-
Umugore wapimaga ibiro 111 yaboneje imirire agatakaza ibiro 50
Umugore w’imyaka 27 witwa Sarah Turner wo mu Bwongereza yakoresheje uburyo bwo kureka ibinyobwa bya fanta yanywaga buri munsi, abasha gutakaza ibiro bigera kuri 50 none ubu ashimishijwe no kuba afite ibiro bisanzwe bidafite ingaruka ku buzima bwe. Nyuma yo kubona ko ibiro afite birengeje urugero kuko yari ageze ku biro 111, uyu mugore ukiri muto w’imyaka 27 gusa, yafashe umwanzuro wo gushaka umuti nyawo watuma agabanya ibiro aza gusanga ikinyobwa yakundaga cyane cya fanta aricyo (...)
-
Mu kwizihiza imyaka 10 Rihanna amaze mu muziki, hari byinshi ahishiye abafana be
Muri uyu mwaka wa 2015 nibwo umuhanzikazi Rihanna amaze imyaka icumi atangiye umuziki. Uyu muhanzikazi yatangaje ko ahishiye byinshi abafana be, dore ko yitegura kwizihiza iyo sabukuru imyaka 10 amaze mu muziki. Rihanna ahamya ko yatunguwe no kuba amaze imyaka icumi mu muziki gusa ngo nubwo iyo myaka itari mike aracyafite n’ibindi bikorwa byinshi ateganyirza abafana be. Rihanna ati :” Rwose iki ni igikorwa gikomeye kuri jye, siniyumvishaga ko maze imyaka 10 yose mu muziki. Gusa dufite (...)
-
Umugore wa mbere wirukanywe Mu gihe cya Apartheid muri Afrika y’epfo yibutswe
Makwena Matlala, umugore wa mbere wirukanywe mu gihe cya apartheid muri Afrika y’epfo azira kuba atarashyigikiye ubutegetsi bwari buriho yibutswe kuri uyu wa mbere. Makwena niwe mugore wa mbere watangiye gukorerwa itotezwa ryakorerwaga abirabura muri icyo gihe bituma batanga itegeko ko yirukanywe mu gace yari atuyemo, ariko uyu mugore yabaye intwari yanga kuhava bituma n’abandi benshi bamureberaho. Ubwo yabwirwaga kwimuka akava aho yari atuye, Makwena yagize ati : “ Njyewe Makwena, (...)
-
Swaziland : Uwari utwaye abakobwa 38 bakoze impanuka bajya kubyinira umwami yatawe muri yombi
Umwe mu bashoferi bari batwaye imodoka yakoze impanuka igahitana abakobwa bagera kuri 38 bari bagiye mu birori byo kubyinira umwami biba muri mwaka, yatawe muri yombi ashinjwa uburangare yagize ubwo yari atwaye imodoka. Abapfuye bagera kuri 38 biganjemo abakobwa bakiri bato n’abagore bakiri bato, bakaba barakoze impanuka ubwo bari mu modoka bagana mu birori bimenyerewe ko bikorwa buri mwaka aho abakobwa n’abagore bakiri bato babyinira imbere y’umwami, umwami Mswati agahitamo umubera umugore, (...)
-
Bono yifatanije n’abahanzi b’abanyafrika mu gushyigikira abagore hakoreshejwe umuziki
Bono, umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya rock ukomoka muri Ireland, yifatanije n’abahanzi b’abanyafrika harimo D’banj, Diamond na Banky mu gukora ubukangurambaga bwo gushyigikira bagore bakoresheje umuziki. Bono n’abahanzi bakunzwe cyane muri Afrika batangaje ko bagiye gusubiramo indirimbo yitwa Strong Girl, iyi ndirimbpo ikaba irimo amagambo ahamagarira abantu gushyigikira abagore bagatera imbere yakurikijwe impano zabo. Uyu muhanzi Bono avuga ko yiteze umusaruro ugaragara mu gukoresha (...)
-
Dore Nyampinga w’ubukerarugendo wa Uganda
Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Akurut Pauline niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’ubukerarugendo wa Uganda w’uyu mwaka wa 2015,akaba yatowe mu ijoro ryo kuwa 28 Kanama 2015 Mu bakobwa bagera kuri 22 bahataniraga ikamba rya nyampinga w’ubukerarugendo w’igihugu cya Uganda babazwa ibibazo n’akanama nkemurampaka ku bijyanye n’ubumenyi rusange ku bukerarugendo nibwo uyu mukobwa Pauline Akurut yabahize bose haba mu gusubiza neza no kwiyerekana neza,dore ko abahataniraga iri kamba, banyuze (...)
-
Uganda : Hari kuba amarushanwa yo kudoda imyenda y’umuyobozi wa Kampala
Festivale ya Kampala igiye kuba ku nshuro yayo ya gatanu yahamagariye abanyamideri guhatanira kudoda umwambaro mwiza Jennifer Musisi, umuyobozi w’umujyi wa Kampala azambara tariki ya 4 Ukwakira, ubwo Kampala city Festival izaba iri kuba ku nshuro yayo ya gatanu Abanyamideri bahatanira kuzambika Jennifer Musisi bagomba kuzandika ibaruwa y’amagambo ijana bavuga ku mwenda bashaka kudodera izo baruwa bakaba baraye barangije kuzitanga kuko itariki ya nyuma yo kuzitanga yari 28 Kanama 2015 saa (...)
-
Célia Šašić yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore i Burayi
Célia Šašić wo mu Budage niwe watowe kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru w’umugore ku mugabane w’Iburayi mu mwaka w’imikino wa 2014/2015. Celia yakira igikombe Celia wakiniraga FFC Frankfurt, ariko ubu akaba yaramaze gusezera mu mupira w’amaguru, yakurikiwe na Amandine ukinira Olympic Lyonnais yo mu Bufaransa naho ku mwanya wa gatatu hakaba haje Dzsenifer Marozsán nawe ukinira ikipe ya FFC Frankfurt yo mu Budage. Celia wahoze akinira FFC Frankfurt, yasezeye umupira w’amaguru mu kwezi (...)
-
Uwahoze ari umukunzi wa Dr. Dre ntaha agaciro imbabazi aherutse gusaba abagore
Michel, wahoze ari umukunzi wa Dr Dre bakaba banafitanye umwana w’umuhungu, ntiyahaye agaciro imbabazi uyu muraperi uherutse kuzisaba abagore yakomerekeje aho yavugaga ko mu bugimbi bwe yakomerekeje abagore mu ndirimbo yakoraga zabaga zirimo amagabo yibasira abagore. Michel yagize ati : “Sintekereza ko imbabazi Dr Dre yasabye yazisabye azikuye ku mutima. Iyo aza kuba yarashakaga gusaba imbabazi bya nyabyo yari kugenda azisaba buri muntu ku giti cye kuko abo yakomerekeje abazi” Michel (...)
-
Saudi Arabia : Abagore bishimiye ko noneho bemerewe gutora
Muri Arabiya Saudite abagore batangiye kwiyandikisha kuri listi y’itora, ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’iki gihugu. Abagore bo muri icyo gihugu batangaje ko bishimiye intambwe bateye nubwo bavuga ko hakiri byinshi bibangamiye bituma bumva ko bagikandamijwe. Jamal Al-Saadi, umwe mu bagore babashije kwiyandikisha mu ba mbere yatangarije ikinyamakuri cyitwa Saudi Gazettes ati : “ uruhare rw’abagore bo muri Arabia Saudite mu matora rusange no kuba umugore yabasha kwiyamamaza mu (...)
-
Tanzania : Barangaranye umunyeshuri anywa uburozi none baciwe miliyoni 147
Urukiko rw’akarere ka Musoma muri Tnazaniya rwaciye itorero ry’abapantekote miliyoni zigera kuri 147 z’amashiringi kubera ko barangaye, umwana wigaga mu kigo cyabo akanywa coustic soda yagenewe gukora amasabane ayitiranije n’amazi yo kunywa. Uwo mwana w’umukobwa akaba yarangiritse bikomeye mu myanya iyobora ibiryo n’ibyo kunywa. Urukiko rwemeje ko ba nyiri ishuri barangaye kuko babikaga iyo miti yo gukoresha amasabune mu cyummba kimwe naho babikaga amazi yo kunywa bahaga abana bigatuma umwana (...)
-
Dr. Dre yasabye imbabazi abagore yicuza n’impamvu yabatukaga
Umuhanzi Dr Dre w’imyaka 50 yasubije amaso inyuma asanga hari byinshi yakoraga mu buhanzi bwe agatuka abagore ibyo bikba byatumye yicuza ndetse anasaba imbabazi abagore yaba yarakomekerekeje mu buhanzi bwe.. Akiri ingimbi, Dr Dre na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya Hip Hop ryo hambere ryitwa N.W.A(Niggaz Wit Attitudes) ryashingiwe i Los Angeles ahitwa Compton aho bibandaga kugukora indirimbo zamagana ihohoterwa polisi yakoreraga abirabura. Muri izo ndirimbo za Dr. Dre yafatanyaga na (...)
-
Muri Kenya hari agace gatuwe n’abagore gusa
Mu majyaruguru ya Kenya hari umudugudu utuwe n’abagore gusa,ahanini abagore bahatuye bakaba bahaza bahunga ihohoterwa bakorerwa mu ngo, abafashwe ku ngufu basanga abandi ngo babahumurize, abahunga gushyingirwa bakiri abana n’abandi bo mu ngeri zitandukanye baba barahuye n’ihohoterwa. Umudugudu wa Umoja watangijwe mu mwaka w’1990 utangizwa n’abagore bagera kuri 15 bari barafashwe ku ngufu n’abasirikare b’abongereza. Kuri ubu uyu mudugudu wagiye waguka ugenda wakira abagore n’abana ubu bakaba (...)
-
Bwa mbere abagore 2 basoje ikosi rya gisilikare rya Ranger rishoborwa na bake
Kristen Griest na Shaye Haver nibo bagore ba mbere babashije gusoza ikosi rya Army Ranger School ryo mu gisilikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye nk’ibitangaza kuko ubusanzwe nta mugore cyangwa se umukobwa wari wemerewe gukora iri kosi rimara iminsi 61. Aba bagore bakoze amateka, biteganwa ko baza kwambikwa ipeti rya ranger bakoreye muri iyo myitozo bavuyemo kuri uyu wa gatanu. Nubwo ari ubwa mbere iri shuri rya gisirikare ryemereye abagore kujya ku ikosi byagaragaye ko (...)
-
Ntibisanzwe : Umukobwa w’isugi yakoze ubukwe na Yezu
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umukobwa w’isugi witwa Hayes Jessica wari usanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, yakoze ubukwe bw’akataraboneka nta mugabo afite avuga ko ashyingiranywe na Yezu Kristu. Ubu bukwe bw’akataraboneka bwitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi harimo inshuti n’abagize umuryango b’uyu mukobwa, bwabereye muri Katederali yitiriwe Immaculee Conception mu gace ka Fort Wayne muri leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru (...)
-
Janet Museveni yasabye abagore kureka guhora bateze amaboko abagabo
Umufasha wa perezida wa Uganda, Janet Mmuseveni, yasabye abagore kureka guhora bakesha imibereho abagabo, ahubwo bagahaguruka bagashikisha uburyo bwo kwigira mu gusahaka imibereho y’ubuzima, nabo bakagira uruhare mu gutunga imiryango yabo no kubona ibindi byangombwa badasabye abagabo. Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu cya Uganda yabivugiye mu majyepfo ya Ankole mu nama yavugaga mu miryango yari yabereye kuri katedarali ya Mutagatifu Matayo. Madame Janet Museveni yavuze kuba abagore bagifite (...)
-
Abahoze ari indaya n’abandi bagore babagaho mu buzima bubi bigishijwe gufotora na Kemit
Abagore babagaho mu buzima butaboroheye barimo abahoze bakora umwuga w’uburaya, abacuruzaga agataro, n’abafite ubumuga butandukanye babifashijwemo na Kemit, umuryango utegamiye kuri leta mu mushinga bise “ Faces of Life”, bigishijwe uburyo bwo gufotora bya kinyamwuga haba mu gufata amafoto ndeste n’amashusho avuga. Abagore batoranijwe mu matsinda agizwe n’abagore basaga 40, nibo bigishijwe gufotora abakaba bazagenda bakigisha abandi babana mu matsinda. Mu byo bigishwa harimo uburyo bwo kumenya (...)
-
Umukecuru w’imyaka 92 yirukanwe mu rusengero azira kuba atagitanga umusanzu
Umukecuru witwa Josephine King w’imyaka 92 yakiriye ibaruwa imwirukana mu rusengero azira kuba nta murimo agishoboye gukora mu rusengero no kuba atagitanga amaturo yo gufasha urusengero. Uwo mukecuru wasengeraga mu itorero ry’ababatisita riherereye muri leta ya Georgia yatangaje ko ababajwe no kuba yarandikiwe ibaruwa yo kumwirukana mu rusengero kandi yari yararubayemo imyaka isaga 50. Mu minsi ishije nibwo King Josephine yakiriye ibaruwa yasinyweho na pasitori Derrick Mike aho muri iyo (...)
-
Umuhanzi Vampino mu gahinda gakomeye
Vampino umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse n’ino mu Rwanda akaba akunzwe dore ko hari abahanzi bamwe na bamwe bo mu Rwanda bagiye bafatanya indirimbo, kuri ubu ari mu gahinda gakomeye ndetse akavuga ko nta muntu n’umwe yabona ku isi uzamunganira mama we. Sophie Buguma, mama wa Vampino yashizemo umwuka ku cyumweru azize indwara ya kanseri akaba yarashyinguwe kuwa gatatu w’icyu cyumweru. Vampino yatangarije Newvision dukesha iyi nkuru ko mu buzima bwe atazabona umuntu (...)
-
Abagore bo muri koperative Ihangane-Ruli barishimira uko The Ihangane Project yabakuye mu bukene.
Koperative ihangane- Ruli ni koperative y’abagore n’ abakobwa ikora imirimo y’ububoshyi, Ubukorikori n’ubunyabugeni. Binyuze mu nkunga bahabwa n’umushinga “the ihangane project” babashije kuva mu bukene n’ubwigunge byari bwarabazahaje. Umwihariko w’iyi koperative ni uko ushishikariza abagore batuye mu cyaro kwiga ububoshyi ndetse bakanabigisha guhangana n’ingaruka z’ubukene. Koperative yiswe "Ihangane", izina ry’ihumure ku banyamuryango bayo 27, ubwo yatangiraga gukora imirimo y’ ububoshyi mu (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | ... | 440