-
Insokozo zorohera abantu badakunda kujya muri salon
Hari insokozo zorohera abantu babangamirwa no guhora bajya muri salon gukoresha imisatsi. ugasanga nabo basa neza kandi bajya muri salon gacye cyane. Kugirango ubashe kugira imisatsi imeze neza kandi itakugoye dore zimwe mu nsokozo zabigufashamo : Gutunga imisatsi ya afro nyinshi : kuba watunga imisatsi ya afro ya naturel biri mu byagufasha kwirinda guhora ujya muri salon kuko iyo ushaka ko urambuka ushobora kujya wisukiramo ibituta bigatuma ukorehera kuwusokoza dore ko no gukarabamo (...)
-
Plante igezweho bita bresilienne
Kubakobwa n’abagore usanga hari abakunda gushyiraho plante ku mutwe, ishobora kuba impamvu yokuba afite umusatsi muke cyangwa se ashaka guhindura uko ugaragara(look). Muri iyi minsi hari plante ikunzwe cyane bakunze kwita bresilienne(bresilian hair). Ni imisatsi iba ari myinshi, ushobora guhitamo ibyimbye ku mutwe cyangwa se iringaniye bitewe nibyo wifuza. Iyo plante iba ari ndende,hari iba isa chocolat izindi zisa umukara. Uhitamo ibara bitewe niryo ubona ryakubera kandi rijyanye nibara (...)
-
Uburyo bwiza bwo gutera teinture mu misatsi
Guhindura ibara ry’umusatsi ukoresheje teinture ni byiza kuko bifasha guhindura isura abantu baba bakumenyereyeho, ariko burya na none ni ibyo kwitondera kuko hari ingaruka mbi teinture ishobora kugira ku musatsi wawe. Kugirango wirinde ko teinture yagucira umusatsi cyangwa se ngo ugire allergies mu mutwe, biba byiza kuyisiga ariko ntigere aho umusatsi utereye. Ni ngombwa na none kubanza gusuzuma niba udafite allergie kuri iyo teinture. Ufata gake ukagasiga ku ruhu rusanzwe nko hafi (...)
-
Insokozo zigezweho ku bageni
Nubwo hamenyerewe ko abageni basokoresha insokozo za shyinyo cyane ntibivuze ko hatari n’izindi nsokozo zibera abageni dore ko n’abantu bakunda guhinduranya insokozo ndetse muri iyi minsi hakaba hagezweho gushyira indi mitako mu mutwe itari ikamba (couronne) Dore insokozo zitandukanye zibera abageni : Coupe isanzwe ku bantu bafite imisatsi migufi Ku bantu bafie imisatsi migufi ntibikiri ngombwa ko wirirwa ujya gushyiramo amavuta ya gel ( amavuta y’umukara bakoresha kugirango baryamishe (...)
-
Icyo wakora ugatunga umusatsi wa naturel usokoreka
Abantu benshi baba bifuza gutunga imisatsi ya naturel ( karemano) ariko bagacibwa intege no kuba ikomeye itabasha gusokoreka, bikabatera kuyidefriza. Mu gihe wifuza gutunga umusatsi wa naturel kandi utakurushya gusokoza dore uko wabigenza. Ufata umuhondo w’igi n’avoka nziza iba ifashe atari ya yindi y’amazi ukavanga n’umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya ugashyiramo n’amazi y’indimu n’ubuki ukabivanga neza Iyo vitamin uyisiga mu musatsi wakarabyemo neza na shampoo ukabimarana iminota 45 (...)
-
Uburyo wafungamo imisatsi ukurikije uko isura yawe iteye
Hari uburyo wafunga umisatsi cyangwa ibisuko bitewe n’icyo ukunda ndetse n’isura yawe (face shape). Ubwo buryo ni bwinsh (hairstyles) kandi butandukanye ariko ndababwira bucye muri bwo. Uburyo bwa mbere ku muntu ufite mu maso harehare (long face,dog shape),uwo muntu ashobora gufunga imisatsi mu buryo bita shinyo,ni ukuvuga kurambura imisatsi neza ukayifungira hamwe,biba byiza ufunze shinyo y’inyuma,bituma isura igaragara neza kuko uba ufite mu maso harambuye. Ubundi buryo ushobora (...)
-
Uko wakoresha mask y’avoka irinda umusatsi kumirana
Hari abantu bagira umusatsi uhora wumye ku buryo niyo badefije bagasigamo amavuta uba udasa neza. Ku bafite icyo kibazo dore uko bakoresha mask y’avoka imisatsi yabo ikazamo amavuta. Ibikoresho : Avoka 1 ihiye neza cyangwa Amavuta yo mu mutwe akoze muri avoka (avocado oil) Amazi Uko bikorwa : Fata avoka uyivange cyane imere nk’ubugari bworoshye Sukamo amazi uvange bimere nk’igikoma Karaba mu mutwe neza wumutse umusatsi ubundi usigemo uwro ruvange rw’avoka Bimarane iminota igera kuri 30 ubone (...)
-
Uko watera ihina cyangwa kanta mu madreads
Amadreads ni ubwoko bwiza bw’ibisuko biramba kandi byoroha gutunga ku mutwe, kuko uyafunga uko ushaka cyangwa ukayihorera. Umuhanga mu gutunganya dreads witwa Clementine yadutangarije ko dreads zisukwa n’abantu bose atari aba rasta gusa nk’uko bikunze kuvugwa. Clementine akomeza atubwira ko dreads zirushaho kubera nyirazo iyo azigirira isuku ihagije ntiyite ku kuba zitagora ngo nawe aterere iyo. Akomeza agira ati<< icya mbere ni ukumesamo zitarasa nabi cyane, byibura buri nyuma (...)
-
Imisatsi irekuye inyuma
Gufunga imisatsi isutse bigira uburyo bwinshi bikorwamo gusa hari bumwe buba busa neza kurusha ubundi. Bumwe muri ubwo buryo harimo gufunga imisatsi urekuye inyuma ukareka igatendera. Ubwo buryo bukoreshwa ku marasta yaba asanzwe ndetse nandi ameze nk’amaplante aba asutse imbere inyuma ateyemo plante. Gracieuse Uwadata
-
Congo isutse ku buryo bwihariye imbere
Ubusanzwe inweri ziryanye zisutsemo shinyo usanga zisutse kimwe ariko zigatandunira ku ngano naho shinyo ifungiye. Kuri izi nweri zo zitandukaniye n’izindi ku kuntu zisutse imbere kuko zo zitandukanye kandi zikaba zitangirye ahantu hatandukanye n’ahasanzwe. Iyi congo igaragara neza kandi ikamara igihe kimwe n’izindi iyo bagusutse neza. Gracieuse Uwadata
-
Amarasta y’ubudodo maremare
Amarasita asukishijwe ubudodo nayo usanga agaragara neza kandi akaba yagirwa maremare nkuko asutswe mu mameche aba ameze. Ku bantu benshi bakunda gutinya gusuka ubudodo bavuga ko bubababaza ariko burya biterwa n’umuntu ugusuka kuko iyo ufiite umuntu wizeye ko azi gusuka agusuka utababara kandi ibisuko byawe bigasa neza. Mu gihe wagize ikibazo cyo kubabara wasutse ubudodo fata amazi ashyushye ukandishe imbere aho ibisuko bifatiye kuko ariho hababara cyane ubundi wirinde kuba ubifunze cyane (...)
-
Imisatsi karemano ya kinyafrika
Imisatsi ya karemano y’abanyafrika iyo witaweho isa neza ku buryo ubona ko umuntu uyifite nawe aberwa kimwe n’abandi. Mu gihe ufite imisatsi myinshi karemano ushobora kuyitaho ukajya urara usutsemo ibituta kugirango mu gitondo ubyuke itari bukurushye. Gracieuse Uwadata
-
Plante y’amarasta
Plante y’amarasta agira ubwoko bwinshi ariko bwose busa neza neza bitewe nuko busutswe. Hari amarasta aba ameze n’imisatsi n’andi ameze nk’amarasta asanzwe. Plante y’amarasta ishobora gusuka imbere nkuko basuka amarasta ariko ntibasoze hejuriu ikaba imeze nk’imisatsi idefrije naho inyuma bakayitera nkabatera plante. Hari n’ubundi buryo aho bashobora gusuka umutwe wose ariko batageza ku musozo w’amameche. Gracieuse (...)
-
Uko wakwirinda gupfuka imisatsi y’imbere
Hari abantu benshi bapfuka imisatsi y’imbere ugasanga ari migufi kandi iy’ahandi yo ari miremire bitewe n’impamvu zitandukanye. Dore ibyo ugomba kwitwararika kugirango wirinde gucika imisatsi y’imbere. Kwirinda gukurura imisatsi cyane mu gihe uri kuyifunga : Byaba byiza mu gihe ufite imisatsi cyangwa se no mu gihe washyizeho ibisuko kujya wirinda gufunga imisatsi ukurura cyane kuko bituma imisatsi y’imbere icika kuko aba ariyo ituruka kure kugirango igere aho ufungira shinyo. Gufunga neza (...)
-
Amarasta ya makoma
Makoma ni ubwoko bw’ibisuko biba bisutse biryamye imbere ho gaho naho inyuma ugasanga hasutse amarasta cyangwa bakahatera plante. Amarasta ya makoma rero ari mu bisuko bigaragara neza kuko ari hagati yo kuba mu bisuko biryamye n’ibisuko by’amaratsa. Icyiza cy’amarasta ya makoma nuko ushobora kuyafuga ukagirango ni ibisuko biryamye ubundi ukaba wayafunga mu bundi buryo ukagirango ni amarasta. Ku bantu bakunda amarasta ariko imisatsi y’imbere ikaba icika iyo bayasutse, bashobora kujya (...)
-
Shinyo y’amameche menshi ku mutwe
Ibisuko biryamye ku mutwe bigira ubwoko bwinshi butandukanye bwabyo. Kuri ubu tugiye kureba shinyo y’ibisuko biryamye ariko ijya gusa n’amarasta kubera ukuntu ibyo bisuko biba ari byinshi ku mutwe bitewe n’amameche menshi babisukushije. Ibi bisuko bishobora gusozwa ari inyabubiri cyangwa inyabutatu bitewe nuko ushaka gusa hari n’abahitamo ko bazingazinga ku mitwe yabyo aribyo bita kuboucla ugasanga biruseho kugira isura nziza. Gracieuse (...)
-
Dreads za shokola n’umukara
Hari amoko menshi ya dreads bitewe n’uko zisutse ndetse n’ibara izo dreads zifite, ariko akenshi usanga dreads z’umukara na shokola ziri mu bwoko bwa dreads bukunzwe cyane. Mu gihe uskaka gutunga dreads z’umukara na shokola ushobora kubwira umuntu ugiye kuzigusuka agashyiramo teinture ya shohoka kuri dreads zimwe ku buryo ubona ko biba imvange ya shokora n’umukara. Gracieuse (...)
-
Amarasta manini
Amarasta manini y’inyabutatu ari mu bwoko bw’ibisuko bitajya biva kuri mode kuko asa neza kandi akaba agira uburyo bwinshi butandukanye bwo kuyafungamo. Ushobora kuyafungamo shinyo cyangwa se ukayarekura bitewe nuko ubishaka gusa byose biba bisa neza. Ikindi cyiza cy’izi nweri nuko zisukwa mu gihe gito kuko ziba ari nini bigasaba ko bafata umusatsi mwinshi ugasanga utarambiwe cyane ngo bagusuke iminsi irenze umwe nkuko bijya bigenda ku marasta mato. Gracieuse (...)
-
Amarasta y’ubudodo
Akenshi usanga amarasta aba asukishijwe amacheche asanzwe ariko buryo no mu bododo havamo amarasta meza iyo bagusutse neza. Amarasta y’ubudodo rero usanga asa neza kandi ukuba yayafunga mu buryo bwinshi nkuko amarasta ya meche afungwamo. Icyiza cy’amaratsa y’ubudodo nuko ushobora kwimeseramo utiriwe ujya muri salo mu gihe ufite uburyo bwo kuyumisha ukaba utahura n’ikibazo cyo guhambuka kuko indodo ziba zifashe cyane. Gracieuse (...)
-
Ibisuko byitiriwe King James
Ibisuko bigenda bisimburana mu gukundwa bitewe n’ibigezweho gusa usanga hari modeli ziza zigatinda bitewe nuko zisukwa cyangwa se zigaragara neza ku bantu bose. Ni Ibisuko by’ibiryamye ariko biba bimeze nkaho ari ibiryamye bitatu bitatu bagiye banyuranya. Uwabihimbye rero ari nawe ubisuka yabyise izina rya King James. Iyi modeli iri ku foto ni bumwe mu bwoko bw’ibisuko biryamye ariko bikaba bisa neza bifite imyihariko wo gudateza ubushyuhe n’ibyokere mu mutwe kuko bisutse ku buryo (...)