-
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse barasabwa gukorana n’ibigo by’imari.
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu karere ka Kamonyi mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, bakaba badakorana n’ibigo by’imari batubwira ko begereye ibyo bigo ariko birangira badakoranye kubera kugorwa n’ibyo basabwa. Mukamurenzi Vestine uri mu kigero cy’imyaka 36, afite butiki irimo ibicuruzwa binyuranye. Mu myaka ibiri amaze muri ubu bucuruzi ngo yagerageje kwegera ibigo by’imari bitandukanye ariko byose bimusaba gutanga ingwate yagize ati « (...)
-
Imishinga y’agaciro gasaga miliyari 6 yahakaniwe inguzanyo na BDF abandi barayihombya
Ubuyobozi bukuru bw’ikigega BDF bavuga ko bamaze gufasha imishinga ikabakaba ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora. Gusa kubera ko abagana iki kigega baba ahanini badasobanukiwe n’ibisabwa,imishinga myinshi ikaba ihakanirwa n’iyemerewe bamwe muri ba nyirayo bakaba bahombya BDF. Umuyobozi mukuru wa BDF Munyeshyaka Vincent,avuga ko mu myaka 10 BDF imaze ikora,bafashije imishinga ibihumbi 44 na 625 ifite agaciro ka miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mishinga nzahurabukungu hafashijwe igera (...)
-
Mu mezi 11 BDF yatanze inguzanyo nzahurabukungu zihagaze asaga miliyari 5
Ubuyobozi bwa BDF,nk’ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse kubona ingwate ngo babone inguzanyo buvuga ko bamaze gutanga inguzanyo isaga miliyari 5 ku mishinga 5308 binyuze mu Kigega nzahura bukungu. Munyeshyaka Vincent umuyobozi mukuru wa BDF avuga ko muri uyu mwaka wa 2021,mu mezi 11 gusa bari bamaze kurangiza gufasha imishinga isanzwe 2348 ifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 700 mu gihugu hose. Yakomeje agira ati “uyu mubare dutanze ntabwo dushyizemo cya kigega cyo kuzahura (...)
-
Muhimpundu arahamya ko akazi ko kwishyuza ku bwiherero kamutunze
Muhimpundu Florence umaze imyaka ibiri akora akazi ko kwishyuza ku bwiherero mu nyubako izwi ku izina rya Chic mu Mujyi wa Kigali, avuga ko aka kazi kamuhinduriye ubuzima ukurikije uko mbere yabagaho. Muhimpundu umubyeyi w’umwana umwe , akaba atabana na se w’uyu mwana utuye mu Karere ka Nyarugenge. Avuga ko aka kazi kamufitiye akamaro kanini, kuko mbere y’uko agatangira yari abayeho nabi n’ibikenerwa by’ibanze atabyibonera. Agahamya ko nubwo hari bamwe mu bagore aba yumva bavuga ko batakora aka (...)
-
“Yantumye kumushakira umukozi akeka ko ntagakora, ariko ubu karantunze” Uwituze warangije Kaminuza
Uwituze Joselyne ukora mu iduka mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umuntu bari baziranye yamusabye kumushakira umukozi uciriritse wajya umukorera muri iri duka, kuko yibazaga ko we atagakora kaciriritse kandi yari ashoje amashuri ya Kaminuza. Uwituze ukora mu iriro rizwi ku izina rya Coffee shop, bacuruza utuntu dutandukanye two kunywa no kurya ariko tudafata umwanya munini mu kudutegura, avuga ko iri duka kugira ngo nyiraryo amwemerere ko amuha akazi byabanje kumusaba imbaraga nyinshi kugira (...)
-
Burera : Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi byatumye ashinga uruganda rukora amavuta yo kurya
Nyirankundwa Euphrosine ukomoka mu Karere ka Burera Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Gafumba, avuga ko kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi byamuhaye imbaraga zo gushinga uruganda " Rata Rwanda LTD" rukora amavuta yo kurya. Akora amavuta akomoka ku nzuzi z’ibihaza, ingano, agakora isukari ikomoka kuri beterave, ndetse akaba yarinjiye mu wundi mushinga wo gukora amakaroni na sererake ngo bikunzwe ku isoko bikomoka ku gihingwa kizwi nka Sinowa, aho poroduwi ze zose zizwi ku izina rya (...)
-
Ishime wigiye umwuga kuri Youtube arishimira aho ageze.
Ishime Irene Ines mu gihe cya Guma murugo mu mwaka wa 2020 yize kuboha imyambaro abyigiye kuri youtube, none arishimira aho ageze n’ubwo yabitangiye yumva ari imikino. Ishime utuye mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo mu Mudugudu wa Kiruhura, avuga ko yari asanzwe azi kuboha gakeya, kuko mukuru we yari yaramwigishije iby’ibanze, mu gihe cya guma mu rugo kubera Covid-19, yaje kujya kuri youtube hanyuma akahigira modeli n’ukuntu bazidoda ni uko nawe akabyigana, umwenda ashoje yawushyira (...)
-
Yashoye ibihumbi bitatu none ageze kuri miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda-Ubuhamya
Bayizere Solange utuye mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, ukora umurimo w’ubukorikori n’imideri avuga ko yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa, ubu akaba ageze ku mutungo wa miliyoni icyenda. Uyu mugore afite kampani yitwa "Ishema ry’umuco ltd" ikora ubukorikori burimo imitako itandukanye, ibikoresho bikoze mu masaro nk’amasakoshi, inigi, ibiseke, harimo n’imideri ya shanete n’amaherena bikoze mu bitenge, ibikapu bikoze mu bitenge, kudoda imyenda y’ubwoko ubwaribwo bwose (...)
-
Uko "isombe" yahinduye ubuzima bwa Mukankwiye Valentine
Nyuma yo kwitinyuka, Mukankwiye Valentine utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza avuga yashoye imari iciriritse mu bucuruzi bw’isombe none ubu akaba ageze ku mushahara wa 150.000FRW ku kwezi. Mukankwiye ni nyina w’abana babiri b’incuke, akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Yabwiye AGASARO yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagore batandukanye bakora ubucuruzi buciriritse yafashe icyemezo cyo kuzahera ku gishoro gito yari afite, agatinyuka agashaka icyo acuruza none inzozi ze zabaye impamo. (...)
-
Musanze : Gutubura ingemwe z’ibiti no gukora ubukorikori byamuteje imbere
Uwamahoro Anges ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda Akarere ka Musanze, avuga ko yinjiye mu mwuga wo gutubura ingenwe z’ibiti bitandukanye, akabifatanya n’ubukorikori, byamuteje imbere. Uyu mubyeyi umaze hafi imyaka itanu akora uyu mwuga ngo yagize iki gitekerezo nyuma y’uko yabaga muri Koperative Coopavu Mararo ikorera mu Murenge wa Kinigi, aho yabonaga babona abakiriya rimwe na rimwe isoko rikababana rito bituma atangira kubikora ku giti cye nawe bakajya bamugurira. (...)
-
Ruhango : Uwahoze aca inshuro ubu ni umuhinzi wa kijyambere
Ahishashe Rebecca ni umubyeyi w’abana batatu akaba umupfakazi wapfakaye mu 1998, asigarana abana umukuru afite imyaka itanu naho umuto yari afite amezi abiri.Gusigarana abana wenyine bakiri bato cyane byabereye imbogamizi ikomeye uyu mugore wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 24 gusa. Ahishashe avuga ko umugabo we akimara gupfa yabayeho mu bukene bukabije kuko yari amenyereye ko ari we wamuhahiraga, maze aza kuyoboka inzira yo guhingira abandi guca incuro cyangwa imisiri nk’uko bakunze (...)
-
Musanze : Ubucuruzi bw’imbuto butuma aha akazi abagore 20 buri munsi
Mugwaneza Marguerite wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, ukora umurimo wo gucuruza imbuto na bimwe mu bikoresho bikenerwa n’abageni, avuga ko bimutungiye umuryango ariko byatumye aha akazi abandi bagore batishoboye bamufasha gucuruza izo mbuto. Ibi ngo yabikoze nyuma y’uko atangiye ubu bucuruzi akabona ko bumwinjiriza amafaranga abasha kumubeshaho, ariko ngo yibuka n’abandi bagore babayeho mu buzima bubagoye, ahitamo gukorana nabo. Aganira na AGASARO yavuze ko kuva cyera yakundaga (...)
-
Kicukiro : Tuyishime ukora imitako mu budodo, avuga ko icyambere ari ukwiyemeza.
Tuyishime Angelique ukora imitako mu buryo butamenyerewe n’abantu benshi, kuko afuma igishushanyo akoresheje ubudodo, avuga ko ikintu cya mbere ari ukwiyemeza, ibindi bikaza bisanga ubushake. Tuyishime utuye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka, Akagali ka Gako, umudugudu wa Kabeza ubu ufite imyaka 21, avuga ko uyu mwuga yawize afite imyaka 14 y’amavuko, aho yari ashoje amashuri ye atandatu abanza, akumva ibyo yiyumvamo ari ukwiga imyuga, ubundi akagira amahirwe yo guhura na koperative (...)
-
Nyamasheke : Abagore batinyutse gukorana n’Ibigo by’imari barishimira iterambere bagezeho
Bamwe mu bagore bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kugera kure mu iterambere babikesha gukorana n’ibigo by’imari. Mukanyandwi Dancille, utuye mu Murenge wa Macuba, avuga ko amaze imyaka irenga 20 akora ubushabitsi butandukanye bwatumye yiteza imbere nyuma yo gukorana n’Ikigo cy’imari. Yagize ati “Natangiye gukora ubushabitsi mu 1995, icyo gihe nacuruzaga isambaza, nyuma nza kubireka njya mu bucuruzi bw’ibisheke, ubu ncuruza imyenda y’abageni. Natangiriye ku gishoro (...)
-
Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo
Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo Abagore batandukanye bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura no mu mbibe zawo bakora ubucuruzi bw’isambaza, bavuga ko biteje imbere bakaba batagitega amaboko abagabo. Mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, hari abagore batandukanye bacuruza isambaza mbisi, izumye ndetse n’izikawushije ‘izikaranze’ mu mavuta. Aba bagore baba bacuruza ku mabase mu ndobo no mu bindi bikoresho. Bamwe muri aba (...)
-
Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere
Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki bavuga ko kwibumbira mu matsinda byatumye biteza imbere bigeza kuri byinshi birimo ubworozi no gutura heza. Abagore bari biganjemo abatishoboye bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gitoki bavuga ko biteje imbere babikesha kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya. Bijya gutangira, aba bagore ngo bahawe akazi muri VUP, abandi bahabwa akazi mu Bigo (...)
-
COVID-19 : Abagore batwite bikingije kubw’impanuka basabwa gukurikiza gahunda zose z’umugore utwite
Nubwo umugore utwite yemerewe gufata urukingo rwa COVID-19, ari uko ari mu gihembwe cya 2 kuzamura, hari abafashe izi nkingo kubw’impanuka bakiri mu gihembwe cya mbere. Aba basabwa gukomeza gukurikiza gahunda zose. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, ariko bigahera ku mugore utangiye igihembwe cya 2, (Ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru 12 (...)
-
“Uwakingirwa ntagaragaze ibimenyetso nibwo twagira ikibazo” Dr Menalas avuga ku rukingo rwa Covid-19 ku bagore batwite.
Mu gihe abagore bamwe batwite n’abonsa bagenda bagaragaza ko bafite ubwoba bwo kwikingiza, kuko hari bagenzi babo bikingije bakagaragaza ibimenyetso rw’uko rwabaguye nabi, Dr Dr Menelas Nkeshimana avuga ko ahubwo uwafashe urukingo ntagaragaze ibimenyetso ariwe utera impungenge. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, bamwe mu bagore bari muri (...)
-
Ubwitabire bw’abagore buracyari hasi mu kugana ikigega nzahurabukungu
Ikigega cya Leta gifasha ba rwiyemezamirimo (BDF) cyatangaje ko Ubwitabire bw’abagore bukiri hasi ugereranyije nubw’abagabo mu kugana ikigega cyashyizweho na Leta kugira ngo kizahure ubukungu, mu rwego rwo gushyigikira ubucuruzi bwashegeshwe cyane n’ingaruka za Covid-19. Ikigega cyatangiye imirimo muri Gicurasi umwaka wa 2020, cyashyizweho kugira ngo abakomwe mu nkonkora na Covid 19 bakagira ibihombo bikabije babashe kwunganirwa ,bityo babashe gukomeza imirimo yabo binyuze mu Mirenge Sacco, (...)
-
Hari abagaragara nk’abakeneye ubukangurambaga bagifite urujijo ku kwikingiza Covid-19
Bamwe mu baturage bavuga ko bafite urujijo ku cyorezo cya Covid-19 ndetse amakuru bayumvaho,ayo basoma ndetse n’ibigenda biyivugwaho kuri murandasi n’ibihuzwa na Bibiliya, bibatera impungenge, bamwe bakaba bumva batakwikingiza. Umwe mu bagabo batashatse ko amazina yabo atangazwa wahuriye n’umunyamakuru w’agasaro.com I Kabgayi, yatangaje ko yumvise anasoma amakuru menshi kuri internet, muri yo akaba yarumvise bavuga ingaruka mbi zizagera ku muntu wikingije COVID-19 yaba ku buzima ndetse no ku (...)