-
Amakosa uzirinda mu myambarire igihe ufite mu gatuza hanini
Hari abantu batamenya uko bateye ugasanga Bambara imyenda itajyanye n’imiterere yabo bigatuma batanaberwa.Mu gihe rero ufite amabere manini ushobora kwambara ukaberwa wirinze gukora amakosa akurikira : Kwambara imyenda minini hejuru ikurekuye : Kwambara imyenda minini hejuru kandi ufite amabere manini bituma urushaho kugaragara nabi. Kwambara amakanzu amanuriye rimwe : Kwambara amakunzu cyangwa se amashati manini kandi amanuriye rimwe nabyo bigaragara nabi ku muntu ufite mu gituza (...)
-
Imyenda myiza wakwambara kuri st.valentin
Umunsi wa St.valentin uzwi nk’umunsi ‘abakundana wizihizwa kuwa 14 Gashyntare buri mwaka,usanga abantu cyane cyane urubyiruko rukundana bizihiza uyu munsi bambaye imyambaro y’umutuku,ari nayo mpamvu uyu munsi twabahitiyemo imyenda myiza wakwambara kuri uyu munsi witeguwe na benshi ku cyumweru. Kuri uyu munsi ushobora kwambara ijipo ya droite y’umutuku n’agashati k’umweru n’inkweto ndende z’umukara n’isakame y’umukara. Ushobora kandi kwambara agakositimu keza k’umutuku k’ikoti rito riri kuri (...)
-
Moderi z’amakanzu y’abakobwa wadodesha mu gitenge
Hari moderi nziza z’amakanzu y’ibidenge,abakobwa badodesha cyane muri iyi minsi,ubna ko ajyanye n’igihe,uyu munsi tukaba twabahitiyemo zimwe muri izo moderi nawe wadodesha, nkuko bamwe bakunzi bacu badusabye kuzajya tubagezaho moderi zigezweho badodesha. Hari ikanzu ya droite yegereye uyambaye ikaba igera mu mavi,ikaba irangaye mu bitugu,kandi ijya kumera nka goruje ariko ikaba ifite imishumi itazamuka ku ntugu,kuburyo ibitugu byose biba bitambaye. Hari kandi ikanzu nayo ya droite iri (...)
-
Amashati y’ikora agezweho afunganye mu ijosi
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bazi kugendana n’ibigezweho bambara amashati afunganye mu ijosi cyangwa ishati isanzwe ifite ipipesu,bakabifunga byose kugera mu ijosi,iyi myambarire ikaba igezweho ku bakobwa b’inkumi. Hari ishati y’amaboko maremare ifunganye mu ijosi kandi mu gituza idoze mu gitambaro cya danteri,ndetse nta n’ipipesu ifite imbere Hari nanone ishati ijya kuba nk’iyi yo hejuru ikaba ifite amaboko maremare,igice cyo hejuru cyose cy’imbere,guhera munsi y’amabere ndetse (...)
-
Amashati maremare agezweho anambarwa yonyine
Muri iyi minsi hari amashati maremare agezweho ku bakobwa ashobora no kwambarwa yonyine nk’ikanzu,cyane cyane ku bakobwa b’abasitari,abandi bakayambara inyuma y’ipantaro y’icupa cyangwa kora. Umukobwa ashobora kwambara ishati ndende igera munsi y’ikibuno,ahagana mu ntege,ikaba ari ishati y’amaboko maremare ariko azingwa,akayambara nka zimwe bakunze kwita obama,maze akambara n’inkweto ngufi akagenda. Undi ushobora gusanga yambaye ishati ya blouse nayo y’amaboko maremare,isumbana mu mpande,maze (...)
-
Amakanzu y’ibirori yibara rya vert militaire
Ibara rya vert militaire cyangwa se icyatsi kibisi cyijimye,abantu bakunze kurisuzugura bakumva ko nta mwenda mwiza ugira iri bara,ariko hari ukuntu iri bara riba rivangiye n’umweru maze ugasanga rigaragara neza,kuburyo nawe ushobora kuridodeshamo nk’ikanzu nziza y’ikirori kandi ikaba ari umwenda w’agaciro wiyubashye. Ushobora kudodesha ikanzu ndende igera ku birenge ifite ibara rya vert militaire igice cyo hejuru naho hasi ikaba ifite iry’umweru ku mpande,kandi hari agace gato kamanuka (...)
-
Amajipo n’amakanzu agezweho y’abafite amaguru maremare
Muri iyi minsi hari imyenda igezweho ku bakobwa n’abadamu hafi ya bose,irimo amajipo n’amakanzu, iyo myenda kandi buri wese ashobora kuyambara ikamubera bitewe na moderi yayo ikajyana n’imiterere y’amaguru ye,ari nayo mpamvu uyu munsi twahisemo imyenda ibera abafite amaguru maremare,twibanze ku maguru y’imitego. Umuntu ufite amaguru maremare kandi y’imitego aberwa n’ijipo itaratse ijya kuba ndende ariko itagera ku birenge,muri zimwe bita peut-être. Bene uwo mukobwa cyangwa umugore kandi afite (...)
-
Amajipo ataratse n’imyenda yo hejuru bijyanye n’inkweto
Hari abantu usanga badakunda kwambara amajipo cyangwa amakanzu ataratse bakikundira imyenda ibahambiriye cyane kandi iri kuri taye,ariko burya amajipo ataratse nayo uyambaranye n’imyenda yo hejuru bijyanye,cyane cyane imyenda igufashe kandi y’amaboko maremare n’inkweto ndende bigaragara neza cyane. Ushobora kwambara ijipo igera munsi y’impfundiko kandi itaratse nk’umutaka,ukayambarana n’agashati kakwegereye k’amaboko maremare ukayazinga ukambara n’inkweto ndende. Nanone kandi wakwambara ijipo (...)
-
Imyenda yambaranwa n’amakanzu ya siliti
Amakanzu yitwa siliti y’imipira aba asatuye cyane mu mpande ni imyenda igezweho ku bakobwa b’abasirimu bazi kugendana n’ibigezweho kandi bakagira n’imyenda yo hasi bayambarana bijyanye. Muri siliti ndende isatuye mu mpande imeze nk’umupira y’amaboko magufi,abakobwa bakunda kwambaramo kora ndende yorohereye kandi ifashe cyane uyambaye. Siliti kandi nayo ikoze nk’iyi yo hejuru yamaboko magufi ifite mu ijosi hanini bayambaramo ikabutura ngufi y’ijinisi ifashe cyane uyambaye. Ushobora (...)
-
Amajipo asatuye imbere agezweho
Muri iyi minsi hagezweho kwambara amajipo ya droite magufi cyangwa maremare asatuye imbere ndetse n’andi bakenyera agakora satura imbere kandi aya majipo akaba abera abantu batabyibushye cyane,bafite ikibuno gito cyangwa kiringaniye n’amaguru ateye neza kandi nayo adafiye impfundiko nini. Hari ijipo ya droite ngufi iri kuri taye,ikaba ari cotton cyangwa ijya kumera nk’umupira ikweduka,maze ikaba isatuye imbere ariko bidakabije. Hari kandi ijipo y’igitambaro cya cotton ikaba yo (...)
-
Amoko ya kora zambarwa zonyine
Akenshi usanga abantu bambara kora bagira izo bambara imbere y’indi myenda cyangwa bakazambaraho umwenda ujya kuba muremure kuburyo uhisha ikibuno,nyamara hakaba na kora zagenewe kwambarirwa aho nta kindi kirengejeho inyuma,uretse umwenda wo hejuru gusa. Hari kora ya simirikwire,usanga iteye nk’ipantaro y’icupa kandi ifite n’imifuka ku kibuno nk’iy’ipantaro isanzwe kuburyo uyambara n’undi mwenda wo hejuru ukagenda. Hari kandi kora usanga imeze nk’umupira ariko ukomeye kandi (...)
-
Imyenda ibera abantu bagendera imitego
Hari abantu usanga bafite amaguru ajya kumera nk’ahetamye guhera munsi y’amavi,kuburyo ubona hari ukuntu atandukanye cyane igice cyo hasi,maze yatambuka ukabona intambuko ye itandukanye n’iy’abandi badafite bene yo maguru ateye tyo,ari nabwo bavuga ko uwo muntu agendera imitego,ariko kandi bakagira imyenda ibabera kurenza indi. Umuntu ugendera imitego yakwambara ijipo ngufi isabagiye igera munsi y’amavi,usanga imubereye cyane cyane iyo afite amaguru y’imitego ariko abyibushye. Ku muntu kandi (...)
-
Dore imyambarire myiza y’umugore utwite
Rimwe na rimwe harubwo umugore utwite inda nkuru usanga agira ikira ikibazo cy’imyenda myiza yakwambara agiye ahantu ,ugsaganga hari uwambara utwenda dutoya tumuhambiriye inda cyangwa akaba aziko kwambara neza arukwambara ibubu gusa,nyamara hari imyenda myiza y’ababyeyi batwite irimo cyane cyane amakanzu atuma inda yisanzura. Hari ikanzu ndende igera ku birenge ikaba irekuye uyambaye kandi ikaba nta maboko ifite ahubwo ikoze nk’isengeri akayambarana n’inkweto zo hasi.iyi kanzu wayambara (...)
-
Costume zigezweho wadodesha
Hari costume z’abakobwa n’abadamu zigezweho muri iyi minsi nawe wadodesha ukajya uyambara ahantu hiyubashye,mu nama zikomeye, ku kazi ko mu biro cyangwa mu bindi birori by’iminsi mikuru runaka. Hari costume y’ikoti rirerire ry’amaboko maremare ridafite igiperu na kimwe,rigera ku kibuno n’ipantaro y’icupa ariko idahambiriye cyane uyambaye ahubwo isa n’irekuye. Hari nanone costume y’ikoti rirerire rigera ku kibuno ry’amaboko maremare rifite ibipesu bibiri imbere n’ipantaro ya pantacourt kandi (...)
-
Dore moderi zigezweho z’imyenda idodeyemo indi imbere
Muri iyi minsi hadutse uburyo bushya bwo kwambara imyenda idodeyemo indi imbere,ariko kandi bitewe nuko umwenda udoze ndetse n’uwambaye ukabona ari byiza kandi ari imyenda yiyubashye ku bakobwa n’abadamu. Hari umwenda usanga ukoze nk’ikanzu hejuru ndetse wegereye uwambaye,nta maboko ikaba imanuka kugera ku birenge ariko imbere hakaba harimo ipantaro nayo ndende imeze nka mampa ariko bikaba bifatanye kandi isatuye ku ruhande rumwe. Indi ni ijipo ndende ariko iri kuri taye yegereye cyane (...)
-
Amakanzu y’ibitenge wadodesha,ufite amaguru maremare
Hari ubwo umukobwa aba afite amaguru maremare kuburyo yumva amuteye ipfunwe kubera uburebure bwayo,ugasanga akunda kwiyambarira amapantaro cyangwa amakabutura gusa,hari hari na moderi z’amakazu ataratse abera umuntu uteye atyo. Ufite ikibazo cy’amaguru maremare wakwambara wadodesha ikanzu y’amaboko maremare agarukiye mu nkokora ikaba igufashe hejuru,maze ikaba itaratse hasi ariko bidakabije kandi igera munshi y’impfundiko. Ushobora nanudodesha ikanzu irangaye mu bitugu ikaba ikwegereye (...)
-
Moderi z’amasarubeti y’ibitenge wadodesha
Imyenda idoze mu bitenge imaze iminsi ikunzwe cyane n’abantu b’ingeri zose cyane cyane abakobwa n’abadamu,ugasnga badodeshamo imyenda y’ubwoko butandukanye ari nayo mpamvu tugiye kurebra hamwe moderi z’amasarubeti agezweho wadodesha mu gitenge. Hari isarubeti iri kuri taye ikoze nk’ipantaro y’icupa hasi kandi ifashe cyane uyambaye,maze ikaba hejuru ijya kuba nka goruje ariko ifite ukuboko kumwe kugufi. Hari kandi isarubeti nayo iri kuri taye ifashe uyambaye ikaba ifite amaboko maremare (...)
-
Amakosa ugomba kwirinda mu myambarire
Hari ibintu abantu bakora mu myambarire yabo ntibamenye ko ari amakosa ndetse badashobora no kuberwa mu gihe bakoze bimwe mu byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Ushobora gusanga umukobwa yambaye ipantaro y’icupa akayambarana n’agapira k’agatopu kanini gafite ijosi rinini,inyuma agashyiraho ikoti rirerire ry’amaboko maze akayazamura mu nkokora,akambara n’inkweto ndende. Hari ubwo usanga umuntu yambaye nk’imyenda y’amabara avangavanze ariko ajya kumera kimwe hasi no hejuru,ipantaro n’ishati (...)
-
Amakabutura y’ibitenge wadodesha
Hari moderi z’amakabutura agezweho ku bakobwa adoze mu bitenge,usanga ri manini kuburyo utitegereje neza wagira ngo ni amajipo ariko akaba ari imyenda myiza yambitse umuntu,kandi bakagira n’imyenda yo hejuru bayabarana ibegereye cyane. Hari ikabutura iba igera mu mpfundiko ikaba irekuye ariko mu nda ikoze nk’ijipo ndetse ifite imifuka ibiri ku ruhande,ikaberana n’agapira k’amaboko maremare gafunganye cyane mu ijosi . Hari kandi ikabutura nini y’igitenge,nayo ijya kumera nk’iyi yo hejuru ariko (...)
-
Amajipo y’amadinda agezweho ku badamu
Muri iyi minsi hagezweho amajipo meza arekuye akunze kwambarwa cyane n’abadamu,usanga ari maremare agera munsi y’impfundiko cyangwa agera ku birenge akaba kandi afite amadinda mato yegeranye cyane,kuva hasi kugera hejuru. Hari ijipo ngufi y’amadinda mato yegeranye ikaba igera munsi y’amavi kandi y’ibara rimwe ,maze ukayambarana n’agapira k’amaboko maremare ugatebeza.Iyi ishobora kwambarwa n’umukobwa ndetse n’umudamu. Hari kandi ijipo ndende ariko itagera ku birenge ikaba nayo ifite amadinda (...)
0 | ... | 40 | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | ... | 500