva. Nubwo n’abashakashatsi nabo badahurira ku gihe runaka hari ibyo bahuriraho bituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gikomeze kugenda neza kandi n’ubuzima butahazahariye. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko nyuma y’ibyumweru 6 umugore aba ashobora kongera gukora no kuryoherwa n’imibonano (...)
-
Ibyo kurya by’umugabo witegura kuba umubyeyi
Bitewe n’uko imibereho n’imirire y’uzaba se w’abana bigira ingaruka ku mwana azabyara kuruta uko bitekerezwa, bikwiriye kwitonderwa kuva ku mezi atatu mbere yo gushaka gusama, kuko muri ayo mezi atatu ari bwo intanga ngabo ziba zujuje ibya ngombwa. Iyo iri tegeko ryoroheje ryubahirijwe, ni bwo umujago (sperme) hamwe n’intanga biremeka neza. Maze kuremeka nabi kw’impinja zimukomokaho kukagabanuka. Dore ibyo kurya bikwiriye uwo mugabo : karoti, epinari, choux broccoli, imyembe, imbuto zitwa (...)
-
Ibintu bituma abakozi bo mu rugo bahararuka akazi vuba
Abakozi bo mu rugo baba bafatiye runini ongo zitari nke cyane cyane izo mu mu jyi wa Kigali ariko uzasanga akenshi abakkoresha bahora bahinduranya abakozi bo mu rugo bikagira ingaruka ku miryango yabo. Dore ibintu ukwiye kwirinda kuko bituma umukozi aguhararukwa vuba Gukoreshwa imirimo itabareba : Hari ingo usanga bakoresha imirimo idakwiye gukoreshwa abakozi nko gufura imyenda y’imbere y’abakoresha be, guhora ariwe wita ku mwana, n’ibindi Nyiraneza Chantal ni umwe mu bakozi twaganiriye (...)
-
Impamvu ugomba guhagarika ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye
Kugira ubucuti n’umuntu mudahuje igitsina kandi mutarashakanye bibangamira uwo mwashakanye ndetse bikaba byagushora no mu ngeso mbi zo kumuca inyuma. Kugira inshuti si bibi ariko igihe ubona bitangiye kurenza urugero tekereza kuri ibi bikurikira : Menya ko urimo ukina mu bikomeye : Kugirana ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye kandi mudahuje igitsina ahanini biteza akaga gakomeye. Ingaruka zabyo ntizishidikanywaho, kuko zimwe zatangiye kukugeraho n’ubwo ubyirengagiza. Urugero uzasanga (...)
-
Igihe cyiza cyo kubwira uwo mwashakanye ibibazo by’urugo
Ibibazo byo mu rugo ntibijya bibura n’ubwo bidahwanya ingufu., Gusa burishaho kuba bibi iyo ubwiye uwo mwashakanye ibibazo by’urugo mu mwanya utari uwabyo kuko bitabonerwa umuti ukwiye. Dore rero uko wamenya igihe cyiza cyo kubwira uwo mwashakanye ibibazo by’urugo. Igihe atananiwe ; kuba umuntu ananiwe ukamubwira ibibazo bituma arushaho kunanirwa kandi ari wowe wakagombye gutuma aruhuka. Igihe ufite ikibazo ushaka kubwira uwo mwashakanye ntugahite ikimwakiriza akigera mu rugo , ahubwo ujye (...)
-
Uko abashakanye babyitwaramo iyo badahuje aho basengera
Kuba abashakanye badahije itorero cyangwa se idini basengeramo biri mu bibangamira ubwumvikane hagati y’abashakanye ndetse n’abana bikabagiraho ingaruka kuko babura amahitamo. Mu gihe bimeze gutyo rero dore uko mwabyitwaramo ; Mutekereze ku kibazo bizateza mu rugo rwanyu : kuba mudasengera mu itorero rimwe rimwe na rimwe mukaba mutanasengera ku munsi umwe bifite ingaruka nyinshi bizagira ku rugo rwanyu cyane cyane mu gihe mufite abana bakiri bato kuko Babura aho berekeza ighe bashaka kujya (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300