-
Uruhare rw’umugore mu gukumira ibyorezo
Hashize iminsi humvikana ubwiganze bwa Maraliya mu duce tumwe na tumwe mu gihugu, ibyo kandi byaje bikurikiye andi makuru yavuzwe cyane ku isi, avuga iby’icyorezo cya Ebola muri Africa cyane cyane iyo mu Burengerazuba. Izo zose ndetse n’izindi zitavuzwe hano ni indwara z’ibyorezo zibasiye ikiremwa muntu ku isi. Nk’uko twabiganirijwe n’umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu Karere ka Kirehe, ku kigo ndera-buzima cya Cyiyanzi witwa Leoncie Mukamuyange yatubwiye byinshi ku ruhare rw’umugore mu (...)
-
Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku mumaro wo gutora Miss
Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi batora ba nyampinga bahagarariye ibihugu byabo ndetse hakaba ho n’ ibindi byiciro bigenda byitorera ba nyampinga, nk’amashuri yisumbuye za kaminuza n’ahandi. N’ubwo uwo muco umaze gusa n’utera imbere mu Rwanda, urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kamaro ka ba nyampinga. Ugiriwabo Aline ari muri bamwe bumva ko gutora nyampinga uhagarariye u Rwanda ntacyo bimaze kuko hatakarizwa amafaranga menshi yakagombye kugira ibindi akora. Aline ati : “ ibintu byo gutora ba (...)
-
Wakora iki ubona hari ushaka kugufata ku ngufu
Mu gitabo cyitwa “Talking sex with kids” bavuze mu bantu batatu bafatwa ku ngufu, babiri muri bo baba baziranye n’uwabafashe ku ngufu. Kuba abantu benshi baba baziranye n’ababahohotera bishoboka ko wamenya ibimenyetso by’umuntu ushaka kuzagufata ku ngufu nuko wabyitwaramo. Jya witegura mbere y’igihe: Jya umenya hakiri kare icyo wakora mu gihe hagize umuntu ushaka kugusambanya, kabone n’iyo yaba ari uwo murambagizanya cyangwa mwene wanyu. Ibaze uti “nakora iki mu gihe hagize umuntu unkoraho ku (...)
-
Illinois : bashyizeho itegeko rirengera ababyeyi
Muri Leta ya Illinois muri leta zunze ubumwe z’Amerika bashyizeho itegeko rishya rirengera ababyeyi babyaye vuba ndetse n’abagore batwite. Iryo tegeko rishya ryaje kurinda no guha agaciro abagore babyaye vuba n’abatwite mu kazi nkuko Amy Blaisdell, umuyobozi ushinzwe abakozi muri leta ya Missouri na Illinois abivuga. Uyu muyobozi avuga ko iri tegeko rirengera cyane cyane abagore batwite cyangwa abonsa kuko bajyaga bahezwa mu gusaba akazi, iryo tegeko rikaba rizubahirizwa n’abikorera ku (...)
-
Bamwe ntibarumva ko umwana w’umukobwa agomba guhabwa umunani
Mu Rwanda hari amategeko arengera umwana w’umukobwa akumuhaba uburenganzira bungana n’ubw’umuhungu ku mutungo, ariko hari bamwe bagifite imyumvire ya kera aho bumva ko umwana w’umukobwa nta burenganzira afite ku mitungo y’iwabo. Bamwe mu bo twaganiriye hari abaduhaye ubuhamya bw’ukuntu iwabo babomye umugabane kimwe n’abandi bana, kandi na none hari n’abandi usanga bagifite ingingimira bakaba bumva ko batakagombye guha umwana w’umukobwa umunani cyangwa se umutungo w’iwabo. Umwari Emilienne ukomoka (...)
-
Uko indangagaciro nyarwanda zifasha gukumira ihohoterwa
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa abagore ndetse n’irikorerwa abana usanga akenshi abarikora baba birengagije indangagaciro n’umuco nyarwanda kuko byo bikumira ihohoterwa. Dore zimwe mu ndangagaciro zifasha gukumira ihohoiterwa : Ubumwe n’ubwumvikane mu benegihugu : kumva ko abaturage ndetse n’umuntu ku giti cye bafite agaciro ndetse no kuba buri wese yumva ko afite inshingano yo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abagize sosiyete bose. Mu gihe umuntu yamenye ko mugenzi we (...)
-
Uruhare rwa “MenCare” mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore
Akenshi iyo abantu bavuze uburinganire n’uburenganzira bw’abagore bumva ko ari abagore bonyine bagomba kubigiramo uruhare, nyamara ibyo ntibyagerwaho abagabo baramutse batabigizemo uruhare rugaragara. Dore bimwe mu byo umushinga “Mencare” wibandaho mu gukangurira abagabo guteza imbere uburenganzira bw’abagore • Gufasha urubyiruko n’abasore bateganya gushinga urugo kugira imyumvire myiza iranga umugabo nyawe. • Kwigisha urubyiruko rw’abasore hakiri kare ku ruhare bafite mu kwita ku buzima (...)
-
Uganda : Iwabo w’umugore watandukanye n’umugabo basubije inkwano
Umuryango wa Lynn Mbabazi wasubije inkwano yari yarakowe n’umuryango wa Tinkansiimire barin’umwe mu bagize guverinoma ya Uganda wari warashyigirnywe na Mbabazi ariko nyuma bakaza gutandukana. Inkwano Tinkansiimire yari yarakoye mbabazi igera ku nka 25 zose bazisubijwe uko zakabaye , nyuma yaho umubano wa Tinkansiimire na Mbabazi wajemo agatotsi bigatuma batandukana. Amos Bakeine, papa wa Mabazi yatangarije The New Vision ko gusubiza inkwano umuryango wo mwashyingiyemo igihe umukobwa (...)
-
Ibyafashije bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa mu kwihangira imirimo
Ikibazo cy’ubushomeri kibasiye urubyiruko aho usanga umubare munini w’abarangiza amashuri cyane cyane muri za kaminuza warabuze akazi nyamara hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko bahereye kuri duke kandi bakaba bamaze kwiteze imbere ntaho bagihuriye n’ubushomeri. Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa twaganiriye batubwiye ibanga bakoresheje mu kwiteza imbere bihangira umurimo kandi bahereye kuri duke : Munezero Cynthia ni umwana ukiri mu kigero cy’ubwangavu, ku myaka 17 gusa afatanya amasomo no kudoda (...)
-
UK : Abasilikare b’abagore ku ruhembe rw’imbere mu mirwano
Ubusanzwe mu Bwongereza bafite itegeko ribuza gushyira abasilikare b’abakore ku ruhembe rw’imbere mu gihe cy’imirwano ariko kuri ubu biravugwa ko mu myaka mike iryo tegeko rizaba ryamaze guhindurwa. Umunyamabanga mu ministeri y’umutekano mu Bwongereza Michael Fallon yatangaje ko ashaka gukuraho itegeko ribuza abagore kujya ku mwanya y’imbere mu gihe bari ku rugamba rw’imbona nkubone cyangwa se urugamba rukorwa abantu barasana bagenda n’amaguru. Follen yagize ati : “ abagore bashobora kurwana (...)
-
Uburinganire bwaje kubaka umuryango ntibwaje kuwusenya- Min. Gasinzigwa
Kuva ihame ry’uburinganire ryatangira kubahirizwa mu Rwanda, hari abaryumvishe nkuko bikwiye ariko hari n’abandi usanga bafite imyumvire mibi kuri iryo hame bigatuma aho kuzana umutekano mu miryango, riba intandaro y’ubwumvikane buke n’amakimbirane. Ubwo yasubizaga abatanze ibibazo n’ibitekerezo ku kiganiro “ umuryango : Isoko y’iterambere ry’igihugu", cyatanzwe na Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa mu nama y’umushyikirano ya 12, Min. Gasinzigwa yavuze ku kibazo cyari (...)
-
Ni bantu ki batera inda abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe ?
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi yo mu zindi ntara uhasanga abagore n’abakobwa baba bazerera muri iyo mijyi babitewe no kubana n’ ubumuga bwo mu mutwe. Bamwe muri abo bagore usanga baba bahetse abana, ukaba wakwibaza abantu batera inda abo bagore n’abakobwa. Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko akenshi abo bagore bahohoterwa n’abantu bazima ariko badafite impuhwe n’uburere abandi bakavuga ko rimwe na rimwe hari abapfumu barangira abagabo kuryamana n’abagore bafite (...)
-
Ibibazo byo mu muryango bizibandwaho mu nama y’umushyikirano ya 12
Mu nama y’umushyikirano ya 12, bimwe mu bibazo byugarije umuryango nibyo bizibandwaho cyane mu rwego rwo kubaka igihugu gifite imiryango mizima dore ko igihugu kitaba kizima kidafite imiryango mizima. Mu kiganiro “Kubaza bitera ku menya” cyaciye kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 14 Ukuboza, abatanze ibiganiro bagarutse cyane ku bizavugwaho mu nama y’umushyikirano ya 12 izaba ku itariki ya 18 na 19 Ukuboza, 2014. Ministri muri prezidansi ya Republika, Tugireyezu Venantie ubwo (...)
-
Mu Bwongereza bagiye guha abagore ikiruhuko mu minsi y’imihango
Mu kwezi gushize mu Bwongereza bateye impaka ku gushyiraho ikiruhuko ku bagore n’abakobwa bagiye mu mihango kuko bamwe baba bafite ububabare bidasanzwe ntibabashe gukora akazi neza. Ibi biganiro biba bimeze nko gutera impaka byashyushye cyane nyuma yaho icyo gitekerezo kizamuwe muri Festival yo gutanga ibitekerezo yabereye muri Cambridge mu kwezi gushize. Umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imyanya myibarukiro y’abagore wari muri iyo nama witwa Dr. Gedis Grudzinskas, yavuze ko (...)
-
Uko bakoresha urunigi mu kuboneza urubyaro
Urunigi rukoreshwa mu buryo bwo kuboneza urubyaro bushingiye mu kumenya ukwezi k’ umugore cyangwa iminsi y’uburumbuke hifashishijwe karindari igufasha kumenya iminsi y’uburumbuke. Ubu buryo bukaba bukoreshwa ku bagore bafite ukwezi kugira hagati y’iminsi 26 na 32. Iyi minsi ikaba yarafashwe nk’ifatizo kuko hejuru 80% by’ abagore bose bo ku isi bafite ukwezi kuri hagati y’iyi minsi. Ubu buryo bwizewe ku bipimo birenga 95% , mu gihe bukoreshejwe neza. Ibigize urunigi n’uko rukoreshwa Urunigi (...)
-
Impamvu abakobwa 5 gusa aribo biga mu ishuri ry’umuziki
Mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo niho hashyizwe ishami ryiga ibijyanye n’umuziki, rikaba ryaratangiye uyu mwaka. N’ubwo aribwo iryo shuri rigitangira usanga umubare w’abakobwa uri hasi cyane ugereranije n’uw’abahungu. Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo Jacques Murigande bakunda kwita Popo avuga ko mu banyeshuri batangiranye nabo bagera kuri 30 muri uyu mwaka, 5 gusa aribo b’abakobwa. Kuba umubare w’abakobwa bitabiriye ishuri ry’umuziki uri hasi cyane wakwibaza impamvu yabyo, dore ko (...)
-
Impamvu abagore bacuruza udutaro badacika mu muhanda
Hashize igihe kitari gito leta y’u Rwanda yaratangije gahunda yo guca abazunguzayi bacuruza mu mujyi wa Kigali mu buryo bw’akavuyo. Abakora umwuga wo kuzunguza ibicuruzwa ku dutaro no mu ntoki bavuga ko batishimira kuba babangamira leta ko ahubwo ari amaburakindi abibatera. Bamwe mu bagore twaganiriye usanga baba batazi aho babariza ndetse ugasanga n’inzego zibavuganira batazi icyo zibamariye nuko zikora. Julienne ni umgore uzunguza imbuto twamusanze I remera aho bita ku Gisimenti, maze (...)
-
Hari kuba itorero ry’abagore ry’abayobozi.
Itorero ry’abagore bahagarariye abandi riri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Nkumba cyo mu Karere ka Burera guhera ku itariki 6 ukuboza rikazamara iminsi 10. Iri torero ry’abagore rifite intego nyamukuru yo kuba urubuga rwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uburyo abagore bakongera umuvuduko mu kugira uruhare rugaragara mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’abagore basaga 450 yibanze (...)
-
Abakwa ruswa ishingiye ku gitsina basabwe gufata ibimenyetso
Ministri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yasabye abakobwa bakwa ruswa ishingiye ku gitsina guhaguruka bagafata iya mbere mu kuyirwanya bafata ibimenyetso by’umuntu uri kubaka iyo ruswa kugirango akurikiranwe n’inzego zibishinzwe. Ibi Ministri w’umutekano yabivugiye mu nama yahuje abanyamakuru, polisi na Ministri w’umutekano, aho abanyamakuru bagezwagaho ibyagezweho na polisi mu mezi atatu ashize. Mu byaha byagarutsweho cyane yavuzwe ruswa yaba iyo gutanga amafaranga ndetse na (...)
-
Mu Bwongereza kubuzwa konkereza mu ruhame byatumye bigaragambya
Abagore basaga mirongo ine bakoze imyigaragambyo ituje bonsa abana babo kuri hotel yitwa Claridge yo mu Bwongereza nyuma yuko umugore wonkerezaga umwana mu ruhame kuri iyo hotel abwiwe kujya ahihereye cyangwa agatwikira umwana mu gihe ari konsa. Iyo myigaragambyo yateguwe n’ubukangurambaga bwita “free to feed, yaje nyuma yaho umugore witwa Louise Burns asabwe gutwikira umwana we n’igitambaro akabona konyereza umwana we mu ruhame muri restaurant. Nigel Farage umuyobozi w’ishyaka rirwanya (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | ... | 280