-
Swart yabaye umupilote wa mbere wahawe uruhushya rutwara drone muri Africa
Muri Afrika y’Epfo, umukobwa w’imyaka 23 yashyikirijwe uruhushya rwo kuyobora indege zitagira umupilote zizwi ku izina rya drone, akaba ari nawe muntu wa mbere wabonye uru ruhushya ku mugabane wa Afrika. Nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ingendo zo mu kirere muri Afrika y’Epfo ( SACAA), uwo mukobwa yashyikirijwe uruhushya rwe tariki ya 10 Nyakanga, akaba yitwa Nicole Swart. Umuvugizi wa SACAA, Phindiwe Gwebu yemeza ko uyu mukobwa ari muntu wa mbere wabonye uruhushya rwo kuyobora ingege za (...)
-
Umenyetiyopikazi yegukanye amasiganwa muri metro 1500 ku isi
Genzebe Dibaba ukomoka muri Etiopiya niwe mugore w’umunyafrika wa mbere wegukanye isiganwa rya metro 1500, ndetse akaba yanabaye umugore wa mbere ku isi mu gukoresha igihe gito dore ko igihe yakoresheje cyaherukaga kuvugwa mu masiganwa yo kwiruka mu mwaka w’i 1993 Genzebe Dibaba yatahanye itsinzi nyuma yo kurusha undi munyarijeria Hassiba Boumerka wari usanzwe ari ku mwanya wa mbere muri Afrika. Dibaba wakoresheje iminota 3 amasegonda 50 n’amasentiyemu 7, yandikishisje amateka ariko (...)
-
Russell, uhagarariye abagore ku rwego rw’isi, azasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi
Ambassaderi uhagarariye abagore ku rwego rw’isi, Catherine Russell, agiye gusura u Rwanda nyuma y’uruzinduko barikugirira mu bihugu bya Asia no muri Kenya. Ambassaderi Russell azaherekeza umgore wa Visi Preizda wa Amerika Dr. Jill Biden bakaba bazabanza gusura ibihugu byo muri Aziya birimo Koreya, Vietnam na Laos. Urwo ruzinduko twatangiye tariki ya 16 rukaba ruzageza tariki ya 22 uku kwezi. Uru ruzinduko barimo kimwe n’urwo bazagirira mu Rwanda, rugamije gusuzuma aho umugore ageze mu (...)
-
Janice, umuherwekazi wahereye ku $900 gusa yavuze ibyamufashije kugera kuri rwego ariho
Janice Bryant Howroyd, umuherwekazi wo muri Amerika wabaye umugore wa mbere w’umunyamerika ufite inkomoka muri Afrika wabaye umugore wa mbere w’umubilionaire wa mbere ahereye ku madolari 900 gusa. Uyu muherwekazi yatangaje bimwe mu byamufashije kugera ku rwego ariho dore ko hari benshi bamufata nk’umugore w’ikitegererezo kuri bo. Dore ibintu bine Janice avuga ko byamufashije kugera ku rwego ariho no gukuza business ye : • Kumva ko witeguye neza • Kumenya icyo ushaka kugeraho no kugisobanukirwa (...)
-
Igiterane cya All Women Together cyongeye cyagarutse
All women together 2015, igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa muri Women Foundation Ministries, cyongeye cyagarutse kikaba giteganijwe kuba mu mpera z’uku kwezi. Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga udaharanira Inyungu, washinzwe kandi ukaba uyobowe n’intumwa Alice Mignone Umunezero KABERA, kuva mu mwaka wa 2006. Mubikorwa byawo bitandukanye bishingiye kumyemerere birimo kubaka umuryango binyuze mu mugore. Uyu muryango wateguye igiterane mpuzamahanga cyiswe ALL WOMEN (...)
-
Abagore 10 b’ibyamamare baberwa n’imisatsi migufi
Hari abantu usanga bataberwa n’imisatsi miremire,igihe bakase imisatsi ugasanga aribwo babaye beza kurushaho. Muri abo bantu baberwa no gukata imisatsi harimo ibyimamare mu byiciro bitandukanye usanga igihe bari barakase imisatsi aribwo bari barabaye beza kurusha igihe bafite imisatsi miremire. Dore urutonde rw’abagore 10 baberwa no gukata imisatsi. Victoria Beckham : Muri 2006 ubwo David Beckham n’ikipe ye y’Ubwongereza yakiniraga bari babuze igikombe cy’isi, umugore we Victoria yahise (...)
-
Abana bo muri Uganda biteguye kuzakirana urugwiro Papa Francis
Abana bo muri Uganda babarizwa muri Kiliziya Gatulika biteguye kuzakirana urugwiro Papa Francis ubwo azaba yaje gusara Uganda mu mpera z’ uyu mwaka. Abo bana babarizwa muri muryango wa Bannakizito, babwiye umushumba wa diyoseze ya Kampala Dr. Cyprian Kizito Lwanga kutazabirukana ubwo umuntu ku isi azaba yaje gusura igihugu cya Uganda mu kwezi k’Ugushyingo tariki ya 27 kugeza 29. Matilda Odongo, Umuyobozi w’umuryango abo bana babarizwamo yabwiye Musenyeri Lwanga ko nubwo bifatwa nk’umuco ko (...)
-
Magufuli uhabwa amahirwe yo gusimbura Kikwete arifuza vice prezida w’umugore
Muri Tanzaniya, John Pombe Magufuli watorowe guhagararira ishyaka rya Chama Cha Mapenduza( CCM), arifuza kuzagira vice prezida w’umugore mu gihe yaba atsinze amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 . Ubwo yaramaze gutsindira guhatanira kuba umukandida uzahagararira ishyaka rya CCM ari naryo prezida Kikwete abarizwamo, Dr. John Pombe Magufuli yavuze ko ishyaka ahagarariye riramutse ritsinze akaba prezida, yazashyiraho vice prezida w’umugore ndetse akaba yarahise avuga (...)
-
Dore uburyo wategura ibirori by’umunsi wo guhabwa impamyabumenyi
Bimaze kumenyerwa ko umuntu washoje amashuri ya kaminuza agira ibirori byihariye ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi, Ibi birori bishimisha iyo byateguwe neza. Muri iyi minsi abantu benshi baribaza uko bazategura ibirori byabo dore ko Kaminuza nyinshi zigiye gutanga impamyabumenyi ku basoza amashuri yabo, akaba ari nayo mpamvu tugiye kubagezaho uko umuntu agomba gutegura uwo munsi ukazaba uw’ibyishimo kurushaho. Dore ibintu by’ingenzi bisabwa mu gutegura uwo munsi ; Banza utekereze neza (...)
-
Ku myaka 117, Linah yavuze ibyamufashije kuramba iyo myaka yose
Umukecuru witwa Linah Mmola wo muri Afrika y’epfo ku myaka 117 yatangaje ibyamufashije kuramba iyo myaka yose dore ko muri iyi minsi usanga ari abantu bake cyane babasha kugeza ku myaka nk’iye. Mu bintu Linah yavuze ko byamufashije kuramba iyo myaka yose harimo kuba yari afite umugabo umukunda kandi nawe akamukunda hakaniyongeraho guhorana amafunguro arimo intungamubiri zihagije, ayo mafunguro akaba yariganzagamo igikoma cy’ibigori. Linah yavuze ibi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 117 (...)
-
Intebe nshya zo mu buriro bw’urugo rwa Obama zatwaye akayabo k’amafaranga
Muri iki cyumweru nibwo umufasha wa prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguze intebe nshya zo mu mu buriro zo gusimbura izari zihasanzwe zaguzwe muri 1998, izo ntebe nshya zikaba zaratwaye akabo k’amafaranga nkuko bitangwaza na Associated Press. Izo ntebe nshya zahashywe na Michelle Obama wongeyeho n’ibindi bintu bitatse icyumba cy’uburiro nka tapi, amarido, intebe zo ku ruhande n’ibindi byatwaye akayabo k’amadorari y’amerika agera ku bihumbi 590,000 mu manyarwanda agera kuri million (...)
-
Ministri w’uburinganire muri Malawi yahaye inama abagore bemera ruswa y’igitsina
Ministri w’uburinganire muri Malawi madamu Patricia Kaliati, yagiriye inama abagore kutazajya bemera gutanga ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe hagamijwe kubaha imyanya runaka y’ubuyobozi no mu guhabwa akazi kuko abona ko biba ari ukwitesha agaciro. Ibi ministri Patricia yabivugiye ko abagore aribo bakwiye kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga uburinganire hagati y’abagore n’abagabo kandi ibyo bikaba bitagerwaho neza mu gihe abagore batihesha agaciro bagahabwa akazi ari uko babanje gutanga (...)
-
Abakobwa 130 bagiye guhurira mu ngando mpuzamahanga izabera mu Rwanda
Abana b’abakobwa bagera ku 130 bazaturuka mu bihugu bisaga 8 byo muri Afrika n’abandi bazava muri Amerika, bagiye guhurira mu ngando mpuzamahanga izabera ino mu Rwanda, abo bana ni abiga ibijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, ubugeni n’imibare aribyo mu magambo ahinye bise STEAM camp Bazahurira hamwe ari abakobwa 130, bamwe bazaba baturuka mu bihugu bya Afrika bikurikira : Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeriya, Rwanda, Afrika y’epfo, Sudani y’epfo naTanzaniya, 30 muri bo ni abo muri Leta (...)
-
Umunyamideli Nykhor Paul yihanije abamukorera ivanguraruhu
Umunyamideri ukomoka muri Sudani Nyokhor Paul yihanangirije abazungu bamukorera ivanguraruhu ndetse atangaza ko arambiwe guhora asabwa ubusobanuro ku ibara ry’uruhu rwe dore ko koko uyu mukobwa afite uruhu rwirabura cyane, bikaba bituma rimwe na rimwe akorerwa igisa n’ivanguraruhu kuko aho agiye abantu benshi bibaza ku ruhu rwe. Paul yagize ati : “ Uretse kuba abakobwa b’abirabura duhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo guhora turwana n’intambara yo kubona ubwisanzure nk’abandi bose, usanga na (...)
-
Dore ibintu 10 utari uzi kuri Lupita Nyong’o
Lupita Nyong’o ni umunyakenyakazi wamenyekanye cyane nk’umukinnyi wa filime zitandukanye akaba ari n’umunyamideri ukunzwe cyane ndetse ukomeye ku isi hose kubera ubuhanga bwe muri uwo mwuga. Dore ibintu 10 utari umuziho : Lupita yavukiye muri Mexico ; nubwo ari umunyakenya ariko yavukiye mu Mexico,maze akurira muri Kenya. Yize muri Amerika ;Amashuri ya kamunuza ya Lupita yayize muri Amerika muri kaminuza ya Hampshire aho yakurikiranaga ibijyanye no gukora filime . Lupita avuga indimi 4 ; (...)
-
Udushya twaranze umubatizo w’igikomangoma Charlotte
Kuri iki cyumweru nibwo igikongoma Charlotte kimaze amezi abiri kivutse cyakorewe umuhango w’abakristu w’umubatizo, muri uwo muhango hakaba habayemo udushya twinshi dutandukanye dore ko Charlotte ari umwana ufite abafana benshi nubwo akiri muto. Umwuzukuruza w’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa II yahawe ababyeyi b’abatisimu nkuko bisanzwe ku bana bose babatizwa ariko kuri uyu mwana ho byabaye akarusho kuko yahawe ababyeyi batanu bazajya bamufasha gukurira mu nzira ya giskiristu. Muri abo (...)
-
Nyirasenge wa Bobbi Christina yatangaje ko agiye guhangana n’abagurisha amafoto ye
Nyirasenge w’umukobwa wa Whitney Houston, Leolah Brown yatangaje ko agiye guhangana n’abantu bafashe amafoto ya Bobbi ari mu bitaro bakayagurisha mu bitangazamakuru kandi bari batabyemerewe. Brown yagaragaje agahinda kenshi ku rukuta rwe rwa facebook aho yagaragaje ko arahiriye gushakisha no kujyana mu mategeko umuntu wese uzasanga ko yagurishije amafoto y’umukobwa wa Houston w’imyaka 22 umaze igihe kitari gito ari mu bitaro. Brown mu magambo yuje uburakari yagize ati : “ ntimuzakorera (...)
-
Nyirakuru wa Obama yiteguye kuzamwakiriza indyo gakondo naza muri Kenya
Mama Sarah, nyirakuru wa Obama yiteguye kuzakiriza umuzukuru we amafunguro ateguye mu buryo bwa gakondo ubwo azaba ari mu ruzinduko yitegura kuzagirira muri Kenya, igihugu akomokamo, uru ruzindiko rukaba ruteganywa muri uku kwezi. Umukecuru Sarah ushimishijwe n’uruzinduko rw’umuzukuru we yagize ati : “ Ntitaye ku ndyo runaka, nzategurira umwuzukuru wanjye ifunguro gakondo. Sinitaye ku kuba ari senateri cyangwa se prezida, icyonzicyo ni uko nzamwakiriza ifunguro gakondo kandi akazarirya (...)
-
Sandra Bullock ntiyishimiye kuba yaravuzweho ko ariwe mugore mwiza muri 2015
Umunyikinyi wa filimi uzwi cyane muri Hollywood, Sandra Bullock yatangaje ko atishimiye kuba yarasohotse mu kinyamakuru nk’umugore mwiza w’umwaka wa 2015 ndetse anavuga ko ahangayikishijwe no kuba ibitangazamakuru byibasira abagore n’abakobwa cyane mu bijyanye n’ubwiza ndetse n’imyaka yabo. Sandra Bullock yavuze ibyo nyuma yo kuba mu minsi ishize yaragaragaye ku kinyamakuru cyitwa people magazine cyamwanditseho ko ariwe mukobwa mwiza ku isi muri 2015. Ibyo bisa nkaho bitamushimishije kuko (...)
-
Impamvu zitera gucururiza imyenda mu muhanda
Bamwe mu bacuruza imyenda y’abakobwa bakorera mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali bazwi ku izina ry’abazunguzayi, bazenguruka bacuruza imipira,amashati,amajipo n’amapantaro y’abakobwa ngo basanga nta bundi bucuruzi bakora butari ubwo, ngo nubwo babona ubushobozi bwo gucururiza mu masoko. Abo twaganiriye ni abacuruza muri duce twa kicukiro ahazwi ku izina rya sonatube bakunze kuba bari ku mihanda yaho ndetse banazenguruka mu duce tunyuranye hafi aho mu masaha ya kumanywa maze umugoroba (...)
0 | ... | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | ... | 440