-
Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Iran arasaba kurenganurwa kubera umugabo we.
Niloufar Ardalan, kapiteni w’ikipe y’abagore ya Iran mu mupira w’amaguru, arasaba Leta kumuvuganira no kuvugurura itegeko nyuma yaho umugabo we amwangiye kumusinyira ku ruhushya rwo kujya mu mahanga ngo azabone uko yitabira amarushanwa azabera muri Malaysia. Ardalan arasaba kurenganurwa kuko nubwo umugabo we yanze kumusinyira kuko amategeko yo muri Iran avuga ko umugabo ariwe usinyira umugore ku ruhushya rujya mu mahanga, nyamara Ardalan we akavuga ko Leta igomba kumurenganura kuko atari (...)
-
Ibintu byagufasha guhaha imyambaro itazava kuri mode vuba
Igihe kinini usanga guhaha imyenda, inkweto, n’ibijyanishwa biri mu bintu bituma udatera imbere kuko uhaha imyambaro uno munsi ejo ikaba yavuye kuri mode ukayibika. Bimwe mu bizagufasha guhora usa neza kandi udahashye imyenda ya buri munsi ni uko uzajya ugura imyambaro itazajya iva kuri mode vuba kugirango itazajya igutera isoni zo kuyambara igihe yavuye kuri mode. Jya ugura ibyo ukunda : Jya ugira imyambaro runaka wumva ko ari umwambaro wiyumvamo kandi nawe uziko uwambara ukakubera. (...)
-
UK : Umusore aricuza kubenga umukobwa ubukwe buri hafi akikundira uwo kuri facebook
Umusore witwa Paul Rusher ari kwicuza bikomeye igihe yataye akundana n’umukobwa w’umutekamutwe kuri facebook akababaza umukunzi we Rebecca Lewis bari bamaranya igihe kinini ndetse bari hafi yo gukora ubukwe. Gusa nyuma yo kubona isomo rikomeye Paul yasabye imbabazi Rebecca none ubu bakoze ubukwe barishimye n’ubwo babanje guhura na kidobya. Ubwo hari hashize ibyumweru bike Rebecca na Paul biyemeje kubana ndetse n’imiryango ibizi, Paul yahise akubitana n’umutekamutwe w’umukobwa kuri facebook (...)
-
Abanyamakuru barashishikarizwa gukora inkuru z’ubucukumbuzi ku bana
Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’iminsi 2 yabaye tariki ya 14-15 Nzeli yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF,ufatanije n’inama nkuru y’itangazamakuru’’Media High Council’’,abanyamakuru basabwe kongera ingufu mu gukora inkuru z’ubucukumbuzi ku bana. Aya mahugurwa akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti ;’’invetigative reporting on children issues’’aho abanyamakuru babwiwe ko bagomba gukora inkuru zirebana n’abana kandi mu buryo bw’ubunyamwuga ndetse habanje gukorwa ubucukumbuzi ku (...)
-
Facebook irashinjwa uburangazi, umwana w’imyaka 11 akayikoresha aganira n’abagabo
Umubyeyi arashinja urubuga nkoranyambaga rwa facebook kuba rutarabashije gushyira ingufu mu gushyiraho itegeko ribuza abana kugira konti kuri facebook kuko byagize ingaruka ku mwana we w’imyaka 11 aho umwana we yaratangiye kujya aganira n’abagabo bakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kurarura abana. Iki kirego kimaze imyaka igera kuri ine kiri mu nkiko, umwana w’uyu mugabo ukomoka mu majyaruguru ya Irland akaba yarahinduriwe izina mu nkiko akitwa GS . mu kirego cya se w’uyu mwana harimo (...)
-
Bitunguranye, Panetta yegukanye igikombe cya tennis muri U.S. Open
Abantu benshi batunguwe no kuba Flavia Panetta ariwe wegukanye igikombe cya tennis y’abagore muri mikino ya U.S. Open dore ko abenshi batanatekerezaga ko yagera kuri final kuko abenshi bahaga amahirwe icyamamare Serena Williams, nyamara we ntiyabashije no kugera kuri final. Nubwo Pannetta yatsinze mugenzi we nawe w’umutaliyani Roberta Vinci, avuga ko ari hafi guhagarika gukina kuko abona ko imyaka iri kumusiga akaba atakibishoboye. Hakurikijwe igihe yavugiye ko azava mu gukina, birashoboka (...)
-
Umunyarwandakazi uba mu Budage yagaragaje umutima utabara yakira impunzi ziva muri Syria
Umunyarwandakazi Anna Dushime w’imyaka 27 utuye mu Budage, yagaragaeje umutima utabara yakira umuryango w’impunzi ziva muri Syria mu gihe hari ibihugu byinshi byo mu Burayi bidashaka ko mu bihugu byabo hazamo impunzi zituruka muri Syria. Umuryango Anna yafashije yahuye nawo ubwo yari azanye amazi n’ibyo kurya ahantu impunzi ziba ziri zitegereje kwemererwa kuba mu Budage. Ubwo yahageraga ari kumwe n’inshuti ye yaje gusanga umugabo witwa Mohamed n’umugore we Roqa n’abana babo babiri (...)
-
Barack Obama yarijijwe n’uko umukobwa we Malia agiye kumusiga
Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yibutse akababaro aterwa n’uko umukobwa we agiye kumusiga akajya kwiga muri kaminuza maze aririra imbere yabo yagezagaho ijambo. Ibyo byarabereye muri kaminuza ya Michigan ubwo yavugaga ijambo maze yibutse ko abakobwa be bamaze gukura ku buryo bose bari hafi kujya muri kaminuza, bakaba bagiye kuzabaho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo maze ararira. Prezida Obama yagize ati : “Ejo bundi nibwo nari nicaye mu cyumba cya Malia ntekereza uko agiye (...)
-
Serena Williams yasubije abibaza impamvu adakunda guseka nyuma yo gutsinda
Umukinnyi w’umugore wa tennis wa mbere ku isi Serena Williams yasubije abanyamakuru bakunda kumubaza impamvu adakunda guseka kandi abihanangiriza kutazongera kumubaza ikibazo kimwe gihora kigaruka. Nyuma yo gutsinda umukino wari urangamiwe n’imbaga nyinshi wamuhuje n’umuvandimwe we Venus Williams, abanyamakuru babajije Serana impamvu atasetse ngo agaragaze ibyishimo nyuma yo gutsinda umuvandimwe we Venus. Umunyamakuru yagize ati : “ Serena umaze gutsinda match kandi rimwe na rimwe (...)
-
Uwatekeraga Umwamikazi Elizabeth yavuze amafunguro akunda yamufashije kuramba
Nyuma y’uko umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth II aciye agahigo ko kuba ariwe mwamikazi utinze ku ngoma mu bami bose Ubwongereza bwagize, uwahoze amutegurira amafunguro wabikoze mu myaka 11 yavuze amafunguro atajya abura ku meza y’umwamikazi ari mu byamufashije kuramba akaba amaze imyaka 63 ku bwamikazi. Chef w’igikoni Darren McGrady w’imyaka 52 yatekeye umwamikazi imyaka isaga 11 akaba yatangaje ko muri iyo myaka yose yamaze atekera umwamikazi hari amafunguro atarajyaga ahinduka ngo abe yabura (...)
-
Yamina Karitanyi na Hope Tumukunde bagizwe abambasaderi
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yateraniye muri Village Urugwiro kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015, Inama y’Abaminisitiri yasabiye abantu 4 bakurikira guhagarira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi barimo abagore babiri,Yamina Karitanyi na Tumukunde Hope. Amb.Karitanyi Yamina Karitanyi Yamina yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, akaba yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu (...)
-
Papa Francis yaroheje uburyo bwo gutanga gatanya muri Kiliziya
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yasubiyemo uburyo kiliziya yajyaga yemerera abayoboke bayo gutandukana nabo bashakanye, akaba yasabye ko bajya boroherereza abashaka gatanya mu gihe ubusanzwe Kiliziya yemereraga gatanya abo abafasha babo bitabye Imana gusa. Kwemerera agatanya abashakannye muri Kiliziya Papa Francis yabitangaje kuwa kabiri w’iki cyumweru akaba yasabye ko byazajya bikorwa mu gihe gito kandi abayobozi ba kiliziya bagahabwa ububasha bwo gutanga gatanya ndetse (...)
-
Ababyeyi 2 babyariye kwa muganga buri umwe atahana umwana wundi, babitahura hashize amezi 3
Muri El Salvador ababyeyi bari bamaze amazi ane buri umwe yonsa umwana wundi batabizi gusa umuryango umwe wakomeje kugira amakenga, bageza aho bakoresha ibizami bya DNA basanga uwo mwana atari uwabo niko gufata umwanzuro wo kurega umuganga wabyaje uwo mugore , mu iperereza ryakozwe baza gusanga hari undi mubyeyi watahanye umwana utari we ntiyabimenya dore ko nta n’amakenga yigeze agira. Umuryango w’uwitwa Richard Cushworth na Mercedes Casanellas bakunda kwita Mercy niwo wari wagize amakenga (...)
-
DRC : Bahagaritse filimi yakozwe ku muganga witaga ku bagore bafashwe ku ngufu
Guverninoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahagaritse filimi mbarankuru ivuga ku muganga w’imyororokere wavugagwa ko afasha abagore bafashwe ku ngufu mu ntambara. Leta ya Congo ivuga ko yahagaritse iyo filimi kuko ubuhamya burimo burega abasirikare ba Congo ibidafitiwe gihamya. Iyo filimi yitwa “ the Man Who Mends Women, yakorewe mu Bubiligi mu kwezi kwa Mata ikaba yaravugaga ibigwi umuganga witwa Denis Mukwege wanegukanye igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu kubwo (...)
-
U Rwanda ruzakira ingando mpuzamahanga y’abagore bakora amasiganwa ku magare
Mu Rwanda hagiye kubera ingando mpuzamahanga y’abagore bakora amasiganwa ku magare. Iyo ngando iteganijwe kuzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, ikazabera mu karere ka Musanze aho izahuriramo abagore bakora amasiganwa ku magare n’abatoza babo b’abagore bazaturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika. Umuyobozi w’ikigo Africa Rising Cycling Camp giherereye mu karere ka Musanze, aho izi ngando zizabera, Kimberly Coats avuga ko izo ngando zizatangirwamo amasomo n’imyotozo bizamara ukwezi, bakaba (...)
-
Umwamikazi Elizabeth II agiye guca agahigo ko kumara igihe kirekire ku ngoma
Umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza agiye guca agahigo ko kumara igihe kirekire ku bwamikazi kurusha abandi bose babayeho mu Bwongereza ubusanzwe ako gahigo kakaba kari gasanzwe ari ak’umwamikazi Victoria wamaze ku ngoma imyaka 63. Kuwa gatatu tariki ya 9 Nzeli, 2015 nibwo umwamikazi Elizabeth II azaba amaze ku ngoma imyaka 63 amezi arindwi n’iminsi itatu, akazaba aciye agahigo k’umwamikazi Victoria wamaze ku ngoma imyaka 63 amezi arindwi n’iminsi ibiri. Ubusanzwe Elizabeth II yavutse tariki ya (...)
-
Abanyamusanze barashishikarizwa gukomeza kwita kuri pariki y’ibirunga
Ku munsi w’ejo mu kinigi mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 24 bavutse muri uyu mwaka. Muri uyu muhango Perezida Paul Kagame yashimiye abaturage ba musanze ku buryo bakomeza kwita kuri pariki y’ibirunga anabashishikariza gukomeza kuyibyaza umusaruro. Uyu muhango wo kwita izina ingagi zo mu birunga witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu baturuka mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi bigera kuri 46, harimo ibyo muri Afurika n’ibyo ku yindi (...)
-
Umwana w’umukobwa wo muri Ghana yakoze ibice bimwe by’igare mu migano
Muri Ghana, umwana w’umukobwa witwa Bernice Dapaah yashyize ahagaragara igare rifite ibice bikozwe mu migano. Kuri uyu mwana ngo iri gare ryaje ari umuti w’ikibazo cy’amagara akora impanuka kangirika bikagorana kubona ibikoresho bisimbura ibyangiritse. Iri gare rikoze mu migano, rizerekanwa bwa mbere mu marushanwa yateguwe na kaminuza ya Clinton Global Initiative University. Ayo marushanwa mpuzamahanga akazahuza abanyeshuri biga muri za kaminuza bakoze ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibikomoka (...)
-
Ingagi ziyongereyeho 26% kuva mu mwaka wa 2003 kubera amategeko yo kubungabunga ibidukikije.
Mu rwego rwo gutegura umuhango wo “Kwita Izina” ku nshuro ya 11, habaye inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ahishimiwe ko mu Rwanda hari amategeko yo kubungabunga ibidukikije. Kuba uyu muhango wo kwita izina ari kimwe mu bikurura ba mukerarugendo bakinjiriza igihugu amadovize ni bimwe mu byagarutsweho mu nama mpuzamahanga, ndetse n’ikigega FONERWA, gitera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, avuga ko mu myaka 7 ishize (...)
-
Venus, wari usanzwe ari inzobere muri tennis yongereyeho impamyabumenyi ya kaminuza
Venus Williams w’imyaka 35 wari usanzwe ari igihangange mu mukino wa tennis y’abagore, kuri ubu afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri yakuye muri kaminuza ya Indiana University East yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Venus Williams ni umuvandimwe wa Serena Williams nawe ukomeye cyane mu mukino wa tennis dore ko ubu ari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi, yigeze nawe kuba barizwa ku mwanya wa mbere ariko uko imyaka imusiga agenda asubira inyuma ubu akaba ageze ku mwanya wa 11 ku isi. (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | ... | 440