-
Nanze ko banshyingira umusaza,bivamo urwango rukomeye
Umukobwa twaganiriye kuri ubu ufite imyaka 30, yatubwiye uburyo ababyeyi be bashatse kumushyingira akiri muto kandi bashaka ko ajya kubana n’umusaza arabyanga nyuma amaze gukura agiye kubana n’uwo yakundaga banga kumuha ibirongoranwa no kumushyingira. Mu buhamya bwe ati :’’ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye,ababyeyi banjye bashatse kunshyingira umugabo w’umunyamahanga wari ufite imyaka 54,nuko ndabyanga ndetse nshwana nabo kugeza ubwo narangizaga amashuri yisumbuye ariko nkajya (...)
-
Yahimbye ikinyoma ngo abone gatanya biramupfana
Mu buhamya twahawe n’umugore ufite abana batatu, yatubwiye uburyo umugabo we yatwawe umutima n’undi mugore agashaka gukoresha amanyanga ngo abone gatanya, azabane n’umugore wa kabiri ariko bikaza kumupfana. Dore ikinyoma gikaze yahimbye ngo azakunde abone gatanya maze akunde abane n’ihabara yari yarihebeye : "Twari dusanzwe n’ubundi tumaze iminsi tutabanye neza kuko yari yaramaze imitungo y’urugo ayisahura ayishyira undi mugore ariko kuko ndi umukristu nkumva ko kujya gusaba gatanya atariwo (...)
-
Ibyo yakoreye murumuna we wendaga kumutwara Fiyanse
Umukobwa umwe tutari butangaze amazina ye,yaduhaye ubuhamya burimo isomo ry’uko waca murumuna wawe ku musore mwenda kubana,igihe ubona ashaka kumugutwara kandi mu buryo bwiza mudateye amahane. Dore uburyo uyu mukobwa yakoresheje. 1. Yabanje kumenya neza by’ukuri niba koko murumuna we afite gahunda yo kumutwara umusore bendaga kubana akoresheje kumuneka,haba mu biganiro,ubutumwa bugufi bohererezanya kuri kuri telefoni. 2. Yashakishije uburyo bwose yamenya icyo umuhungu atekereza kuri (...)
-
Yanshinjaga ko namwanduje Sida basanga ndi muzima
Bijya bibaho ko umugore n’umugabo bashakanye umwe ashobora kuba yaranduye virusi itera SIDA undi akaza gusanga nta bwandu afite, gusa na none kuba abashakanye bamarana igihe kirekire kigera ku mwaka baryamana kandi batikingiye ni gake bibaho ko batanduzanya iyo umwe yaciye undi inyuma akandura. Gusa umubyeyi twaganiriye we yagize amahirwe amara umwaka abana n’umugabo we yaranduye atabizi ariko aza gusanga ari muzima Uyu mubyeyi ufitanye n’umugabo we abana batatu yagize ati : “ Nashakanye (...)
-
Uwo twendaga kubana yampoye ko nta kazi mfite,abana n’undi
Gerardine umukobwa w’imyaka 27,amaze imyaka itatu akundana n’umusore ndetse bendaga kubana none bahagaritse urukundo rwabo ndetse n’ubukwe bapfuye ko umukobwa nta kazi afite yibanira n’undi,dore ko kuva batangira gukundana yamubwiraga ko bazabana ari uko afite akazi. Mu ishavu ryinshi yatewe n’umukunzi we,uyu mukobwa yatuganiriye uburyo yakundanye n’uwo musore umuhemukiye,ndetse akirinda no kugira undi muhungu akundana nawe mu buzima bwe none ku munota wa nyuma ibyabo bimaze kugera kure akaba (...)
-
Uko abana n’umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga
Bikunze kugorana ko umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga ashyingiranwa n’undi utabufite, ariko nyamara birashoboka kandi nk’uko umubyeyi twaganiriye yabitubwiye, abana n’umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva kandi babana neza, barakundanye ku buryo umuryango wabo uri mu miryango y’intangarugero. Uyu mubyeyi yagize ati : “Twakundanye ari ibintu bigoye ndetse bizamo n’amagambo menshi, ari iwacu ntibashakaga ko tubana ndetse n’abavandimwe baramumbuzaga kuko yari afite ubumuga bwo kutumva no (...)
-
Ibyamufashije kumvikana na nyirabukwe babana mu nzu imwe
Ntibikunze kubaho ko nyirabukwe n’umukazana babana neza igihe baba mu nzu imwe. Ariko nk’uko umubyeyi waduhaye ubu buhamya yabiduhamirije, birashoboka ko wabana neza na nyokobukwe mubana mu nzu imwe nk’uko uyu mubyeyi abivuga : Yagize ati : ‘ Tukirambagizana n’umugabo wanjye yahoraga ambwira ko tuzabana mu nzu imwe na mabukwe ariko nkumva binteye ubwoba, nkahora muhakanira mubwira ko ntazabyemera. Twakomeje kubiganiraho umugabo anyereka ko ari ngombwa ko tubana kuko mabukwe yari asigaranye (...)
-
Ababyeyi baramumbujije ndanga, none ngeze habi
Bikunze kubaho ko ababyeyi babuza umusore cyangwa se inkumi gushakana n’uwo akunda ahanini ugasanga abantu bavuga ko ababyeyi baba bivanze mu rukundo rw’abana. Nyamara nk’uko umugore twaganiriye utarashatse ko dutangaza amazina ye yabitubwiye, kutumvira inama z’ababyeyi be bimaze kumugeza habi none ntagifite uwo yaririra. Uwo mugore ubyaye abana batatu akaba ari kwicuza kuba atarumviye inama z’ababyeyi be yagize ati : “ Njya nkunda kumva abantu ndetse n’amakinamico abayakina bibasira ababyeyi (...)
-
Yambeshye ubukwe,nyuma ashakana n’uwo babyaranye kera
Umukobwa w’imyaka 25,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umuhungu igihe kirekire,ndetse bakagera aho bategura n’ubukwe nyuma akamwanga ntacyo bapfuye akaza gushakana n’uwo bari barabyaranye kandi yaramubwiye ko batandukanye burundu. Uyu mukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite,avuga ko yakundanye n’umusore imyaka 5,akamubwiza ukuri ko afite umukobwa yateye inda bakanabyarana ariko bakaba baratandukanye burundu ariko bikarangira bongeye basubiranye ndetse baranabana,mu (...)
-
Ibyamubabazaga mu myaka 12 yamaze atabyara
Umubyeyi w’abana 2 yaduhaye ubuhamya ku bibazo yanyuzemo mu myaka 12 yamaze yarashatse ariko atabyara, akaba yaratubwiye ibyamukomeretsaga byaba ibyo yabaga atekereza kuri we ndetse n’ibyo abandi bamubwiraga, ibi akaba yarabitubwiye mu rwego rwo gusaba abantu kujya bitonda mu magambo babwira imiryango itagira abana kubera kutabyara. Yagize ati : nashakanye n’umugabo wanjye mu mwaka w’1987 umwaka urashira undi urataha nta mwana kugeza ubwo tumara imyaka 12 yose tutarabyara. Nkuko wansabye rero (...)
-
Ababyeyi banjye banze kunshyingira umunyamahanga
Umukobwa utarashatse ko dutangaza mazina ye,aratubwira uko ababyeyi be bamuhakaniye ko badashobora kumushyingira umugabo w’umunyamahanga, kuko ngo batizeye ko uwo mugabo yazamufata neza,none bakaba bashaka ko yabana n’umunyarwanda. Uyu mukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko, ngo amaze imyaka 4 akundana n’umugabo w’umuzungu,ndetse bamaze no kwemeranwa kubana none ababyeyi bakaba bababereye imbogamizi. Mu buhamya bwe ati ;’’ ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye ndi mu mwaka wa nyuma, nakundanye n’umusore (...)
-
Uko twongeye gusubirana tugashyingiranwa
Umugore waduhaye ubuhamya bw’urukundo yakundanye n’umusore bakiri bato mu mashuri yisumbuye, nyuma baza gutandukana ,umukobwa ashaka umugabo, ariko ageze ku mugabo yahuye n’ikibazo ntiyabyara umugabo bimunanira kwihangana baratandukana none ubu yakoze ubukwe na wa wundi bakundanye bakiri bato. Dore ubuhamya uyu mugore yaduhaye mu kiganiro gito twagiranye : Nakundanye n’umusore tukiri bato twiga mu mashuri yisumbuye urukundo rwacu rurakomera ariko na none tukirinda guteganya byinshi kuko (...)
-
Data ntamenye nkiri muto ampojeje amarira narize
Umukobwa witwa umutoniwase twaraganiriye, aduha ubuhamya bukomeye kandi bukora ku mitima ya benshi ,aho yatubwiye ubuzima butoroshye yabayemo bwo kutamenya se umubyara,kuva akiri muto none akaba yaramumenye amaze gukura,maze akamwereka urukundo atigeze abonera ku bandi bose. Uyu mukobwa kuri ubu afite imyaka 22 y’amavuko akaba yarahuye na papa we,akamumenya mu mwaka ushize nyuma yo kubaho mu buzima bubi yangwa n’abo mu muryango wa nyina, bakamutererana bamubwira ko batamuzi,nyamara ubu (...)
-
Musaza wanjye aramfuhira none abasore batinya kuntereta
Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko,araduha ubuhamya bw’ukuntu musaza we amufuhira mu buryo bukabije,yanga ko abasore baza kumusaba urukundo,none bose bakaba basigaye batinya no kumuvugisha ndetse nawe akabatinya, kandi ageze igihe cya kuba yahitamo uwo bazarushingana. Uyu mukobwa yitwa Nirere,twirinze gutangaza amazina ye yose ngo kuva akibyiruka musaza we ntiyigeze ashaka ko yavugana n’abahungu ku buryo niyo yamubonanaga nabo yamukubitaga. Mu buhamya bwe ati ;’’Mu mikurire yanjye nabyirutse (...)
-
Uko yitaga ku mwana we wavukanye ubumuga bw’uruhu
Kubyara umwana ufite ubumuga mu muco wo hambere byafatwaga nk’umuziro ndetse abantu bagatererana uwabyaye umwana ufite ubumuga bigatuma n’umubyeyi nawe atererana umwana yabyaye. Muri iyi minsi ibyo usanga bishira kuko ari ababyeyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange bamaze gusobanukirwa ko umwana ufite ubumuga nawe afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana. Mu buhamya twahawe n’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu hambere bitaga nyamweru, aratubwira uburyo yamwitagaho, ingorane (...)
-
Abanyamasengesho badutandukanije twarashakanye
Muri iyi minsi usanga hari abatandukana kuko umwe muri bo aba yarahanuriwe n’abanyamesengesho ko umugabo cyangwa se umugore afite atari uwe. Umubyeyi umwe byabayeho ufite abana 3 yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yahanuriwe ko umugore afite atari uwe bituma amara imyaka itatu yaramutaye gusa nyuma yaje kumusaba imbabazi barasubirana. Dore ubuhamya uyu mubyeyi yaduhaye : Ndi umubyeyi w’abana batatu, ndakijijwe nkunda gusenga n’umugabo wanjye nawe ni uko. Gusa uko gukunda gusenga kwacu (...)
-
Nabuze umutima wo kubabarira datawacu ngo ahabwe inkwano
Leonie,umukobwa w’imyaka 28,araduha ubuhamya bw’ukuntu yabayeho nabi kuva akiri umwana muto kugeza akuze afatwa nabi na se wabo none kuri ubu akaba agiye gushyingirwa maze bagashaka ko ariho azasabirwa ngo babone inkwano azakobwa. Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ ubwo nari umwana muto,ababyeyi banjye bitabye imana mfite imyaka 5 gusa,maze abo mu muryango wo kwa mama baramfata ngo bandere,maze nderwa na mama wacu kugeza ntangiye ishuri kugera mu mwaka wa 6 niho nabaga. Ngiye gutangira amashuri (...)
-
Nubwo atabyaye, afite impano yo kurera abana
Umubyeyi utarashatse ko tuvuga amazina ye ari mu kigero cy’imyaka 45 yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bubi yanyuzemo kubera kutabyara ariko nyuma yaje gufata umwanzuro wo gufata abana b’imfubyi akabarera none ubu atewe ishema no kuba abo bana barakuze nubwo we atari yarigeze agira umwana. Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na agasaro.com yagize ati : “ Nashakanye n’uwahoze ari umufasha wanjye mu 1995 tumarana imyaka 5 nta mwana dufite kuko nari mfite ikibazo cyo kutabyara. Umugabo byamunaniye (...)
-
Yarantaye asanga uwo twari ducumbikiye
Umubyeyi w’abana bane utarashatse ko tuvuga amazina ye yaduhaye ubuhamya by’uburyo umugabo yamutaye, ubu akaba abana n’umukobwa bari baracumbikiye mu rugo azanywe n’umugabo we, avuga ko ari mwene wabo wo mu muryango wa hafi. Dore uko abiitubwira : "Mu by’ukuri sinzi uko navuga agahinda natewe n’umugabo wantaye twari tumaranye imyaka irenga 20 tubanye neza mu mahoro, agatangira guhinduka aho tuzaniye umukobwa waje yiyita mwene wabo wabuze aho aba, none ubu niwe wabaye umugore w’umugabo wanjye (...)
-
kumwima ishimwe byatumye anyirukana ku kazi
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko,yari amaze umwaka n’amezi 5 akora akazi ko guseriva mu kabari aratubwira ubuhamya bw’ukuntu umukoresha we,yamuhaye akazi nyuma akaza no kumuzamura mu ntera ariko akamusaba ko nawe azamwitura kuryamana nawe,maze yabyanga agahita yirukanwa. Uyu mukobwa twahisemo kumwita Umwari kubwo kwanga gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite,mu kiganiro kirambuye twagiranye,ubuhmya bwe buteye butya ; Umwari ati ;’’ubwo narangizaga amashuri yisumbuye mu mwaka wa (...)