-
Ange Kagame yifurije papa we isabukuru nziza y’amavuko mu magambo yuje urukundo
Ange kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira, yifurije Papa we isabukuru nziza y’amavuko abinyuije ku rukuta rwe rwa twitter, akaba yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo akunda umubyeyi we. Yagize ati :“Kuri wowe wampaye urukundo ruhamye kandi rudafite ikigombero, Isabukuru Nziza Papa ! Ndagukunda” Ubusanzwe Perezida Kagame yavutse ku italiki ya 23/10/1957avukira i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama (...)
-
Prezida Kagame yavuze umumaro wo kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo
Prezida wa Repubulika yasobanuye impamvu u Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare mwinshi w’abagore mu nteko ishinga amategeko, muri guverinoma ndetse no mu zindi nzego zifata ibyemezo, akaba yanavuze ku mumaro bagira mu gufata ibyemezo no gutuma bishyirwa mu bikorwa. Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa New African magazine, ubwo umunyamakuru wacyo yamubazaga ku bijyanye no kuba mu nzego zifata ibyemezo harimo umubare mwinshi w’abagore ndetse anamubaza (...)
-
Uganda : Gusubiza inkwano bituma abagore batinya gusaba gatanya
Muri Uganda abagore barataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo bishingikirije ko babakoye, ibi kandi bigatuma abagore batinya kurega ngo basabe gatanya kuko mu muco waho iyo mutandukanye umuryango w’umukobwa usubiza inkwano wahawe n’umuryango w’umuhungu. Kuba abagore bahohoterwa kandi imiryango yabo ikaba itazabona inkwano zo gusubiza umuryango w’umugabo, bituma abagore bakomeza guhohoterwa n’abagabo babo bagaceceka. Umwe mu bagore bahohoterwa kubera inkwano witwa Akurut Rose avuga ko umugabo (...)
-
Byagaragaye ko benshi mu bagore bibagisha amabere bapfa biyahuye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bagore bibagisha amabere bashaka kuyongera cyangwa se kuyagabanyisha bapfa biyahuye, kuko ngo bajya kwibagisha amabere basanzwe bafite ibindi bibazo byo mu mutwe ibyo bigatuma birangira biyahuye cyangwa se bakiyahura mu biyobyabwenge no mu nzoga. Ubushakashatsi bwakozwe na Vanderbilt University Medical Center bwagaragaje ibi, busobanura ko aba bagore n’abakobwa bafite ibyago byo kwiyahura byikubye inshuro eshatu ugereranije n’igipimo cy’ubwiyahuzi ku (...)
-
Abagore b’I Rushaki bahawe ishimwe ry’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere
Abagore bagize koperative abaticara ubusa mu gukora bo mu karera ka gicumbi,mu murenge wa Rushaki bahawe ishimwe na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,mu munsi mukuru w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe muri aka karere ku rwego rw’igihugu, ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kwiteza imbere. Iyi koperative yahawe igihembo kingana n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda 20,0000FRW ndetse n’impamyabushobozi,kubera ibikorwa birimo gufashanya hagati yabo,kuremera imiryango (...)
-
Menya igisobanuro cy’umubatizo wo mu mazi menshi ku mukirisitu
Kubatizwa cyangwa kubyarwa ubwa kabiri ku mukirisitu usanga hari abantu bamwe batabisobanukiwe,ndetse bamwe bakawufata nk’ikintu kidafite agaciro kanini,nyamara ku mu kirisitu,umubatizo ni ikimenyetso gikomeye cyo guhinduka umwana w’Imana. Kubyarwa ubwa kabiri bivuga kubyarwa n’amazi n’umwuka. Ni ukuvuka mu buryo bw’umwuka maze ukaba icyaremwe gishya ukaba umwana w’Imana,nkuko ijambo ry’Imana ribisobanura neza muri YOHANA3:1-6. Uyu murongo uvuga inkuru y’umugabo witwaga Nikodemu akaba yari (...)
-
Alexia Uwera Mupende,umunyamideli wahagarariye u Rwanda arashima abamubaye hafi
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umunyamideli Alexia Uwera Mupende arashimira byimazeyo abantu bose bamubaye hafi mu birori mpuzamahanga byo kwerekana imideli,yitabiriye mu kwezi gushize,byabereye mu gihugu cy’u Busuwisi biteguwe na African Fashion Show Geneva (AFSG) aho yari ahagarariye u Rwanda. Nyuma y’uko umuryango ufasha abari n’abategarugori kwiteza imbere by’umwihariko ba rwiyemezamirimo UN Women,ushyigikiye Alexia mu kujya kwitabira ibi birori,yabashije kwitwara neza mu (...)
-
Impamvu hizihizwa umunsi w’umugore wo mu cyaro mu Rwanda
Hari impamvu zitandukanye zituma mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. By’umwihariko mu Rwanda izo mpamvu zituma uwo munsi wizihizwa zikaba zaratanzwe mu kiganiro gitegura uwo munsi, Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’inama y’igihugu y’abagore bagiranye n’abanyamakuru . Ubwo yasobanurwaga impamvu uwo munsi wizihizwa, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Umulisa Henriette yagize ati : “Iyo twizihiza (...)
-
Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 ni umucuruzi ukomeye muri Amerika
Umwana w’umukobwa ufite imyaka 11 witwa Asia Newson, ni umucuruzi ukomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kubera ibikorwa bye bitangaje akaba yarahawe akabyiniriro ka “ Super Business Girl”. Newson akora ubucuruzi bwa buji aho azicuruza mu mujyi wa Detroit muri leta ya Michigan no kuri interneti. Newson yatangiye gucuruza afite imyaka itanu gusa none ubu ageze ku rwego rwo gucururiza no ku buryo bugezweho bwa interneti ku rubuga rwe rwa www.superhbusinessgirl.com. Ku bantu bagize amahirwe (...)
-
Afrika y’epfo yagize Komanda wa mbere w’umugore w’ingabo zirwanira mu mazi
Nk’umwana w’umukobwa wakuriye mu cyaro cya Lady Frere cyo muri Afrika y’epfo, Zimasa Mabela ubuzima bwe bwahindutse atangiye ishuri dore ko ubusanzwe yari umwana w’indushyi ujya kuvoma ku iriba akanasenya inkwi. Gusa ubu siko bikimeze kuko Mabela yagizwe umukomanda wa mbere w’umugore uhaharariye ingabo zirwanira mu mazi. Mabela Yavuze ko yabonye inyanja bwa mbere ubwo yari afite imyaka 18 none kuri ubu ayoboye ingabo zirwanira mu mazi afite imyaka 38. Gusa ngo na none ntiyatunguwe no kuba (...)
-
Basket : Imikino y’akarere ka 5 mu bagore yegukanywe n’abarundikazi
Mu bagore ikipe yegukanye igikombe k’imikino y’akarera ka gatanu( Zone V) mu bagore ni Berco Star yo mu Burundi nyuma yo gutsinda KCCA yo muri Uganda amanota 63-50, naho Ubumwe yo mu Rwanda ibura umwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa na USIU yo muri Kenya amanota 92-60. Mu makipe yari ahagarariye u Rwanda mu bagore Ubumwe BBC yabaye iya kane, APR BBC ni iya gatanu yo yanatsinzwe imikino ine yose. Mu bagabo ikipe ya Gezira yo mu Misiri yegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) itsinze City (...)
-
Umwana w’umukobwa wo muri zimbabwe asoje kaminuza ku myaka 17
Ntibyari bimenyerewe kubona muri Afrika abana basoza amasomo yabo ya kaminuza bakiri bato ariko mu gihugu cya Zimbabwe umwana w’umukobwa aherutse gusoza amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo ku myaka 17. Uyu mwana witwa Maud Chifamba niwe wa mbere usoje amashuri ya kaminuza ku myaka 17 muri Zimbabwe dore ko mu bisanzwe uko imyigire yo muri iki gihugu igenda, abagana nawe bakiri guhatana n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Chifamba yize muri kaminuza ya Zimbabwe( UZ) ikaba (...)
-
Umunyamideli w’umuherwe muri Kenya Huddah Monroe
Umunyamideli w’umuherwe muri Kenya Huddah Monroe wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru mu birori bya Red Avenue byateguwe na Miss Teta Sandra yasesekaye muri Kampala ndetse yakirwa nk’umwamikazi. Uyu mukobwa ugereranywa na Kim Kardashian muri Kenya yasesekaye i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2015, umunsi ibirori bya Red Avenue biteganyijweho. Akimara kubona uburyo yakiriwemo, yasangije amafoto abakunzi be kuri Instagram ndetse ararika abari muri Uganda bose (...)
-
Youyou Tu,umugore wa 12 uhawe igihembo cyo kuvumbura umuti wa malaria
Umushimwakazi Youyou Tu ari kumwe n’umuyaIrlande William C. Campbell ndetse n’umuyapani Satoshi Ōmura yahawe igihembo cyiswe ‘’le prix Nobel de médecine 2015’’kuwa 5 Ukwakira,nyuma yuko avumbuye umuti mushya w’indwara ya malaria wagize uruhare runini mu kugabanya imfu z’abarwayi ba malaria kuva watangira guoreshwa. Uyu mukecuru w’imyaka 84 y’amavuko abaye umugore wa 12 uhawe igihembo nyuma y’ibihembo bigera kuri 207 bimaze gutangwa n’ikigo kitwa la prestigieuse Académie royale des sciences de Suède (...)
-
Menya biruseho abagore 3 b’ibihangange bafashije Prezida Buhari gushyiraho abaministri
Kuwa kabiri w’iki cyumweru muri Nigeriya hatangajwe urutonde rushya rw’abaministri 21 bagize guverinoma, gusa ngo bikaba byaragaragaye ko urwo rutonde rushya Prezida wa Nijeriya Muhammmadu Buhari yarufashijwe n’abagore batatu bazwiho ubunariribonye n’ubushishozi mu bya politike. Na none kandi kuba abo bagore baragize uruhare mu gukora urutonde rushya rw’abaministri, byatewe nuko iki gihugu kimaze gukataza mu gushyigikira uburinganire by’umwihariko mu myanya yo hejuru y’ubuyobozi. Dore muri make (...)
-
Imiti yo kuboneza urubyaro:SFH iti"nimushire impungenge"
Umuryango wita ku buzima mu Rwanda SFH (Society for Family Health), wamaze impungenge abasigaye batinya kuboneza urubyaro bakoresheje imiti irimo ibinini, inshinge n’udupira bavuga ko hari ingaruka mbi bigira ku mubiri w’ababikoresha. Ibi SFH ikaba yabivugiye mu mahugurwa bahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukwakira, 2015, ku bufatanye n’inama nkuru y’itangazamukuru, ayo mahugurwa akaba yaragamije gukangurira abanyarwanda kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bwabo (...)
-
Umushinwakazi n’abandi bagabo 2 bahawe igihembo kitiriwe Nobel mu buvuzi
Umushinwakazi witwa Youyou Tu n’abandi bagabo babiri, William Campbell ukomoka muri Irland na Satoshi Omura ukomoka mu Buyapani nibo bahawe ibihembo byitiriwe Nobel mu buvuzi muri uyu mwaka wa 2015, abo bose bahawe ibihembo bakaba babikesha kuba baravumbuye imiti y’indwara zikunda kwibasira abantu harimo malariya. Mu bihembo bigera ku madorari 960,000 cyagabanywe ku buryo Youyou Tu atwara kimwe cya kabiri naho William na Omura bakagabana ikindi cya kabiri gisigaye. Youyou Tu yavumbuye (...)
-
Umwana w’imyaka 10 yatwaye imodoka atarigeze ayiga
Abana baibir bafite imyaka 10 n’icyenda bibye imodoka y’iwabo barayitwara nyuma baza kugonga ariko ku bw’amahirwe ntibakomereka cyane. Aba bana batavuzwe amazina bivugwa ko bafashe imodoka y’iwabo iparitse bakayitwara ahantu hagera kuri metro 50. Umukuru w’imyaka 10 niwe wari utwaye umuto w’imyaka icyenda bakaba baratwaye imodoka bagasohoka iwabo bashaka kugenda mu muhanda bahita bagonga urukuta rw’inzu y’umuturanyi. Umuturanyi wagongewe inzu yatangarije daily mail dukesha iyi nkuru ko yumvise (...)
-
Abagore 8 b’abirabura ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Amerika
Nubwo abagore b’abirabura muri Amerika bigiye bahezwa mu bikorwa byo kwiteza imbere, ntibyababujije gukoresha inzira zose zishoboka ngo nabo bagera ku rwego rwo kuba ba rwiyemezamirimo ubu bakaba basigaye barimo ba rwiyemezamirimo bari ku rwego rumwe n’abazungukazi baba muri Amerika. Dore urutonde rwa ba rwiyemezamirimo 8 b’abagore b’abirabura bamaze kugera ku rwego rushimishije : Zandra Cunningham, umuyobozi wa Zandra Beauty Uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 14 gusa akaba ari mu birabura (...)
-
Senegal niyo yegukanye afrobasket y’abagore ya 2015
Ikipe ya Senegal niyo yegukanye amarushanwa yo ku mugabane wa Afrika mu mukino wa basketball y’abagore muri uyu mwaka wa 2015. Ku wa gatandatu nibwo ikipe ya Senegal y’abagore muri basketball yatsinze ikipe ya Cameroun uyitsindiye mu rugo. Kugera ku ntsinzi yabo bavuga ko babikesha umukinnyi wabo Aya Traoré uzwi cyane kuba ari mu bakinnyi bakomeye muri Afrika bakina basketball mu bagore, dore ko muri uyu mwaka Fiba yamutoranije kuba ariwe mugore wa mbere witwaye neza muri basketball (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | ... | 440